Perezida Paul Kagame yagabiye Denis Sassou N’guesso inka

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yagabiye inka mugenzi we Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville uri mu Rwanda. Perezida N’guesso kuva ku wa Gatanu ari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi itatu ari kuhagirira. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu Umukuru w’Igihugu yamutembereje mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga mu karere ka […]

Fortunat Biselele wari ufunzwe azira u Rwanda yarekuwe

Fortunat Biselele wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafunguwe by’agateganyo nyuma y’amezi arindwi afunzwe. Biselele yari yaratawe muri yombi n’Urwego rushinzwe iperereza muri RDC (ANR) ku wa 20 Mutarama, mbere yo kujya kumugungira muri gereza ya Makala. Ubushinjacyaha bwa RDC bumukurikiranyeho ibyaha bitatu birimo ubugambanyi, kubangamira […]

Umuti Dr Habineza abona ukwiriye ikibazo cy’ubushomeri bwugarije urubyiruko nyarwanda

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda], Dr Frank Habineza, yatangaje ko mu gihe yaba atorewe kuyobora u Rwanda yashyira imbere gahunda yo gushaka uburyo urubyiruko rw’Abanyarwanda babona akazi, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubushomeri kirwugarije. Dr Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga, ubwo […]

Tshisekedi ategerejwe i Kiev kwa Zelensky

Perezida Félix Tshisekedi Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe i Kiev muri Ukraine mu ruzinduko ruzasiga agiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo gihugu Volodymyr Zelensky. Africa Intelligence yatangaje umutima w’ibiganiro bya Tshisekedi na Zelensky ari amasezerano yerekeye ibinyampeke byo muri Ukraine u Burusiya buheruka guhagarika. Ni amasezerano yari yashyizweho umukono muri Nyakanga […]

Kampani ‘Ibere rya Bigogwe’ ya Ngabo Karegeya yishyuriye abaturage 577 mituweli

Ashimira Ngabo kuba yabakemuriye ikibazo cy'ubwisungane cyari kibagoye

Abatuye mu mirenge ya Bigogwe, Kanzenze na Rambura yo mu turere twa Nyabihu na Rubavu kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023 bashimiye ‘Ibere rya Bigogwe Company LTD’ yabishyuriye ubwisungane mu kwivuza buzwi nka ‘Mutuelle de Santé’ hamwe n’imiryango yabo. Kuri uyu wa 21 Nyakanga ni bwo Ngabo Karegeya washinze iyi kampani yashyikirije abahagarariye imiryango igizwe […]

Nyamasheke: Abageni bakoreye ubukwe mu bitaro

LUmugeni wo mu karere ka Nyamasheke witwa Nyirandagijimana Winifride yasezeraniye mu bitaro, nyuma y’uko imodoka yari imutwaye ajya ku rusengero yakoze impanuka yaguyemo se umubyara. Byabereye mu kagari ka Rugali ho mu murenge wa Macuba, ku wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga. Impanuka yabaye ubwo ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yavaga i Nyamasheke ijya […]

Kenyatta yiyemeje guhangana na Perezida Ruto ashinja kwibasira umuryango we

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yashinje William Ruto wamusimbuye ku butegetsi gutoteza umuryango we, avuga ko igihe kigeze ngo awurengere. Kenyatta yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru. Ni ikiganiro yakoze nyuma y’igihe gito Leta ya Kenya ifashe icyemezo cyo kwambura abarimo nyina umubyara abapolisi bari bamaze imyaka hafi 50 bashinzwe kumucungira umutekano. Mu […]

Messi yahindutse Mesiya mu mukino we wa mbere muri Inter Miami

Umunya-Argentine Lionel Messi yafashije Inter Miami kwegukana intsinzi yo ku munota wa nyuma, mu mukino we wa mbere nk’umukinnyi w’iyi kipe yo muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Inter Miami yesuranaga na Cruz Azul, mu mukino wa League Cup warebwe n’ibyamamare nka LeBron James, Selena Williams na Kim Kardashian. Ni umukino wa mbere […]

P. Kagame yambitse umudari w’icyubahiro Denis Sassou N’guesso (Amafoto)

20230722_064901.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaraye yambitse umudari w’icyubahiro uzwi nk’”Agaciro” mugenzi we Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville wagendereye u Rwanda. Umukuru w’Igihugu yambitse mugenzi we wa Congo uriya mudari, ubwo ku mugoroba wo ku wa Gatanu we na madamu we bamwakiraga mu musangiro. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Kagame yambitse Denis Sassou N’guesso uriya […]