Umusore yabambishijwe imisumari ashinjwa kwiba radiyo

umusore.png

Umusore w’imyaka 16 y’amavuko witwa Collins Sambaya utuye mu karere ka Vihiga muri Kenya, yabambishijwe imisumari ku giti na bagenzi be bamushinjaga kwiba inyakiramajwi (radio). Sekuru wa Sambaya witwa Henry yatangarije Citizen Digital ko ku wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, abasore b’abaturage bakekaga ko mugenzi wabo yabibye radiyo, bageze mu rugo, baramushuka abakurikira […]

Nyamasheke: Inkuba yishe umukobwa w’imyaka 16 wari uvuye ku ishuri

Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko witwa Uwera Liliane wari utuye mu mudugudu wa Kirehe,akagari ka Rwesero, mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba ubwo yari atashye avuye aho yari yimenyerezaga umwuga w’ubudozi muri santere y’ubucuruzi ya Rwesero, akaba yari asanzwe awiga mu ishuri ryitwa APEKA riri muri uyu murenge. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umwe […]

Umukozi w’ikigo nderabuzima afunzwe ashinjwa gusambanya umwana w’umuhungu

Igipolisi mu Karere ka Lamwo cyafashe umugore w’imyaka 34 ukora ku kigo nderabuzima cya Lukung III ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 15. Ukekwaho icyaha ubu ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Lamwo akorera muri icyo kigo nderabuzima nk’ushinzwe amakuru. Ku wa Gatanu nimugoroba, yatawe muri yombi avuye ku cyicaro cy’akarere ka Lamwo aho yari yagiye mu […]

Uko Museveni yigeze gukanga abasirikare bakuru yifashishije umugore we

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kaineruga yahishuye uko Se yigeze gukanga abasirikare bakuru mu ngabo za Leta (UPDF) yifashishije umugore we, Janet Museveni. Gen. Kainerugaba yatangaje ko byabaye mu Gushyingo 2003 ubwo UPDF yari ihanganiye n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa LRA washinzwe na Joseph Kony mu gace ka Teso. Uyu […]

Jeannette Kagame abona gukunda u Rwanda ari ukutemera ko abana barwo bicwa n’inzara

Umufasha wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame abona ko gukunda u Rwanda ari ukutemera kubona abana barwo bicwa n’inzara kandi hari ibyo kurya byo kubaha. Mu butumwa busoza icyumweru cyahariwe umunsi witiriwe Mutagatifu Valentin (Saint Valentin), Jeannette Kagame washinze umuryango Imbuto Foundation yasobanuye urukundo mu buryo burimo: urwa hagati y’umuntu n’undi, urwo gufasha mugenzi wawe, […]

Somalia: Igitero kuri resitora yuzuyemo abayobozi n’abanyapolitiki cyahitanye 13

Kuri uyu wa Gatandatu, byibuze abantu 13 biciwe muri Somalia rwagati nyuma y’aho umwiyahuzi yaturikirije ibisasu muri resitora yuzuyemo abayobozi n’abanyapolitiki. Umuvugizi wa polisi, Dini Roble Ahmed, yatangaje ko abapfuye ahanini bari abasivili naho abandi 20 bakomeretse mu Mujyi wa Beledweyne. Yongeyeho ko igisasu cyangirije byinshi. Ababibonye bavuga ko igisasu kinini cyaturikiye ahantu hafunguye ha […]

Ariel Wayz yasabye abakobwa gutuka abahungu babahemukiye mu rukundo

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Uwayezu Ariel wamamaye nka Ariel Wayz yasabye abakobwa bagenzi be gutuka abahungu babahemukiye mu rukundo. Wayz yabisabye abari bitabiriye igitaramo Drip City Concert cyarimo Umunya-Nigeria uri kwamamara byihuse mu muziki, Michael Adebayo Olayinka uzwi nka Ruger, cyabereye mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022. Uyu mukobwa nk’uko […]

Perezida Zelenskyy wa Ukraine arifuza guhura na Putin bagakemura ikibazo mu mahoro

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, avuga ko yiteguye guhura na Vladimir Putin w’u Burusiya, kugira ngo amenye “icyo perezida w’u Burusiya ashaka” kandi avuga ko ashaka “gukemura ibibazo bihari mu mahoro”, mu gihe hari impungenge z’igitero cy’u Burusiya kuri Ukraine. Ibi nk’uko tubikesha Al Jazeera, biravugwa mu gihe biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru, Perezida w’u […]

Amazina y’utubyiniriro ya bamwe mu bazungu babaye mu Rwanda

Hari bamwe mu bazungu babaye mu Rwanda maze Abanyarwanda kubera kutamenya indimi zabo no kubasha gufata amazina yabo bagahitamo kubaha amazina bihimbiye nk’aya twabahitiyemo dukesha Wikirwanda. Kandt Richard, Kanyoge, yari umudage aba rezida 1907-1911, agaruka muri 1913. Gudowius (liyetena) yasimbuye Kandt muri 1911. Bamuhimbye Lazima Wingens (Kapiteni) yabaye rezida muri 1914-1915. Yitwaga Tembasi Coubeau : […]

U Bubiligi bugiye kohereza abasirikare kabuhariwe muri RDC

belg.jpg

Minisiteri y’ingabo y’u Bubiligi yatangaje ko izohereza abasirikare 25 b’inzobere mu bikorwa bidasanzwe (special operations) mu Ntara ya Maniema muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Nk’uko iyi Minisiteri yabitangarije ku rubuga rwayo tariki ya 15 Gashyantare 2022, izohereza aba basirikare mu mujyi wa Kindu mu mpera z’umwaka, kugira ngo bahugure aba RDC mu bikorwa […]

Algeria: Perezida yategetse ko buri mushomeri ajya ahabwa amadolari 92 ku kwezi

Perezida wa Repubulika ya Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yategetse ko buri mushomeri uri mu kigero cy’imyaka y’amavuko iri hagati ya 19 na 40 azajya ahabwa amadolari ya Amerika 92 (akabakaba amafaranga y’u Rwanda 92,000) buri kwezi. Ni icyemezo uyu Mukuru w’Igihugu yafashe ku wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022 mu rwego rwo “kubungabunga agaciro k’abakiri […]

Burundi: Colonel Nzobonimpa wigeze kuyobora CNDD-FDD yahungutse

Umunyapolitiki ManassĂ© Nzobonimpa wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, yamaze guhunguka nyuma y’imyaka ikabakaba 11 ari mu buhungiro. Nk’uko ikinyamakuru Ikiriho cyabitangaje, impamvu yatumye Nzobonimpa ahunguka, ni uko Leta y’u Burundi itigeze ikumira abana be mu gihe bashakaga kujya muri iki gihugu cyabo. Nzobonimpa ukomoka mu Ntara ya Bubanza, uretse […]