Senateri Nyirasafari yasabye imbabazi P. Kagame nyuma yo kujya kwimika umutware w’Abakono

Sangiza iyi nkuru

Visi-Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame akanaba Chairman w’Umuryango wa RPF Inkotanyi, nyuma yo kwitabira umuhango wo kwimika umutware w’Abakono uheruka kubera mu karere ka Musanze.

Ku itariki ya 09 Nyakanga ni bwo uyu muhango wabereye mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo na Visi-Perezida wa Sena.

Nyuma y’uko amakuru yawo yari amaze kumenyekana FPR Inkotanyi yamaganye uriya muhango, ugaragaza ko “usubiza inyuma intambwe zatewe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Amakuru avuga ko byabaye ngombwa ko abayobozi bitabiriye uriya muhango bahamagazwa, mu rwego rwo gutanga ibisobanuro ndetse no gusaba imbabazi.

Ku Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga Kazoza Justin wari wimitswe nk’umutware w’Abakono yemeye ko ari we nyirabayazana w’ibyabaye byose, mbere yo gusaba imbabazi.

Senateri Nyirasafari mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yongeye gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu ku bw’amakosa akomeye yo kujya kwimika umutware w’Abakono yakoze.

Yagize ati: “Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI mukaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mbikuye ku mutima mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ku makosa akomeye nakoze ubwo nitabiraga umuhango w’icyiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” wabaye kuwa 9/7/2023 mu murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze.”

Senateri Nyirasafari yavuze ko akurikije inama Umukuru w’Igihugu adahwema kugira abayobozi ndetse no kuba aheruka kwitabira ibiganiro ku bumwe bw’Abanyarwanda asanga yarakoze “amahano yo kwitabira ibirori byateguwe mu buryo bugaragaramo kwironda.”

Yakomeje agira ati: “Nk’umwe mu bahuye n’ingaruka zituruka ku macakubiri yaranze igihugu cyacu, nzi uburemere bwazo, ntabwo nari nkwiriye kurangara kugeza ku rwego rwo kwitabira igikorwa nka kiriya.”

Senateri Nyirasafari yagaragaje kandi ko ingaruka zo kwibona mu moko ari zo zabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994; ibyo aheraho yemeza ko yakoze “amakosa akomeye” bitewe no kuba ntacyo yakoze ngo aburizemo “kiriya gikorwa kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Yavuze ko yitandukanyine n’imyumvire n’imigirire nk’iyerekeye “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono”, ashimangira ko kwivangura no kwironda mu Banyarwanda ari ibyo kurwanywa.

Uyu musenateri kandi yavuze ko yiyemeje guca ukubiri n’icyagarura Abanyarwanda mu mateka mabi nk’ayo banyuzemo.

Usibye gusaba imbabazi Perezida Kagame, Senateri Nyirasafari yanazisabye abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI n’Abanyarwanda muri rusange, atanga icyizere cyo gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yasabye buri buri Munyarwanda kumva ko ingaruka z’iyi myitwarire ziremereye no guhora bazirikana akaga byabakururira iramutse idakumiriwe.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Senateri Nyirasafari yasabye imbabazi P. Kagame nyuma yo kujya kwimika umutware w’Abakono
    imagine just umuntu umwe kubera ubushobozi bwamafaranga afite afashe ubwonko bwantu benshi arabuhinduriza ntimwashobora kureba ingaruka zabyo ubwose nkinzego ziyobora abandi zakwigisha iki kuri gahunda yubumwe nubwiyunge ese ndumuyarwanda barayumvise neza? abegura bo sicyo gisibizo icyangombwa amasa ntutsimbarare kuko nuwuzaza azaza ari kimwe namwe amahirwe dufite nuko Imana yaduhaye umuntu ushishoza akabona ibintu mbere yigihe yaba ibiri negative akabiha umurongo cyangwa se ibiri positive akabiha imbaraga zikwiye rero ubukangura mbaga bwa ndumunyarwanda bwongere bushyirwemo imbaraga kuko aba bashobora kuba aribo bagaragaye wenda umubare munini utarikubona ububi bwabyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *