Hari abahanzi batari bake bafite inkomoko mu Rwanda uzasanga barabaye rurangiranwa ku isi, nyamara abenshi mu banyarwanda batabazi ndetse batazi n’ibikorwa byabo cyangwa n’ababyumva ugasanga babyitirira abanyamahanga.
Abenshi muri aba bahanzi bakorera umuziki wabo mu mahanga, ndetse usanga barabaye mu Rwanda igihe gito gishoboka cyangwa baravukiye mu mahanga ariko ababyeyi babo bakomoka mu Rwanda.
1. Stromae

Uyu amazina ye nyakuri ni Paul Van Haver, gusa izina akoresha mu muziki ni Stromae. Stromae ni izina rikomoka ku ijambo Maestro rosobanura âMaitreâ. Yavutse kuwa 12 Werurwe 1985, akana yarakunze gukora injyana ya Hip Hop na Electronic music. Mu ndirimbo zatumye aba icyamamare harimo ‘Alors on danse’ ndetse na âPapaoutaiâ, âFormidable’ nâizindi.
Stromae yavutse kuri se wâUmunyarwanda na nyina wâUmubiligikazi wo mu bwoko bwâaba-flamanda. Ni inararibonye mu muziki ndetse ari mu bahanzi bakomeye cyane ku mugabane wâ u Burayi. Indirimbo ze zirebwa nâabarenga miliyali kuri televiziyo ndetse no kuri Youtube kuko kuri YouTube ubwaho nkâindirimbo “Papaoutai” imaze kurebwa nâabarenga 721 000 000.
Stromae afite urubuga rwa internet rwitwa www.stromae.net. Kuri facebook akurikiwe nâabarenga 6,400,000 naho kuri twitter ni hafi miliyoni 2,200,000.
2. Corneille

Ni umuhanzi akaba n’umwanditsi wâindirimbo, wamamaye ku rwego mpuzamahanga. Yavukiye Fribourg-en-Brisgau mu Budage kuwa 24 Werurwe 1977 ariko avuka ku babyeyi bâAbanyarwanda. Amaze gushyira hanze album 13, iheruka yitwa ‘Hits Latin Jamfrica. Kuri ubu akorera umuziki we cyane cyane mu Bufaransa na Canada.
Corneille akurikirwa nâabantu bakabakaba 1,200,000 kuri Facebook naho twitter agakurikirwa nâabagera kuri 298,000.
3. Shad Kabango

Shadrack Kabango yavukiye muri Kenya kuwa 18 Nyakanga 1982. Avuka ku babyeyi bâabanyarwanda gusa aza gukurira i Londres na Ontario kubera akazi kâ ababyeyi be.
Album ze nka When This Is Over (2005), The Old Prince (2007), TSOL (2010) na Flying Colours (2013) zaraguzwe cyane. Kuri album When This Is Over, hariho indirimbo yise “I will not understand” igaruka kuri Jenoside, iriho nâimivugo yanditswe na nyina Bernadette Kabango. Nyinshi mu ndirimbo ze zarebwe inshuro zisaga 3,000,000.
Mu mwaka wa 2011 yahataniye ibihembo bya Juno Award yanikira umuraperi Drake banasanzwe bakorana umuziki muri Canada ari naho atuye.
4. Karemera

Amazina ye nyakuri ni Karemera Christian, naho mu buhanzi akunze gukoresha karemera69. Ni Umuraperi ukorera umuziki we mu Bufaransa mu Mujyi wa Lyon. Avuka kuri se na nyina bombi bâAbanyarwanda.
Karemera afite indirimbo nyinshi harimo iyitwa NĂ© loin dâici. Iyi yarebwe nâabagera ku 258 639. Ku rubuga rwe www.karemera.com, hagaragaraho ibihangano byinshi byâuyu muhanzi. Ku mbuga nkoranyambaga akunze gukoresha, harimo urubuga rwa Facebook. Aoha ahafite abantu basaga 115,000 bamukurikirana.
5. Jali

Amazina ye nyakuri ni Mucumbitsi Ntwari Jean Pierre. Ni umuhanzi wâUmunyarwanda uba mu Bubiligi, azwi ku izina rya âJALIâ mu muziki. Ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite i Mahanga ariko ibikorwa bye ntibirasakara ino go agaragare byimbitse mu bitaramo nâibindi.
Jali afite indirimbo nyinshi zikunzwe i Burayi harimo “Un jour ou lâautre”, iyi imaze kurebwa inshuro 1,200,000 kuri YouTube, Iyitwa Espanola yo imaze kurebwa inshuro 1,700,000. Uyu muhanzi kandi, yanabaye umuhanzi wâumwaka wa 2012 mu Bubiligi.
6. Gael Faye

Ni umuhanzi wavukiye i Burundi mu 1982, se ni Umufaransa nyina akaba Umunyarwandakazi. Muri Mata 2014 yaje kwifatanya nâAbanyarwanda mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Garl afite indirimbo âPetit Paysâ avugamo u Rwanda nâu Burundi.
7. Neza Da Songbird

Uyu ni umunyarwandakazi wavukiye i Kinshassa. Avuga indimi enye neza zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza nâIlingala. Neza akorera umuziki we i Toronto muri Canada ari naho abana nâabavandimwe be.
8. Nicole Musoni

Ni umukobwa wa Ăvariste Musoni, umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Canada ari naho umuryango wabo wose utuye. Yatojwe na nyina kubyina imbyino za Kinyarwanda ndetse na we ageze muri Canada atangira kubyigisha amatorero atandukanye. Yagiye atumirwa mu mijyi yo muri Canada kugira ngo asangize ubu bumenyi abanyamahanga nâAbanyarwanda batabashije kubyigira mu Rwanda.
9. Mike Lookee

Ange Michel Ntwali wâimyaka 25, akoresha izina ryâubuhanzi rya Mike Lookee ni umwe mu bahanzi baririmba mu njyana ya Hip-Hop urimo kwitwara neza mu gihugu cya NorvĂšge. Uyu muhanzi avuka ku mubyeyi umwe wâUmurundi undi wâUmunyarwanda.Yavukiye mu gihugu cyâu Burundi akurira mu Rwanda baza kwimuka nya bajya muri NorvĂšge.
Lookee afite indirimbo zikunzwe cyane ndetse ni umwe mu bafite indirimbo zirebwa cyane kuri Youtube. Iyitwa Get Back Up imaze kurebwa nâabasaga 15,000,000.
10. Enric Sifa

Amazina ye nyakuri ni Eric Nshimiyumuremyi, muri muzika agakoresha Enric Sifa. Akomoka mu Burasirazuba bwâ u Rwanda ariko aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amaze gukora alubumu 6, amateka ye agaragara ku rubuga Wikipedia no ku rubuga rwe www.enricsifa.com.
Nubwo uyu muhanzi ataragera ku rwego rwo hejuru cyane ariko umuziki we ukundwa nâabatari bake ku mugabane wa Amerika.


