Imibare ya Covid-19 mu Rwanda: Habonetse abanduye 11 n’abakize 6

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 19 Gicurasi 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 11 banduye Covid-19 mu bipimo 1217 byafashwe. Abakize iki cyorezo bageze kuri 209 barimo 6 b’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki gihugu ni 308, abantu 99 ni bo bakirwaye.
Perezida Trump amaze ibyumweru bibiri anywa imiti ya Malaria mu kwikingira Covid-19
Perezida Donald Trump yatangaje ko amaze ibyumweru bibiri anywa imiti ivura malaria mu rwego rwo kwikingira icyorezo cya Covid-19. Ibi yabibwiye itangazamakuru mu ngoro ye ya White House aho yavuze ko umuti wa Hydroxychloroquine usanzwe uzwiho kuvura indwara ya Malaria ari wo umufasha kwikingira iki cyorezo. Ni mu gihe ikigo gishinzwe iby’imiti n’imirire muri Leta […]
Amagambo n’ibikorwa abakobwa b’ubu bifashisha bareshya abahungu
Nk’uko bisanzwe bivugwa hanze aha ngo umuco wo kureshya abagabo bikozwe n’igitsina gore si ibintu by’i Rwanda, nyamara benshi mu rubyiruko rw’ubu, rwagaragaje ko ahubwo ari bimwe mu bitanga amahirwe yo kubona inshuti ikwiyumvamo nawe uyiyumvamo. Bwiza.com yagerageje kubakusanyiriza bimwe mu bikorwa ndetse n’amagambo akunze kwifashishwa n’abakobwa mu kureshya abagabo. Kwiyitaho ku mubiri Ibi ntibivuze […]
Tanzania yongeye kwanga kwitabira inama ya EAC ivuga kuri Covid-19
Igihugu cya Tanzania kuri uyu wa kabiri, cyongeye kwanga kwitabira inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yiga kuri Covid-19, nyuma yo kutagaragara no mu yindi nka yo iheruka guhuza abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango. Mu cyumweru gishize ni bwo abakuru b’ibihugu bya EAC barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa […]
Kabuga yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha acungiwe umutekano udasanzwe

Kuri uyu wa kabiri umunyemari Kabuga Felicien ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa nyuma y’iminsi itatu afatiwe muri iki gihugu. Amwe mu mafoto yafashwe yerekana imodoka yari itwaye Kabuga ubwo yerekezaga ku rukiko, icungiwe umutekano udasanzwe na Polisi y’Ubufaransa. Ni na ko byagenze akigezwa ku rukiko, kuko hose hari hazengurutswe […]
Lesotho: Minisitiri w’Intebe ushinjwa kwica umugore we yeguye ku mirimo ye
Minisitiri w’intebe wa Lesotho, Thomas Thabane ushinjwa kwica uwari umugore we, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye nyuma y’igihe yari amaze ku gitutu cy’abamusabaga kwegura. Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Lesotho ryatambutse kuri Televiziyo y’igihugu, yavuze ko igihe cye cyo gusezera burundu muri Politiki kigeze, nyuma y’imyaka myinshi yari amaze ari umuyobozi muri kiriya […]
Rwamagana: Cyamunara y’urusengero yateje impaka hafi yo kurwana

Ni cyamunara yabereye mu MUdugudu wa Nyirabuhene, AKagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, aho umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Ingabire Uwayo Lambert yatezaga mu Cyamunara umutungo w’Itorero Agape Sanctuary Church ariko haza kugaragara rwiyemezamirimo, Ndagijimana Jean wavugaga ko uyu mutungo uri mu maboko ye. Ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020 […]
Amerika yahaye OMS igihe ntarengwa cyo guhindura imikorere cyangwa ikayisezeramo
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yoherereje ibaruwa umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Gyebreyesus amubwira ko uyu muryango nudahindura imikorere mu gihe cy’iminsi 30, Amerika izahagarika burundu inkunga yawuhaga ndetse igahita yivanamo nk’umunyamuryango. Perezida Trump yakunze kunenga imikorere y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) kuva watangira kuyoborwa na Dr Tedros […]
Israël: Umugezi wose wahindutse amaraso-Amafoto

