Mu murenge wa Nyamata, akarere ka Bugesera, hari abakobwa bakomoka kuri Mandwa bangiwe na nyirarume kuzungura umugabane wa nyina. Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase asanga barateranwe kuva mu muryango, umurenge, abunzi, urukiko ndetse n’izindi nzego.
Ubwo yakiraga ibibazo by’abaturage ku biro by’umurenge wa Nyamata mu Bugesera, umuvunyi mukuru yashyikirijwe ikibazo cya Uwimana Jacqueline, wo mu mudugudu wa Rugando, akagari ka Kanazi.
We na murumuna we, ni abuzukuru ba Mandwa, umugabo bivugwa ko yari umuntu wishoboye, wasize imitungo myinshi irimo inzu n’amasambu muri Nyamata.
Muri iyo mitungo harimo n’isambu iri mu mujyi wa Nyamata, ahubatse Gare (inzu abagenzi bategeramo imodoka), ikibanza cyagurishijwe miliyoni 11 ariko abo bakobwa ntibaboneho na make.
Aba bagore bakomoka ku mukobwa wa Mandwa nawe waje gupfa, basigarana na nyirarume witwa Ngoga Emmanuel.
Gitifu w’umurenge ati, “Twagezeyo ubutaka turabubura”
Uko aba bakobwa batereranywe n’ubuyobozi, ni uko baregeye abunzi b’akagari ka Kanazi muri Mata 2017, bagatsinda. Ubwo bajyaga gushaka Kashe mpuruza barayimwe. Impamvu ngo ni uko urukiko rwabonye inyandiko y’abunzi b’umurenge ivuga ko ikibazo cyabo cyajuririwe, nyamara birabaye.
Iyi nyandiko yahawe agaciro n’urukiko rw’ibanze rwa Nyamata, yasinywe n’umwunzi umwe witwa Umuhoza Francoise, visi perezidante w’Abunzi b’umurenge wa Nyamata (binavugwa ko afite umugabo ukomeye muri Leta).
Uwimana avuga akimara kubona iyo nyandiko yayijyanye kuri RIB ngo basuzume umwimerere wayo, nabo bamutuma kuzana iya original, ageze ku rukiko arayibura.
Greffier Marie Chantal wayimuhaye tariki ya 3/12/2018 yanditseho ati, “iyi nyandiko ikuwe muri dosiye RC 00039/2017/TBI Nymta ariko nta mwimerere urimo”, arasinya anatera kasha.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent avuga ko bagiye gukemura icyo kibazo “ubutaka bakabubura”.
Aya magambo yayasubiyemo incuro zirenga ebyiri, abari aho bagwa mu kantu. Barimo Gavana Mufulukye, Meya wa Bugesera, abakuriye inzego z’umutekano n’abandi.
Gitifu abazwa ukuntu babuze ubutaka buhari, ntibabaze Ngonga aho umugabane wa nyina w’abo bana wagiye, cyangwa ngo agaragaze aho ubwo afite yabukomoye hatari kuri Mandwa, niba yarabuguze cyangwa yarabuhawe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvunyi mukuru yagarutse kuri uyu muco wo gutererana abaturage, bagahora mu nkiko bata umwanya kandi ibibazo byabo byagakemukiye mu nzego zo hasi. Ati, “inzego zose guhera ku muryango batereranye bariya bana, ari abunzi, ari urukiko, umurenge ndetse na RIB. Nta kuntu Gitifu yavuga ngo ubutaka barabubuze, batabajije uburimo aho yabukuye”.
Uku gutereranwa, kwatumye Uwimana atabona kasha mpuruza ngo arangirizwe urubanza yatsinze mu bunzi b’akagari; kuko urukiko rwashingiye kuri iriya nyandiko. Mu bujurire nabwo ntiyaburanishijwe , kandi iyo nyandiko ivuga ko bwakiriwe tariki ya 4 Gicurasi 2017.


