Senateri Nyirasafari yasabye imbabazi P. Kagame nyuma yo kujya kwimika umutware w’Abakono
Visi-Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame akanaba Chairman w’Umuryango wa RPF Inkotanyi, nyuma yo kwitabira umuhango wo kwimika umutware w’Abakono uheruka kubera mu karere ka Musanze. Ku itariki ya 09 Nyakanga ni bwo uyu muhango wabereye mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo na Visi-Perezida wa Sena. […]
Visi-Meya wa Musanze wagiye kwimika umutware w’Abakono yeguye
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi mike yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’abo mu bwoko bw’Abakono. Ku wa 09 Nyakanga 2023 ni bwo mu Kinigi ho mu karere ka Musanze habereye umuhango wo kwimika Kazoza Justin wari wimitswe nk’umutware w’Abakono. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi […]
U Bubiligi bwanze ko Amb. Vincent Karega abuhagarariramo u Rwanda
Ubwami bw’u Bubiligi bwanze kwemeza Vincent Karega nka Ambasaderi u Rwanda rwari rwagennye kuruhagararira muri icyo gihugu. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Karega yari yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, asimbuye muri izo nshingano DieudonnĂ© Sebashongore. Mbere yo gutangira inshingano cyakora yagombaga kubanza kwemezwa n’u Bubiligi bwagombaga kumwakira nka Ambasaderi. Amakuru kuri ubu aravuga […]
Al Hilal yashyize ibya Mirenge kuri Kylian Mbappé
Ikipe ya Al Hilal yo muri Arabie Saoudite iri guha PSG miliyoni 300 z’ama-Euro, kugira ngo iyigurishe Umufaransa Kylian MbappĂ©. Kugeza ubu MbappĂ© ntari mu bakinnyi PSG igomba kujyana mu mikino itegura umwaka utaha w’imikino izakinira mu Buyapani, nyuma y’uko uyu rutahizamu yanze kongera amasezerano. Ni MbappĂ© usigaje umwaka umwe w’amasezerano muri iriya kipe y’i […]
Gen Yasser Al-Atta yahaye gasopo Perezida William Ruto
Gen Yasser Al-Atta wo mu ngabo za Sudani yahaye gasopo Perezida William Ruto wa Kenya, amusaba ko niba yumva yiyizeye yakohereza Ingabo z’igihugu cye zikajya guhangana n’iza Sudani. Perezida William Ruto na bagenzi be bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bamaze igihe bafite gahunda yo kohereza muri Sudani Ingabo zo kuhagarura amahoro. Ni gahunda […]
Kera kabaye APR FC yerekanye umunyamahanga wari usigaye
APR FC kuri uyu wa Mbere yemeje umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman nk’umukinnyi wayo mushya. Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko yari amaze igihe mu Rwanda ndetse anakora imyitozo muri APR FC, gusa iyi kipe ntiyari yakamutangaje nk’umukinnyi wayo mushya. Amakuru avuga ko APR FC yari yarategereje ko abanza kurangiza amasezerano yari afitanye na Al-Talaba […]
Umusirikare wa FARDC ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kurasa mu kico abaturage 13
Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuva mu mpera z’icyumweru gishize ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kwica arashe abaturage 13. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu musirikare yarasiye bariya bantu biganjemo abana n’abagore mu rugo rwe ruherereye mu ntara ya Ituri. Umuvugizi w’ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye intara ya […]