Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 29 Kanama 2026, urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD, riri ku butegetsi mu Burundi, rwizihije umunsi warugenewe (Imbonerakure Day) wizihizwaga ku nshuro ya cumi.
Ibirori byo kwizihiza Umunsi wahariwe Imbonerakure, ku nshuro ya cumi, byabereye i Gitega, umurwa mukuru wa politiki w’u Burundi, ahari abayoboke b’ishyaka (Bagumyabanga) n’urubyiruko rw’Imbonerakure ibihumbi n’ibihumbi baturutse mu ntara zitandukanye z’igihugu kugira ngo bitabire uyu munsi ngarukamwaka.

Ibi birori byo kwizihiza uyu munsi byitabiriwe na Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ishyaka CNDD-FDD, Évariste Ndayishimiye.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi muri ibi birori yari ari kumwe n’abagize Inama y’Abakuru b’Ishyaka, barimo Umunyamabanga Mukuru, Révérien Ndikuriyo n’umwungirije, Cyriaque Nshimirimana, hamwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Gélase Daniel Ndabirabe, ndetse n’Abanyamabanga ku rwego rw’igihugu.

Muri ibi birori kandi hari na Visi Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Prosper Bazombanza; Minisitiri w’Intebe; abayobozi ba Leta; abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga; intumwa zaturutse mu mahanga (Chad, RDC, Tanzania, Congo, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Gabon, Algeria na Namibia); abahagarariye andi mashyaka ya politiki; n’abashyitsi b’icyubahiro.