Umuryango wigenga ushinzwe kubungabunga ibidukikije muri Israël wagaragaje impungenge utewe n’umugezi nyaburanga wa Nahal Alexander ukomeje guhinduka amaraso. Hashize igihe abafotozi bakorera ibitangazamakuru bitandukanye muri iki gihugu bashyira hanze amafoto y’uyu mugezi. Bitekerezwa ko wanduzwa n’ibikorwa by’ububazi bikorerwa ku butaka bwa Palestine; igihugu gihanganye na Israël igihe kirekire. Igitangazamakuru Times of Israel kiti: “Amaraso, amababa […]
Ibivugwa: Ingabo z’Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba
Niba hari ikintu cyavuzweho cyane mu mateka y’urugamba rw’ingabo za FPR Inkotanyi ni ukumenya gutega umwanzi imitego ( ambush), gutera ibitero shuma ( sporadic attacks), gutera hagamijwe kubohora abagizwe imbohe ( raids) n’ ibindi. Ni ibintu bivugwa n’abantu batandukanye , gusa bigoye kubona inyandiko zibivugaho n’ubwo bidasiba kuvugwa mu biganiro hagati y’abantu batandukanye. Ni gake […]
Sudani y’Epfo:Riek Machar n’umugore we basanzwemo coronavirus
Amakuru yamenyekanye ejo kuwa 18 Gicuransi 2020 avuga ko Visi Perezida wa Sudani y’Epfo Riek Machar n’umugore we Angelina Teny ibipimo byagaragaje ko bamaze kwandura virusi ya covid-19. Riek Machar ibi yabitangaje kuwa Mbere yemeza ko we n’umugore we na we uri muri Minisiteri y’Umutekano bombi basanganywe coronavirus bakaba barayandujwe n’abakozi b’urwego rukuru rushinzwe guhashya […]
Umuhanzi Ali Kiba yahakanye amakuru avuga ko ari mu rukundo na Hamisa Mobetto
Umunyamuziki wo muri Tanzania, Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba, yahakanye ibyo yise ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba ari mu rukundo n’umunyamidelikazi Hamisa Mobetto wahoze akundana na Diamond Platnumz ndetse bakanabyarana umwana. Abantu batandukanye batangiye kuvuga ko Ali Kiba na Hamisa Mobetto bari mu rukundo nyuma y’uko bagaragaye muri video y’indirimbo uyu […]
Karekezi Olivier yagarutse gutoza muri shampiyona y’u Rwanda nk’umutoza wa Kiyovu
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kumvikana na Karekezi Olivier, imusinyisha amasezerano yo kuyibera umutoza mukuru mu myaka ibiri iri imbere. Ni nyuma y’uko impande zombi zari zimaze igihe mu biganiro byatangiye mu kwezi gushize. Amakuru avuga ko amasezerano ya Kiyovu Sports na Karekezi azatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 01 Nyakanga. Imwe mu ngingo ikubiye […]
Imitego bamwe mu b’igitsina gore mu kubika imbehe z’ibikomerezwa byiganjemo abagabo
Muri iki gihe, uw’igitsina gore afatwa nk’umunyembaraga, ufite uruhare runini mu iterambere ry’umuryango ndetse n’igihugu. Gusa hari ibyagaragaye ko hari aho ajya yifashishwa mu kugusha bamwe mu b’igitsina gabo mu mitego. Mu myanya y’ubutegetsi ndetse no zindi mpande z’ubuzima bw’ubwamamare nk’umuziki ndetse n’imikino. Uyu mutego wafashe benshi, usimbuka benshi ndetse hari abafite icyizere gike ko […]
AU yishimiye ifatwa rya Kabuga ugezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa kabiri
Ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, bwatangaje ko bwishimiye ifatwa ry’umunyemari Kaguba Felesiyani ugezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa kabiri, buvuga ko rikwiye kwibutsa ibihugu kongera imbaraga mu guhiga n’abandi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni mu itangazo uyu muryango wasohoye binyuze muri Perezida wa Komisiyo yayo, Moussa Faki Mahamat. Uyu muyobozi yavuze […]
Umuhungu wa Perezida Kagame yahawe umwanya muri Leta
Umuhungu w’imfura wa Perezida w’u Rwanda, Ivan Kagame yagizwe umwe mu bagizwe inama y’ubutegetsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB). Uku guhabwa umwanya k’uyu musore w’imyaka 30 ni umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 18 Gicurasi 2020. Mu bandi bayobozi bashyizweho ni Umuyobozi Mukuru, Itzhak Fisher, Evelyn Kamagaju, Umuyobozi Mukuru Wungirije. Abagize inama y’ubutegetsi: Alice Nkulikiyinka […]
Rusizi: Umwana w’imyaka 13 y’amavuko yapfuye yiyahuye bikekwa ko yiganaga filime
Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 y’amavuko witwaga Kwizera Alfred, wigaga mu wa 6 ku ishuri ribanza ry’uruganda rwa CIMERWA ryitwa l’Educateur mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, yapfuye yiyahuje ikiziriko cy’ihene, bikekwa ko yiganaga filime yakundaga kureba. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shara muri uyu murenge wa Muganza, Ntawukimara Samson, ngo uyu […]
Umunyamakuru yasabye ko abagize uruhare mu kwihisha kwa Kabuga bakurikiranwa by’umwihariko
Umunyamakuru witwa John Allan Namu wo muri Kenya, yavuze ko n’ubwo itabwa muri yombi rya Kabuga Felicien wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ryagezweho, n’abamufashije kwihisha iyi myaka yose na bo bakwiye gukurikiranwa bakaburanishwa ukwabo. Kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi nibwo Urwego rwasigariyeho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT rwatangaje ko Kabuga Felicien yafatiwe mu Bufaransa. […]