Nyuma yo kurangiza ku mugaragaro igikorwa cyo guhererekanya ububasha n’uwo yasimbuye, Gen. Olivier Gasita, wavugirijwe induru ubwo yoherezwaga gukorera muri Kivu y’Amajyepfo yitwa Umunyarwanda, yakiriwe n’abayobozi b’Intara ya Katanga, aho agiye gukorera imirimo ye mishya, bayobowe na Martin Kazembe Shula, guverineri w’iyo ntara by’agateganyo.
Ba Komanda bashya b’Akarere ka 2 Gisirikare batangiye imirimo yabo ku mugaragaro mu ri iki cyumweru. Abayobozi bashya b’aka gace k’ingabo za FARDC batangiriye imirimo yabo mu Ntara ya Haut-Katanga, hakurikijwe amabwiriza ya Perezida.

Kuri uyu wa Gatandatu ushize biyeretse umuyobozi w’agateganyo w’intara, ibi bikaba ari byo byatangije ku mugaragaro inshingano zabo. Gen. Bob Kilubi ni we wafashe inshingano zo kuyobora aka karere ka 2 ka gisirikare, naho Gen. Olivier Gasita akaba ari we umwungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iperereza.
Aba bagiye kuyobora ingabo za FARDC zikorera mu karere ka gisirikare kabarizwamo Katanga na Kasaï. Iri shyirwaho rikurikira ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ku bijyanye n’ishyirwaho ry’abo basirikare.

Ku rundi ruhande, amategeko yatanzwe na Perezida wa Repubulika, Umugaba w’ikirenga wa FARDC, ubu arimo gushyirwa mu bikorwa binyuze mu gushyiraho uruhererekane rushya rw’ubuyobozi.
Akarere ka kabiri ka gisirikare ni kamwe mu nzego z’ingenzi za FARDC, gashinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi aho gashinzwe.
Brig. Gen Olivier Gasita yabaye intandaro y’imyigaragambyo ikomeye n’ibibazo by’umutekano muke mu mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Nzeri 2025, ubwo imitwe ya Wazalendo n’abaturage bamwamaganaga bavuga ko ari Umunyarwanda, ibintu byaje gutuma ava muri uwo mujyi.

Ni nyuma y’uko mu Ukuboza 2024, Perezida Félix Tshisekedi yari yamugize umuyobozi wungirije w’akarere ka 3 ka gisirikare ushinzwe ibikorwa n’ubutasi.
Ariko, mu ntangiriro za Nzeri 2025, ubwo yageraga muri Uvira, imitwe ya Wazalendo yafashe icyemezo cyo gufunga imihanda no guhagarika ibikorwa isaba ko ava muri uyu mujyi kubera ubwoko bwe bw’Abayamulenge no gushidikanya ku bwenegihugu cye, bamwita Umunyarwanda.


