Rwanda: Abantu 86 bakize Covid-19 mu masaha 24

efkj-7dwaaasgjp.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 11 Kanama 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 19 banduye icyorezo cya Covid-19, mu bipimo 5153 byafashwe. Abagaragayeho iki cyorezo ni 10 bo mu mujyi wa Kigali, bahuye n’abanduye n’abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi. Hari kandi 6 babonetse mu Karere ka Rubavu, bakaba ari Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu […]

Menya ibirambuye ku ngabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere

48914951627_7bfd0dc496_c_1597136701743.jpg

Iteka rya Perezida No. 33/01 ryo ku wa 03/09/2012 rigena imiterere n’inshingano zihariye bya buri cyiciro kigize ingabo z’u Rwanda. Ingingo ya kabiri yaryo ivuga ko izi ngabo zibumbiye mu byiciro bitatu: Ingabo zo ku butaka (RLF: Rwanda Land Force) , izo mu kirere (RAF: Rwanda Airforce) n’Inkeragutabara (NRF: National Reserve Force). Iri teka rivuga […]

Urukiko rwategetse ko umunyemari Nkubiri Alfred akomeza gufungwa

Kuri uyu wa 11 Kanama, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umunyemari Nkubiri Alfred, uregwa ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta n’icyaha cy’ubuhemu akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Nkubiri Alfred usanzwe afite uruganda ENAS rutunganya ifumbire, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo 9 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI yari yarahaye isoko ryo kugeza ifumbire ku bahinzi, ariko […]

Ambasaderi Kamali Karegesa yapfuye

Umuryango wa RPF Inkotanyi watangaje ko Ambasaderi Kamali Karegesa yapfuye kuri uyu wa 11 Kanama 2020 azize uburwayi. Mu butumwa uyu muryango wanyujije ku rubuga rwa Twitter, wagize ati: “Mu izina ry’Umuryango RPF Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru Hon. François Ngarambe arihanganisha umuryango wa Ambasaderi Kamali Karegesa witabye Imana kuri uyu wa Kabiri azize uburwayi. Ambasaderi Kamali […]

Nyamasheke: Abana 2 bavukana barohamye mu kivu

Abana 2 bavukana bo mu mudugudu wa Butare,akagari ka Rugali mu murenge wa Macuba,mu karere ka Nyamasheke barohamye mu kivu ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 9 Kanama,kugeza n’ubu imirambo yabo iracyashakishwa,abaturage baravuga ko bayibuze. Nk’uko Bwiza.com yabihamirijwe na bamwe mu baturage b’umudugudu wa Butare bikanemezwa n’umukuru w’uyu mudugudu Mbarushimana Alfred, ngo abana barohamye ni […]

Inkumi iri mu byishimo by’imyaka 28 imaze irwaye SIDA

Doreen Moraa Moracha, umukobwa w’inkumi wo mu gihugu cya Kenya, yishimiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 y’amavuko amaze abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ni urugamba rutoroshye kubana na kiriya cyorezo, ibyatumye Doreen yishimira imyaka 28 amaze abana na kiriya cyorezo nk’uko yabigaragaje ku rubuga rwe rwa Facebook. Abinyujije kuri urwo rubuga yagize ati: “Kuva mu 1992 […]

Rubavu/Gisenyi: Abayobozi basabwe gusobanura ibya miliyoni 86 z’irondo zaburiwe irengero

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, bwahamagaje abayobozi b’umurenge wa Gisenyi uri mu yigize ako karere ngo basobanure ibya miliyoni 86 z’Amafaranga y’u Rwanda y’imisanzu y’irondo yaburiwe irengero. Ku wa 04 Kanama ni bwo imyanzuro y’Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye muri Gicurasi uyu mwaka, yerekanye ko hari amafaranga abarirwa muri 86,000,000Rwf yari agenewe irondo mu murenge […]

