Polisi yihakanye umupolisi wagaragaye asubiza inyuma abakobwa batikwije kuri BK Arena

Polisi y’u Rwanda yitakanye umupolisi wagaragaye kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 29 Kanama 2026, ahaberaga igitaramo cya Diamond Platnums asubiza inyuma abakobwa bambaye imyenda migufi ngo bajye kwambara bikwize. Igipolisi cyasubizaga kuri iki Cyumweru, umuntu ukoresha X wabazaga niba polisi yaba yamenye ibyabereye kuri BK Arena bikozwe n’umupolisi. Polisi yasubije ko yamenye icyo kibazo […]

Gen. Gasita wavugirijwe induru muri Kivu y’Amajyepfo yatangiye imirimo ye mishya muri Katanga

Nyuma yo kurangiza ku mugaragaro igikorwa cyo guhererekanya ububasha n’uwo yasimbuye, Gen. Olivier Gasita, wavugirijwe induru ubwo yoherezwaga gukorera muri Kivu y’Amajyepfo yitwa Umunyarwanda, yakiriwe n’abayobozi b’Intara ya Katanga, aho agiye gukorera imirimo ye mishya, bayobowe na Martin Kazembe Shula, guverineri w’iyo ntara by’agateganyo. Ba Komanda bashya b’Akarere ka 2 Gisirikare batangiye imirimo yabo ku […]

Uruzinduko koko rwarabaye kandi ibiganiro birakomeje – Nduhungirehe ku bihugu 5 bishaka kohereza abimukira

Abahagarariye ibihugu byinshi by’i Burayi basuye u Rwanda muri iki cyumweru, nk’uko Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabitangarije AFP, aho bari baje mu biganiro birimo gukorwa kugira ngo rube ahantu hanyura abimukira birukanwe mu Burayi. Ikinyamakuru cy’Abadage cyitwa Der Spiegel cyari cyatangaje mu cyumweru gishize ko u Budage, Autrichia, Danemark, […]

RDC: Ihuriro C64 ryanze kuzitabira ibiganiro byateguwe na Tshisekedi

Umwuka mubi ukomeje kwiyongera mu rwego rwa politiki muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko Perezida FĂ©lix Tshisekedi yemeye ibiganiro hagati y’abanyagihugu byakomeje gusabwa cyane n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’amadini akomeye yo muri icyo gihugu kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba n’amakimbirane ya politiki akomeje mu gihugu. Ariko, nubwo yemera iyi nzira y’ibiganiro, perezida […]

Burundi: Hizihijwe Umunsi wahariwe Imbonerakure ku nshuro ya 10

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 29 Kanama 2026, urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD, riri ku butegetsi mu Burundi, rwizihije umunsi warugenewe (Imbonerakure Day) wizihizwaga ku nshuro ya cumi. Ibirori byo kwizihiza Umunsi wahariwe Imbonerakure, ku nshuro ya cumi, byabereye i Gitega, umurwa mukuru wa politiki w’u Burundi, ahari abayoboke b’ishyaka (Bagumyabanga) n’urubyiruko rw’Imbonerakure ibihumbi n’ibihumbi […]

Ba ofisiye muri RDF, RNP na RCS basoje imyitozo yari imaze amezi 5 i Gabiro

Ba Ofisiye bakuru, abato n’abandi bo mu nzego zitandukanye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rushinzwe Igorora (RCS), barangije amahugurwa ya gisirikare yari amaze amezi atanu abera mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare i Gabiro. Aya mahugurwa yahaye abayitabiriye ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo bashobore gukora kinyamwuga nk’abayobozi ba Kompanyi (Company), […]

Zimbabwe: Umukazana wa Perezida Mnangagwa akurikiranweho gucuruza ibiyobyabwenge

Kelsea Tafirenyika, umugore w’umuhungu wa Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yatawe muri yombi mu ntangiriro za Kanama ari mu rugo rwe i Greystone Park, agace k’abakire mu mujyi wa Harare, akurikiranweho gucuruza ibiyobyabwenge. Polisi yasanze uyu mugore w’imyaka 22 ari kubara amacupa mato (ampoules) arimo imiti ya pethidine na morphine. Hafi amacupa 200 yari yahishwe […]

Ukraine: Abantu 37 biciwe mu gitero ku bubiko bw’intwaro

Abantu 37 bapfuye naho abagera kuri 400 bakuwe mu byabo nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote z’u Burusiya cyagabwe ku bubiko bw’ibikoresho bya gisirikare bya Ukraine hafi y’aho batuye mu nkengero za Kyiv. Iki gitero cyatumye ibisasu, za mine na drones biturika mu masaha ya nimugoroba kuwa Gatanu, bitera iturika rihambaye ryangije imitungo yo hafi aho […]