NERETSE: “Nakatirwa naba umwere nta cyo byahindura”

Ni ku wa 20 Ukuboza 2019, nimugoroba. Igifungo cy’imyaka 25, ni cyo gihano cyemejwe n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Buruseli, mu Bubiligi, ku munyarwanda Fabiani Neretse, nyuma yo guhamwa n’icyaha cya jenoside n’ibyaha by’intambara. Mu rubanza rwe rwose, kuva rutangiye kugera rusozwa, byose yari yaburanye abihakana. Yari “inshuti y’abatutsi” ! Kuri we ni “akarengane kazarwanywa n’uburere […]
Biravugwa ko Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri w’ingabo muri CNRD/FLN yishwe
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe. Bitangazwa ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira iryo ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, ahagana sa kumi za mugitondo, uyu Mujenerari wo muri FLN yaguye mu mutego w’umutwe udasanzwe w’ingabo za Congo (FARDC) […]
Rusizi: Gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ziracyakomwa mu nkokora

Umunyambanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidèle Ndayisaba avuga ko nubwo muri rusange gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ziri ku kigero cyakwishimirwa na buri wese mu gihugu, mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bitewe n’imiterere n’amateka byatwo twahuye na zimwe mu mbogamizi zagiye zikoma mu nkokora iyi gahunda , ubufatanye bwa Leta n’izindi nzego cyane cyane […]
Ngoma : Barasaba gukemurirwa ibibazo by’imirongo ya telefoni ibangamirwa n’iminara y’i Burundi
Abaturage batuye mu mirenge yegereye ibiyaga bya Mugesera na Sake bemeza ko itumanaho rya telefoni ibibazo rifite bidakemutse byabatera igihombo, aho bavuga ko imirongo ya telefoni zigendanwa bakoresha ifite ibibazo biterwa n’iminara yo mu gihugu cy’u Burundi ituma batabasha kuvugana n’ababahamagara kuri telefoni zabo. Mazimpaka utuye mu Murenge wa Sake avuga ko ibigo by’itumanaho byanze […]
Ubuhanga mu kurasa bwatumye Museveni ahemba aba ‘Local Defense’ babiri kuba mu barinzi be

Amakuru avuga ko ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amahugurwa n’imyitozo by’abasirikare bo mu mutwe wa Local Defense bagera ku 6000 kuri uyu wa 21 Ukuboza 2019, Perezida Museveni yahembye babiri muri bo kuba abarinzi be bihariye. Uyu muhango wabereye muri Kaweweeta mu karere ka Nakaseke, aho aba ba Local Defense batorejwe baturutse mu duce dutanu; […]