Guyana: Abanyeshuri 20 bapfiriye mu nkongi y’umuriro

Abanyeshuri biganjemo ab’abakobwa bahiriye muri mu icumbi bashiramo umwuka. Byabereye mu gihugu cya Guyana muri Amerika y’Epfo mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023. Iyi nkongi y’umuriro yabereye mu macumbi y’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Mahdia, abantu benshi biganjemo abana bato b’abakobwa barakomereka, 20 muri bo bahasiga ubuzima. Guverinoma ya Guyana yatangaje […]

Ndi umutinganyi kandi natinye kubibwira umugore wanjye -Nkore iki?

Umukunzi wacu aragisha inama nyuma y’uko yisanze aryamana n’abo bahuje igitsina ariko nanone ntibimubuze kuryamana n’abo batagihuje, aho kuri ubu yatinye kubibwira umugore we kugirango bitamuviramo gusenya. Yagize ati”Amazina yanjye ntabwo ndibuyavuge ku bw’umutekano wanjye! njya nkurikirana itangazamakuru kandi ndanarikunda kuko ririgisha ari nayo mpamvu mba naryizeye nkagisha inama binyuze muri ryo bityo kugirango mve […]

Zambia: Umwana w’imyaka 12 yapfuye azize umukino w’abana

Umwana ufite imyaka 12 yapfuye yishwe n’abana bagenzi be batatu ubwo barimo bakina umukino wo guterana amakofi n’inshyi (kick and slap) ari byo byaviriyemo uwo mwana urupfu. Abo bana bari hagati y’imyaka 13, 15 na 16. Muri uyu mukino, uyu mwana baje kumukibita bikomeye ava amaraso menshi, bimuviramo kuhasiga ubuzima. Francis Ngosa witabye Imana yazize kuva amaraso […]

Tanasha yavuguruje abarimo kumushyingira umugabo bivugwa ko yasimbuje Diamond

tanashadonna-288853796-595948458480293-1035857948147576137-n-1700761683095535.jpg

Umuhanzikazi akaba na rwiyemezamirimo, Tanasha Donna , yavuguruje amakuru y’abamushyingira umugabo aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko nta rukundo arimo. Ibi Tanasha yabigarutseho ubwo yashyiraga kuri Instagram ifoto arikumwe n’umuherwe wo muri Nigeria witwa Jamal Gaddafi hanyuma kuri iyo foto ashyiraho amagambo agira ati”Sinjye uzaroto nongeye kukubona”. Iyo foto ikigera hanze yasamiwe hejuru n’abatari […]

FARDC yakiriye Drones z’intambara yaguze mu Bushinwa ngo ziyifashe kwivuna M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyakiriye Drones z’intambara ziri mu zo cyatumije mu Bushinwa ngo zigifashe guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Africa Intelligence yatangaje ko mu cyumweru gishize ari bwo Congo Kinshasa yashyikirijwe drones eshatu zo mu bwoko bwa CH-4 n’Ikigo China Aerospace Science and Technology Corporation(CASC) yaziguze na cyo. […]

Polisi yahaye gasopo abatwara ibinyabiziga ‘nk’abaguze’ imihanda

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abatwara ibinyabiziga uko bishakiye, bakima abanyamaguru umwanya wo kwambuka, ibateguza ko iteganya kujya ibafatira ibihano by’intangarugero. Umuvugizi w’uru rwego, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023, yagaragaje ko bibabaje kuba hari abantu bashimira u Rwanda ibindi byose, ariko byagera ku mutekano wo […]

Ibiza biherutse kwibasira u Rwanda bimaze kwirukanisha abayobozi barenga 10

Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yishe abantu ikanasenya ibikorwaremezo bitandukanye mu gihugu mu minsi ishize, byatumye hari abayobozi ba Leta batakaza akazi. Nk’uko byatangajwe Christophe Nkusi uyobora akarere ka Ngororero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rutare mu murenge wa Matyazo, Dusengimana Pacifique yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kwaka ruswa abaturage bangirijwe n’ibiza. Meya Nkusi yatangarije Kigali […]

Kenya: Bananiwe kwitoramo uyobora ishyaka nyuma yo gukuraho Uhuru Kenyatta

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akanayobora ishyaka Jubilee ryahoze ku butegetsi, aherutse gukurwa ku mwanya w’ubuyobozi bw’iri shyaka, gusa nyuma hakurikiyeho urugamba rwo gushaka uwamusimbura. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023 ni bwo Uhuru Kenyatta yageze aho iri shyaka rikorera inama, mu rwego rwo gufasha mu gukemura ubwumwikane buke hagati […]

