Kelsea Tafirenyika, umugore w’umuhungu wa Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yatawe muri yombi mu ntangiriro za Kanama ari mu rugo rwe i Greystone Park, agace k’abakire mu mujyi wa Harare, akurikiranweho gucuruza ibiyobyabwenge.
Polisi yasanze uyu mugore w’imyaka 22 ari kubara amacupa mato (ampoules) arimo imiti ya pethidine na morphine. Hafi amacupa 200 yari yahishwe mu cyumba yafatiwemo, hamwe n’indi miti igengwa n’amategeko akaze ku bijyanye no kuyitunga no kuyigurisha.
Hanafashwe kandi imiti itanu y’urumogi (izinze nk’isigareti) mu modoka ye ihenze. Nubwo hari impungenge z’uko ashobora gutoroka igihugu, uyu mukazana wa perezida yabanje guhabwa uburenganzira bwo kurekurwa by’agateganyo mbere y’uko yongera gufatwa, kuri iyi nshuro akurikiranweho icyaha cyo kunyereza no guhisha inkomoko y’amafaranga (money laundering) yakoreshejwe mu kugura imodoka zihenze n’imitungo myinshi muri Zimbabwe, Dubai, na Afurika y’Epfo.

Avuga ko iyo mitungo yari “impano” yahawe n’umugabo we, Collins Mnangagwa, mu gihe Polisi ya Zimbabwe ivuga ko iri gukorana na Interpol mu gushaka gufatira iyo mitungo ye iri mu mahanga.
Nyuma y’igihe gito, nyina, mukuru we, n’undi muntu bakorana na bo barafashwe ubwo bageragezaga kuva mu gihugu bafite Amadolari ya Amerika 53,000 mu ntoki.
Kelsea Tafirenyika, uteganyijwe kwitaba urukiko kuri uyu wa Kabiri uza, itariki ya 1 Nzeri, yandikiye ibaruwa, ari aho afungiwe, umukuru w’igihugu n’umugore we abasaba imbabazi.


