Ndi umurundikazi, nkunda abasore b’abanyarwanda ariko bo mbona bantinya- Nkore iki?

Ndabaramukije mwese, nk’uko nabivuze haruguru ndi umurundikazi, nitwa Bella, maze imyaka igera muri 7 mba mu Rwanda i Kigali, nkunda abagabo b’abanyarwanda ariko abenshi batinya kuntereta nyuma yo kumva mvuga Ikirundi. Mu by’ukuri navukiye i Burundi, ariko mu nyuma naje kuba muri famille i Kigali kubera ko ari naho nize, birangira mbonye n’akazi inaha, ndahakunda […]

Abasirikare b’u Burundi mu myitozo ikaze nyuma yo guteguzwa kugabwaho ibitero

Gen Niyombare wari uyoboye kudeta yo ku wa 13/05/2019

Abasirikare b’u Burundi bamaze iminsi bari mu myitozo ikaze yo kurwanya ibitero by’iterabwoba, ni mu gihe iki gihugu kitegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha kandi hari imitwe itandukanye irwanya Leta iriho bikekwa ko yaba kidobya bitewe n’integuza yagiye itanga. Ni imyitozo yabereye mu Ntara ya Muramvya mu kigo cya gisirikare kizwi nka Brigade d’Artillerie […]

Urusengero rwa EAR/Karambi rwubatswe imyaka 40 rwatashywe ku mugaragaro

Uru rusengero rwubatswe kuva mu 1979

Urusengero rwa Paruwasi ya Karambi mu itorero rya EAR ruri mu karere ka Huye mu Ntara y’Amagepfo, rwari rumaze imyaka 40 rwubakwa, rwatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 29 Ukuboza 2019. Uru rusengero rwiswe ‘Umusamariya Mwiza’ rwubatswe kuva mu 1979 kugeza muri uyu mwaka w’2019. Rwafunguwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere ka Huye na Diyoseze ya […]

Uganda: umubare w’amenyo wagize ingaruka ku bashaka kujya mu gisirikare

Urubyiruko rwatangiye kwinjira mu gisirikare tariki ya 27 Ukuboza

Tariki ya 27 Ukuboza 2019 muri Uganda, urubyiruko rwatangiye kwinjizwa mu gisirikare cy’igihugu. Iyi gahunda yatangiriye mu gace ka Kololo, kari guhuriramo uruturutse muri Kampala. Mu bisabwa kugira ngo ushaka kujya mu gisirikare yemererwe harimo kuba yujuje amenyo. Iki gikorwa kigomba kubera mu gihugu hose kuri gahunda iteye itya: abazahurira muri Kololo ni abaturutse muri […]

Education Ministry to announce national exams results

Hearts are beating within Rwandan students who sat for this year’s National examinations, following the Ministry of education’s announcement that the results will be out tomorrow, December 30. In November this year, National examinations for Ordinary, Advanced Levels as well as vocational schools kicked off, with 119, 000 O’ Level and 51, 291 A’ Level […]

Ajyanwa n’Umwuka mu rusengero

“Ajyanwa n’Umwuka mu rusengero,maze ababyeyi bajyanye umwana Yesu ngo bamugenze nk’uko umuhango w’amategeko wari uri;Simiyoni aramuterura ashima Imana ati:: Mwami noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk’uko wabivuze”. (Luka 2:27-29). Simiyoni yari yarabwiwe n’Imana ko atazapfa atarabona umukiza w’abari mw’isi yose Yesu Kristo avuka. Kandi koko niko byagenze ari mu bamubonye mbere amaze kuvuka. Nawe rero […]

Rusizi: Hatagize igikorwa umuhanda Bugarama ushobora kutaba nyabagendwa

Iki gice kindi kiri mu ikorosi cyarangiritse cyane na cyo ngo gishobora guteza impanuka zitari nke

Abaturage b’umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bavuga ko bafite impungenge z’uko ku gice cy’umurenge wabo ku muhanda munini wa kaburimbo Rusizi-Bugarama hangiritse cyane, inkangu zatenguye umusozi ibitaka bikaba biri hafi gupfukirana umuhanda wose kuri icyo gice, ikindi gice kikaba kigiye gucikamo kabiri bagasanga hatagize ikihakorwa umuhanda wose wafungwa kuko waba utakiri nyabagendwa. Baganira […]