Kagame yasangije abanyeshuri bo muri Amerika urugendo rwo guhindura u Rwanda

Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023, Perezida Paul Kagame, yakiriye abanyeshuri bo muri kaminuza ya Wartburg iyobowe na Steve Noah wahoze ari Visi Perezida ushinzwe umubano wa Leta n’imishinga idasanzwe muri kaminuza ya William Penn. Perezidansi y’u Rwanda itangaza ko abanyeshuri basangijwe ubunararibonye mu masomo y’uburezi bw’amahoro n’indangagaciro ku rwibutso rwa jenoside rwa […]

Uganda:Amafoto y’umukobwa bivugwa ko yandujwe SIDA na Mc Kats ikomeje guca igikuba

fwpudv_xwayxove.jpg

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo ku mbugankoranyambaga hagaragaye amafoto y’umukobwa wari ikizungerezi bivugwa ko yatewe SIDA n’umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori, Mc Kats wo muri Uganda. Aya mafoto, agaragaza uyu mukobwa akiri umusirimu, afite ikimero n’uburanga byakururaga abagabo, kuburyo uvuze yari agendanye n’ibigezweho icyo gihe utaba ubeshye, ariko nyuma akaza kwandura Virusi itera SIDA bihindura isura. Bivugwa […]

Zabyaye amahari hagati ya rutahizamu wa Real Madrid na La liga

Umwuka mubi wanaze kwaduka hagati ya rutahizamu Vinicius Junior wa Real Madrid n’ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne (La liga), nyuma y’irondaruhu aheruka gukorerwa n’abafana ba Valencia. Mu ijoro ryakeye Real Madrid yari yasuye Valencia kuri Stade ya Mestalla, mu mukino w’umunsi wa 35 wa shampiyona ya Espagne yatsinzwemo igitego 1-0. Mu mpera […]

Umunyemari Mwangachuchu yahakanye gusaba pasiporo y’u Rwanda

Umunyemari Edouard Mwangachuchu ufite ibirombe by’amabuye y’agaciro muri teritwari ya Masisi muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, yabwiye urukiko ko atigeze asaba pasiporo y’u Rwanda, bitandukanye n’ibivugwa n’ubushinjacyaha. Mwangachuchu usanzwe ari n’umudepite amaze igihe aburanishwa n’urukiko rukuru rwa gisirikare, aho ashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko amakuru […]

Tanzania: Perezida wa CHADEMA yanenze abajya mu ishyaka bashaka imyanya

Umuyobozi w’ishyaka Chama cha Demokrasia na Maendeleo “CHADEMA” ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, Freeman Mbowe, yanenze bamwe mu bantu bajyaa mu ishyaka bashaka imyanya. Ibi Mbowe yabigarutseho kuri uyu wa 21 Gicurasi 2023 mu ntara ya Kigoma, ubwo yahuraga n’abarwanashyaka ba CHADEMA. Mbowe ati: “Hari bamwe mu baza kuba abanyamuryango ba CHADEMA ariko bagenzwa no gushaka […]

Televiziyo y’u Rwanda yasubije igisirikare cy’u Burundi cyayamaganye

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Arthur Asiimwe, yasubije igisirikare cy’u Burundi cyamaganye televiziyo yacyo (RTV), kiyishinja guha urubuga abagishinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Nyatura. Tariki ya 14 Gicurasi 2023, kuri iyi televiziyo hatambutse ikiganiro Ishusho y’Icyumweru cyari cyatumiwemo Me Uwizeyimana Evode na Me Gasominari Jean Baptiste basesenguraga ku ngabo z’umuryango wa Afurika […]

Mwanafunzi Ismael agiye kurongora uwahoze ari umunyamakuru wa Radio/TV10

Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), aritegura kurushinga na Claudine Mahoro wahoze akorera Radio/TV10. Mwanafunzi asanzwe ari umwe mu banyamakuru b’igikikuundiro kinshi, by’umwihariko mu kiganiro ‘Wari uzi ko?’ asanzwe akora. Akunzwe kandi mu kuvuga amakuru kuri radiyo Rwanda. Amakuru ari ho avuga ko Mwanafunzi azasaba akanakwa Mahoro ku wa 01 Nyakanga 2023, mbere […]

Tshisekedi yakiriye iwe Eugène Gasana wahunze u Rwanda

Perezida FĂŠlix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aheruka guhura na Eugène Gasana utakivuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nyuma yo guhunga igihugu. Gasana yahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni i New York, mbere yo gushwana n’ubutegetsi bw’u Rwanda agahitamo guhunga. Kuri ubu azwi mu bikorwa by’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, by’umwihariko mu mutwe […]

Trump wa Musanze FC yigambye kuvutsa Juvenal wa Kiyovu Sports igikombe

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ‘Trump’, yigambye ko ari we wavukije Kiyovu Sports igikombe cya shampiyona; nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Sunrise FC kuri iki cyumweru. Kiyovu Sports yari yasuye Sunrise mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wabereye i Nyagatare, iwutsindwamo igitego 1-0 cyatsinzwe n’Umugande Yafesi Mubiru. Ni umukino iyi kipe ya […]