Fortunat Biselele wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafunguwe by’agateganyo nyuma y’amezi arindwi afunzwe.
Biselele yari yaratawe muri yombi n’Urwego rushinzwe iperereza muri RDC (ANR) ku wa 20 Mutarama, mbere yo kujya kumugungira muri gereza ya Makala.
Ubushinjacyaha bwa RDC bumukurikiranyeho ibyaha bitatu birimo ubugambanyi, kubangamira umutekano w’igihugu ndetse no gutangaza amakuru atari yo.
Biselele yari yatawe muri yombi nyuma y’ikiganiro yahaye Umunyamakuru Alain Foka ku mubano wa Tshisekedi n’u Rwanda mbere y’uko ibihugu byombi bishwana.
Muri icyo kiganiro, yagarutse ku masezerano yanozwaga hagati y’u Rwanda na RDC mbere y’uko ibihugu byombi bishwana.
Yavuzemo ko “Perezida Felix yahaye mugenzi we ikintu kimwe cyoroshye: Turi igihugu gikize, muri abaturanyi bacu, nta ntambara izimura imipaka, tuzakomeza duturane ubuziraherezo. Reka dukorane imishinga ibyara inyungu ku mpande zombi.”
“Mfite ibirombe mukeneye, mwe mufite ubushobozi bwo kwegera abashoramari hirya no hino ku Isi, twakorana tugateza imbere aka gace dufatanyije’. Yarabimubwiye, njye ubwanjye nagiye i Kigali inshuro zitandukanye noherejwe na Perezida Tshisekedi mfite ubwo butumwa. Perezida Kagame yari abishyigikiye, hari intambwe twari tumaze gutera, kugeza ubwo hajemo izindi nyungu zihishe zatumye ibintu bigera aho biri uyu munsi.”
Biselele usanzwe kandi ari umuntu wa hafi wa Moà¯se Katumbi, yafunguwe nyuma y’umunsi umwe ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ye ashimisha umubiri.