Nigeria: Umuhanzi yakatiwe urwo gupfa azira gutuka intumwa y’Imana Muhamad

Urukiko rwa ki Islam rwo muri leta ya Kano mu majyaruguru ya Nigeria rwakatiye umuhanzi Yahaya Aminu Sharif igihano cy’urupfu, nyuma y’uko rumuhamije icyaha cyo gutuka intumwa y’Imana Muhammad. Urukiko rw’ikirenga rwa ki Iskam rw’umugi wa Kano rwahamije umuririmbyi w’icyamamare Aminu Yahaya urwo gupfa , nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka no kwandagaza intumwa y’Imana […]

Bruce Melody na Shaddy Boo batawe muri yombi

Amakuru aturuka muri Polisi y’Igihugu avuga ko umuhanzi Bruce Melodie na Uwimbabazi Shadia uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo, batawe muri yombi bashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus no gukwiza urusaku. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yemeje aya makuru y’uko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus […]

U Burusiya bwemeje ko bwabonye urukingo rwa Covid-19, rwageragerejwe ku mwana wa Perezida

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kuri uyu wa 11 Kanama 2020 yatangaje ko abashakashatsi b’iwabo bavumbuye urukingo rwa Covid-19, ndetse ko barugeragereje no ku mukobwa we, bigaragara ko rukora. Perezida Putin mu gitondo kuri televiziyo y’Igihugu, yagize ati: “Muri iki gitondo, urukingo rwa mbere rwa Coronavirus rwabonetse.” Yakomeje agira ati: “Umwe mu bakobwa banjye yakingiwe, […]

Abahanzi 10 bakomoka mu Rwanda babaye ibyamamare ku isi

maxresdefault-7.jpg

Hari abahanzi batari bake bafite inkomoko mu Rwanda uzasanga barabaye rurangiranwa ku isi, nyamara abenshi mu banyarwanda batabazi ndetse batazi n’ibikorwa byabo cyangwa n’ababyumva ugasanga babyitirira abanyamahanga. Abenshi muri aba bahanzi bakorera umuziki wabo mu mahanga, ndetse usanga barabaye mu Rwanda igihe gito gishoboka cyangwa baravukiye mu mahanga ariko ababyeyi babo bakomoka mu Rwanda. 1. […]

Ntiwatanga ireme ry’uburezi ku bana b’abandi mu gihe abawe birukaniwe Minerval: Depite Mukabunani

Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri, akaba n’umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda Mukabunani Christine asanga umushahara muke wa mwarimu ariwo udindiza ireme ry’uburezi mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na Real Talk channel Mukabunani yagarutse ku byo ishyaka rye ryifuza ko byahinduka mu burezi kugirango ireme ry’uburezi rizamuke. Depite Mukabunani yavuze ko Amafaranga ibihugumbi 45,000 ahabwa umwarimu […]

Uganda: Museveni yategetse itabwa muri yombi ry’abapolisi bagize uruhare mu isenywa ry’urusengero

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yategetse itabwa muri yombi ryihuse ry’Abapolisi bagize uruhare mu isenywa ry’urusengero rw’Abangilikani rwitiriwe Mutagatifu Petero rw’ahitwa Ndeeba mu karere ka Lubaga. Mu ijoro ryo ku cyumweru ni bwo ruriya rusengero rwasenywe, ahanini bitewe n’amakimbirane ashingiye ku butaka yabaye hagati y’ubuyobozi bw’urusengero n’umucuruzi wo muri ako gace witwa Dodovico. Amakuru […]

Humble Jizzo yatangije ikigo cy’ubucuruzi mu Rwanda

Umuhanzi Manzi James, wamamaye nka Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz, yatangiye ikigo(company) cy’ubucuruzi bw’amazu n’ibibanza ndetse kikanatanga ubujyanama ku bigendanye na byo. Akimara gushyira “post” ku rukuta rwe rwa Instagram, iranga ubu bucuruzi yatangije, Humble Jizzo yifurijwe ishya n’ihirwe n’abamukurikira ndetse bamwe bamubwira ko aziye igihe, bavuga ko imikorere yari isanzweho itacaga […]

