Uwunganira Mwangachuchu ntiyumva uko yabazwa iby’abarinzi bitwa Abanyarwanda

Umunyamategeko wunganira umunyemari Edouard Mwangachuchu, Me Thomas Gamakolo, ntiyumva ukuntu ubushinjacyaha bubaza umukiriya we iby’ubwenegihugu n’ubwoko bw’abarindaga ibirombe bya kampani ya SMB. Me Gamakolo, mu iburanisha ryabaye tariki ya 16 Kamena 2023, yavuze ko kuva mu mwaka w’2014 Mwangachuchu atayobora SMB, akibaza uburyo ari we wabazwa iby’aba barinzi ubushinjacyaha buvugwa ko barimo Abanyarwanda n’Abatutsi b’Abanyekongo. […]

Dr Habineza yamaganye amahoteli agaraguza agati abayagana

Midland yanze kwakira inama ya DGPR kugeza Meya w'akarere yinjiye muri iki kibazo

Umuyobozi w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yamaganye amahoteli agaraguza agati abakiriya bayagana. Ni nyuma y’aho tariki ya 17 Kamena 2023 DGPR yangiwe gukorera Inteko Rusange ku rwego rw’intara y’iburasirazuba muri Midland Motel iherereye mu mujyi wa Kayonza […]

RDC na Sudani y’Epfo ntibyitabiriye imyitozo ya gisirikare ibera i Musanze

Ibihugu bitanu muri 7 bigize EAC birahagarariwe

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, n’icya Sudani y’Epfo ntabwo byitabiriye imyitozo ihuriweho y’ingabo zo mu bihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) iri kubera mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye mu karere ka Musanze. Ingabo z’ibihugu byose uko ari 7 bigize uyu muryango zahawe ikaze muri iyi myitozo yahawe izina rya ‘Ushirikiano Imara’ […]

Loni yahishuye ba Jenerali ba FARDC bari ku ruhembe rw’ubucuti bwayo na FDLR

Impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatangaje amazina y’abasirikare bakuru mu ngabo za Congo bari ku ruhembe rw’imikoranire yazo n’umutwe wa FDLR. Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena ni bwo izi mpuguke zasohoye raporo igaragaza uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa RDC, nyuma y’indi nka yo zasohoye mu mwaka […]

Taifa Bruno yagaragaje Minisitiri Munyangaju mu ntandaro z’umusaruro nkene w’Amavubi

Umunyamakuru Kalisa Bruno Taifa yaninuye ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, ashyira mu majwi ubushobozi buke bw’abarimo Minisitiri wa siporo, Aurore Munyangaju Mimosa nka ba nyirabayazana b’umusaruro mubi wayo. Kuri iki Cyumweru ni bwo icyizere cy’uko Amavubi azitabira Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire cyayoyotse burundu, nyuma yo gutsindwa na Os Mambas ya Mozambique ibitego […]