UPDF yatangiye kuvana abasirikare bayo muri Somalia
Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyatangaje ko cyatangiye gucyura abasirikare gifite mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia (ATMIS.) Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda ziri muri Somalia, Major Peter Mugisa. Ni icyemezo yavuze ko cyafashwe nyuma y’umwanzuro w’akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye usaba ko Ingabo ziri muri ATMIS zivanwa muri […]
Kenya:Abantu barenga 50 bitabye Imana bazize impanuka
Muri Kenya bari mu marira nyuma y’uko abantu bagera kuri 52 bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka. Amakuru avuga ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yavaga mu gace ka Nakuru yerekeza Kericho igeze mu ikoroso umushoferi ananirwa gukata ihita igonga iy’abagenzi birangira benshi bahasize ubuzima abandi bajyanwa kwa muganga. Amakuru avuga ko mbere y,uko iyo kamyo igonga […]
Petrović wari utegerejwe muri APR FC yakoze impanuka y’imodoka
Ljupko Petrovic wari utegerejwe muri APR FC nka directeur technique wayo, biravugwa ko arembye nyuma yo gukora impanuka y’imodoka. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo uyu munya-Serbia wigeze gutwarana UEFA Champions league na Red Star Belgrade y’iwabo yagombaga kugera i Kigali. Ni nyuma yo kurangira APR FC yatoje mu 2015 no mu 2018 abatoza […]
Bugesera: Igitero cy’abitwaje intwaro gakondo cyakomerekeyemo abaturage
Abaturage batandatu bo mu karere ka Bugesera baheruka gukomereka, nyuma y’uko abo bikekwa ko ari abajura babagabyeho igitero cyasize banabibye ibikoresho birimo terefoni zigezweho. Byabereye mu midugudu ya Nyagatovu, Kayenzi, Rugarama I na Rwanza yo mu kagari ka Nyamata mu murenge wa Nyamata, mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 29 Kamena. Abakekwaho kugira […]
Rusesabagina yibasiye Perezida Kagame nyuma yo kumuha imbabazi
Umunyapolitiki Paul Rusesabagina yibasiye Perezida Paul Kagame ndetse n’ubutegetsi bw’u Rwanda, nyuma y’igihe gito afunguwe ku mbabazi ze. Ni mu butumwa bw’amashusho uyu mugabo yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Nyakanga 2023. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Rusesabagina wari warakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba yarekuwe ku mbabazi […]
Paris: Abashinzwe umutekano 45,000 bari guhangana n’abigaragambya
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bufaransa yatangaje ko yitabajaje abashinzwe umutekano 45,000; mu rwego rwo guhangana n’abaturage b’i Paris bakajije imyigaragambyo. Ni imyigaragambyo ikomeye yadutse mu Bufaransa nyuma y’urupfu rw’umusore w’imyaka 17 y’amavuko warasiwe na Polisi mu gace ka Nanterre ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Gutwika amazu n’imodoka ndetse no gusahura inzu z’ubucuruzi biri mu bikomeje […]
Tshisekedi n’undi muperezida bagombaga kwitabira inama y’abarwanya Leta y’u Rwanda i Kinshasa
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’undi mukuru w’Igihugu utaramenyekana, bari mu bashyitsi b’imena bagombaga kwitabira inama abarwanya Leta y’u Rwanda bagombaga guhuriramo i Kinshasa. Ni inama byari byitezwe ko iba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Nyakanga 2023, mbere yo gusubikwa ikimurirwa ku yindi tariki itaramenyekana. Abagombaga kuyitabira ni […]
Inama y’abarwanya Leta y’u Rwanda muri RDC yajemo kidobya
Inama abanyapolitiki barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bo hirya no hino ku Isi bagombaga guhuriramo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze gusubikwa. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Nyakanga ni bwo iyi nama yagombaga kubera i Kinshasa. Muri Gicurasi uyu mwaka abarwanya Leta y’u Rwanda bari batangaje ko bateganya guhurira mu nama igomba kubera […]