Umunyamuziki wo muri Tanzania, Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba, yahakanye ibyo yise ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba ari mu rukundo nâumunyamidelikazi Hamisa Mobetto wahoze akundana na Diamond Platnumz ndetse bakanabyarana umwana.
Abantu batandukanye batangiye kuvuga ko Ali Kiba na Hamisa Mobetto bari mu rukundo nyuma yâuko bagaragaye muri video yâindirimbo uyu muhanzi aheruka gusohora yitwa âDodoâ aho bayigaragayemo bombi bagaragaza ko bari mu rukundo rudasanzwe , ibi byatumye abantu batekereza ko atari ibyâindirimbo gusa ariko Kiba we akaba avuga ko umubano wabo ari ubushuti busanzwe.
Mu kiganiro yagiranye na East Africa TV, Ali Kiba yavuze ko nta kindi kihishe inyuma yâaya mashusho gusa icyo yemera ni uko uyu mukobwa (Mobetto) ari mwiza buri wese yakwifuza kugirana ubushuti na we. Yagize atiâ Turaganira bisanzwe, birashoboka ko babitewe nâindirimbo twakoranye, gusa ni umugore mwiza ushobora gutuma buri wese yumva yishimye mugihe bari kumwe kandi nanjye ndamwishimira ariko nta rukundo rwihariye ruri hagati yanjye na we. Turi inshuti gusa, abantu bareke gutwara ibintu uko bitari.â
Umuhanzi Diamond wahoze akundana nâuyu munyamidelikazi ubwo abafana be bamumenyeshaga ko uwahoze ari umugore we ari mu rukundo na Ali Kiba yirinze kugira byinsi atangaza, avuga ko bakomerezaho mu nzira nshya Mobetto yatangiye.


