Taifa Bruno yagaragaje Minisitiri Munyangaju mu ntandaro z’umusaruro nkene w’Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Kalisa Bruno Taifa yaninuye ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, ashyira mu majwi ubushobozi buke bw’abarimo Minisitiri wa siporo, Aurore Munyangaju Mimosa nka ba nyirabayazana b’umusaruro mubi wayo.

Kuri iki Cyumweru ni bwo icyizere cy’uko Amavubi azitabira Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri CĂ´te d’Ivoire cyayoyotse burundu, nyuma yo gutsindwa na Os Mambas ya Mozambique ibitego 2-0.

Amavubi yari yakiriye Abanya-Mozambique kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino ubanziriza uwa nyuma wo mu itsinda L.

Ibitego birimo icyo ku munota wa 43 w’umukino cya Geny Catamo n’icyo ku wa nyuma w’umukino cya Clesio Bauque, ni byo byafashije Os Mambas kuvana intsinzi ibyibushye i Huye.

Umutoza Carlos Alos Ferrer n’abasore be batsinzwe uyu mukino, mu gihe ari bo bari bawuyoboye igihe kinini ariko bakananirwa kubyaza umusaruro uburyo buke bw’ibitego ndetse na koruneri nyinshi babonye.

Nyuma y’uyu mukino Taifa Bruno yatuye, agaragaza ko ibyabaye ku Mavubi y’u Rwanda n’ubundi byari byitezwe.

Mu mashusho uyu munyamakuru yifashe ubwo yarebaga umukino wa nyuma wa CONCACAF Nations league Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatsinzemo Canada ibitego 2-0; yagaragaje ‘ubushobozi buke’ bw’abarimo Minisitiri wa Siporo nka nyirabayazana w’umusaruro nkene w’Amavubi.

Ati: “Ibyo nababwiye mwarabibonye? Mbabwira ngo Amavubi ntabwo ashoboye mukagira ngo ndabeshya! Warabonye Amavubi ya Kapiteni Karekezi Olivier, ukabona Amavubi ya Gatete Jimmy, Ukabona Amavubi ya ba Ntaganda Elias na ba Bitana Jean RĂ©my, abitwa ba LĂ©andre Bizagwira na ba Kalisa Claude. Wajya kureba Amavubi y’izi surubu zigenda zitanawukandagira?”

“Ukareba ngo harimo abantu bitwa ba Fred Muhozi? Ukareba ngo haje umuntu witwa Fiacre mu izamu wararebye Muhamudu Mosi, imipira ashyira hariya ku ruhande? Warangiza noneho ukavuga ngo Minisiteri ya Siporo ngo ikuriwe n’umudamu witwa Mimosa, umuntu wacungaga imari, umuntu uzi kubara amafaranga wari mu bintu biri aho by’ubwishingizi? Ariko twaragatoye kweri!”

Ku bwa Kalisa Bruno Taifa, igihe kirageze Amavubi akanyuzwamo umweyo, n’ubwo we na bagenzi be bigeze kubivuga ubwo bari bagikorera ‘Radiyo ikorera ku Gishushu [Radio10]’ bikarangira birukanwe kubera umuyobozi wayo yise umunyabwoba.

Yavuze ko abantu b’abaswa bose bari mu kipe y’igihugu bakwiye kwirukanwa bagaha umwanya abakiri bato; ibyo abona nk’umuti watuma Abanyarwanda bareka gukomeza kubabazwa.

Gutsindwa na Mozambique byatumye Amavubi agumana umwanya wa nyuma mu tsinda L n’amanota abiri; mbere y’uko yakira SĂ©nĂ©gal mu mukino wa nyuma w’itsinda.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Taifa Bruno yagaragaje Minisitiri Munyangaju mu ntandaro z’umusaruro nkene w’Amavubi
    Ariko Ministri yagorwa: niwe ukina se?
    Mubaze coach imvano yo gutsindwa mwumve icyo ababeira.
    Wowe “munyamakuru” niba urowe simbizi, analyse yawe ni iyumuprofane

  2. Taifa Bruno yagaragaje Minisitiri Munyangaju mu ntandaro z’umusaruro nkene w’Amavubi
    Taifa ntarenganye Minister ese kuva 2005 Mimoza niwe wayoboraga Ministeri ya siporo uragereranya abakinnyi batagereranywa zarimpano twabonye 1 zitazasubira kuboneka vuba ese iyo Equipe uvuga koyarimo abakinnyi ba Aprfc Muhamudu,Ntaganda,Sibo,Eric,Raro,Ntare,Karekezi,Mulisa,Gatete,Muri Hassan muraba ikibuga habanzagamo 6 wibukeko ntakipe yakandiragaho kuri Apr kwariyo yatwaye Championa ya 2022/2023 fata abakinnyi bayobabanje mukibuga ubagereranye nabowavugaga ruguru ubwonusigira umugore intoryi nutaha uzamubaza inyama umutoza ararengana nabandibose barahanyuze biranga umwanzuro nimusenye musubire hasi kd umupira ujyemo abawuzi ese ushobora kuba umuganga utarabyize abantu bajye mumirimo bakwiye kd twigire kubadusize

  3. Taifa Bruno yagaragaje Minisitiri Munyangaju mu ntandaro z’umusaruro nkene w’Amavubi
    Ariko rero uyu mugabo uretse ubushishozi buke umenya hari ikindi yangira Mimosa.
    Yarakinnye Basket. Gukora mu mafranga lero ntibibuza umuntu kumenya Sport.
    Tuza va mubutindi wakuriyemo.
    Puu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *