“Ajyanwa n’Umwuka mu rusengero,maze ababyeyi bajyanye umwana Yesu ngo bamugenze nk’uko umuhango w’amategeko wari uri;Simiyoni aramuterura ashima Imana ati:: Mwami noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk’uko wabivuze”.
(Luka 2:27-29).
Simiyoni yari yarabwiwe n’Imana ko atazapfa atarabona umukiza w’abari mw’isi yose Yesu Kristo avuka. Kandi koko niko byagenze ari mu bamubonye mbere amaze kuvuka. Nawe rero niba hari ibyo Imana yakubwiye ukaba ubona bitinze gusohora, tegereza wizeye kuko burya gutinda kwabyo ninako kurama kwawe.