Bukavu: Umuyobozi wa kaminuza ikomeye yateranye amakofe n’ibyegera bye karahava

20200122151215486446-isdr.jpg

Umuyobozi Mukuru wa kaminuza ya ISDR (Institut Superieur pour la Development Rural) iherereye mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ya RDC, Muchukiwa Rukakiza tariki ya 8 Kanama 2020 yateranye amakofe n’ibyegera bye, ahakura uruguma ku gahanga. Tariki ya 30 Nyakanga 2020, ni bwo Inteko rusange ya ISDR yizemo abantu bakomeye mu burasirazuba […]

Amwe mu matariki yaranze ibitero bikomeye by’umutwe wa Al-Qaeda 1988-2008

Umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame akaze y’idini ya Islam, washinzwe kuwa 11 Kanama 1988. Ni nyuma y’inama yahuje Osama Bin Laden wari umuherwe wo muri Arabia Sauditte , impuguke mu buzima n’imitekerereze Dr Fadl n’impuguke mu ntambara nyobokamana Zawahiri, i Peshawar, muri Pakistan. Dore andi matariki y’ingenzi mu bitero bya Al Qaeda Tariki ya 7 […]

Shaddy Boo yavuze ku gihuha cy’abavugaga ko yaraye muri Gereza

screenshot_20200811-070850_1597130621118.jpg

Umunyamiderikazi Mabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo, yahakanye amakuru yita ko ari ibihuha yamuvuzweho ejo kuwa 10 Kanama 2020, yavugaga ko yatawe muri yombi akaba anaraye mu buroko. Aya makuru yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwiyita The Cat Babalao ukunze gutangaza amakuru atandukanye ku byamamare abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yagize ati” Aho tuvugira aha […]

Amarozi yanyirukanishije muri APR FC_Eric Nshimiyimana

Umutoza Eric Nshimiyimana utoza ikipe ya AS Kigali, yatangaje ko amarozi yashinjwe muri APR FC mu bihe bitandukanye agatuma yirukanwa muri iyo kipe y’Ingabo z’Igihugu ari mu byamubabaje mu buzima. Eric Nshimiyimana yakiniye APR FC imyaka irindwi, kuva mu 1994 kugeza mu 1997; ndetse no kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2004. Uyu mugabo […]

Dr. Frank Habineza yasabye Guverinoma kurenganura abafungiwe ubusa

Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party akaba n’umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, yasabye Leta gutanga ubutabera ku bantu bafungiye akarengane mu magereza yo mu Rwanda mbere y’uko inama ya CHOGM iterana. Mu kiganiro yagiranye na Real Talk Channel, Dr Habineza yagarutse ku mpinduka ishyaka rye ryazanye mu miyoborere y’u Rwanda, aho yagarutse […]

Ikarita ya Tap & Go ikoreshwa mu gutega bisi igiye kujya ikoreshwa no kuri moto

Sosiyete ya AC Group Ltd isanzwe itanga amakarita akoreshwa mu kwishyura urugendo rwa bisi hifashishijwe ikoranabuhanga (Tap&Go), yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bushya aho iyi karita izajya ikoreshwa no mu gutega moto. Mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ gitambuka kuri Televiziyo y’igihugu, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri AC Group, Marick Shaffy Rizinde, yavuze ko ubu buryo bushyashya bwo […]

U Rwanda ntirwishimiye Laure Uwase washyizwe muri komisiyo izafasha abadepite b’u Bubiligi kwiga ku bukoloni

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere, yatangaje ko yishimiye icyifuzo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi cyo gushyiraho Komisiyo idasanzwe izafasha badepite b’icyo gihugu kwiga ku mateka y’ubukoloni bw’Ububiligi mu Rwanda, Congo Kinshasa n’u Burundi; gusa igaragaza ko ihangayikishijwe no kuba akanama k’impuguke zizafasha iyo Komisiyo karimo Uwase Laure wakunze kumvikana apfobya Jenoside yakorewe […]