Abaturage batuye mu mirenge yegereye ibiyaga bya Mugesera na Sake bemeza ko itumanaho rya telefoni ibibazo rifite bidakemutse byabatera igihombo, aho bavuga ko imirongo ya telefoni zigendanwa bakoresha ifite ibibazo biterwa n’iminara yo mu gihugu cy’u Burundi ituma batabasha kuvugana n’ababahamagara kuri telefoni zabo.
Mazimpaka utuye mu Murenge wa Sake avuga ko ibigo by’itumanaho byanze gukemura ikibazo cy’iminara yabafasha koroheraza abaturage gukoresha telefoni.
Agira ati “ntakubeshye nka hano Gafunzo hafi ya twese biratugora kuvugana n’abandi kuko iminara yacu dukoresha ntibasha gutuma tuvugana n’abandi usanga abantu batubwira ko baduhamagara bakatubura kandi telefoni zacu zihora ku murongo tukaba dutewe impungenge nuko bataduhaye indi minara twaguma mu bwigunge kandi telefoni ubusanzwe zidufasha kuvugana n’abavandimwe ndetse nkanjye ujyana ibicuruzwa binsaba kujya nka Karembo nkashaka rezo [resaeau ] kugirango mvugane n’abantu nshaka gushyira Inanasi .“
Renzaho Jean Damascene ni umuturage ukora akazi ko kuranguza Inanasi avuga ko kutagira itumanaho bibabangamiye ndetse bishobora kubateza igihombo gikomeye .
Agira ati “tumaze igihe kirekire bitugora kuvugana n’abantu kuko ujya guhamagara ugasanga hagiyemo iminara yo mu Burundi bikanga kuburyo bisaba ko ufata igare ukajya nka Zaza cyangwa Karembo kugirango uvugane n’abantu nkanjye ucuruza inanasi mbere yo kuzishyira abakiriya banjye mbanza kubabaza izo bakeneye hari igihe njyana nyinshi nabuze uko mbavugisha ugasanga birambangamiye kuko hari ubwo njyana nyinshi cyangwa nke ku buryo badakemuye ibibazo by’iminara byakomeza gutugora bikanaduhombya. “
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma icyo kibazo bwakigaragarije abadepite basuraga ibikorwa remezo biri mu Karere ka Ngoma, kuva kuwa 9 Ukuboza kugeza kuwa 13 Ukuboza 2019, ndetse bwemeza ko bwakoze ubuvugizi bukamenyesha RURA n’ibigo by’itumanaho ariko bukavuga ko nta gisubizo cyo kuvugurura iminara y’itumanaho bahawe na RURA cyangwa ibigo by’itumanaho .


