IMG-20230804-WA0003_copy_1000x690

Vuba aha cyane muri RDC hazavuka Repubulika y’abavuga Igiswahili: Patrick Mundeke

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama w’umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe, Patrick Mundeke, yatangaje ko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashobora kuvuka igihugu gishya cyiswe “Repubulika y’Abavuga Igiswahili”, mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi yakomeza gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga.

Ibi Mundeke yabivuze mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Kivu Morning Post, aho yanenze bikomeye umugambi wa Perezida Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga, avuga ko ushobora guteza amacakubiri no gushyira igihugu mu nzira y’ubucakara bwa politiki.

Yagize ati: “Vuba cyane Repubulika Yunze Ubumwe y’Abavuga Igiswahili izavuka. Na bwo ni uburenganzira bw’abaturage bo mu Burasirazuba babishaka. Amabendera ya Repubulika nshya y’Uburasirazuba ari gucapwa, izahuza Intara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Maniema na Ituri.”

Mundeke yavuze ko gukomeza gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga bishobora gutuma bamwe mu banyapolitiki n’abaturage bahitamo inzira yo kwigenga cyangwa gutandukana n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Ati: “Guhindura Itegeko Nshinga bihita bingana no gucamo ibice igihugu. Uko Tshisekedi azagenda arushaho kujya mu busazi, ni ko natwe tuzarushaho kujya mu bundi busazi. Kandi dufite ubushobozi bwo kubikora, we ntabufite. Ibyo bivuze ko tuzacamo igihugu mo kabiri, muzabibona.”

Mundeke yanavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batazaterwa ubwoba n’igitutu cya Leta, ndetse ko biteguye kurengera Itegeko Nshinga ririho n’ubwo byasaba gufata intwaro.

Ati: “Ntidutinya Tshisekedi. Ndetse n’intwaro tuzazifata kugira ngo turengere iri tegeko Nshinga.”

Aya magambo aje mu gihe impaka ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga rya RDC zikomeje gufata indi ntera.

Ku wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026, Sena ya RDC yemeje umushinga w’itegeko ugamije gutegura amatora ya kamarampaka (referendum), intambwe ifatwa nk’ingenzi mu nzira yo guhindura cyangwa kuvugurura Itegeko Nshinga.

Abashyigikiye uyu mushinga bavuga ko ugamije guha abaturage ijambo ku hazaza h’amategeko shingiro y’igihugu, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bawufata nk’inzira ishobora gutuma Perezida Tshisekedi yongerera imbaraga ubutegetsi bwe cyangwa akagira ibyo ahindura mu nyungu za politiki.

Moïse Katumbi n’ihuriro rye rya politiki bari mu majwi akomeye arwanya uwo mushinga.

Mundeke yatangaje ibi, mu gihe umutwe wa AFC/M23 ugenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo na wo uheruka gutangaza ko Itegeko Nshinga nirihindurwa, uzahita utangaza ko ukwigenga kw’ibice ugenzura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *