Igiciro cya lisansi mu Rwanda cyiyongereyeho arenga Frw 120 kuri litiro

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwongereye igiciro cya lisansi ugereranyije n’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rwari rwashyizeho muri Kamena uyu mwaka. Itangazo uru rwego rwasohoye rivuga ko litiro ya lisansi itagomba kurenza Frw 1639, ivuye kuri Frw 1517. Ibi bivuze ko litiro ya lisansi yiyongereyeho Frw 122 ugereranyije n’ibiciro biheruka. Mu biciro bishya kandi RURA yavuze ko litiro […]

Ku myambarire igayitse, abagore n’abakobwa batungwa agatoki cyane: Ubushakashatsi

Inteko y'Umuco ubwo yamurikaga ubu bushakashatsi

Inteko y’Umuco y’u Rwanda yagaragaje ko mu ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize bwagaragaje ko ijanisha rito ari iry’abagaragaje ko imyambarire y’Abanyarwanda muri iki gihe igayitse. Muri ubu bushakashatsi Inteko y’Umuco yakoze ku myambarire y’Abanyarwanda mu mwaka w’2022-2023, yagaragaje uko yagiye ihinduka mbere y’imyambaro myamvamanga, ahanini hibandwa ku isano iri hagati y’imyambarire, umuco n’iterambere. Ibyavuyemo bigira […]

APR FC yatsinze Marines FC, umunyamahanga atsinda Hat-trick

Ikipe ya APR FC yatsinze Marines FC ibitego 3-1, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Gatatu. Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. Ni wo mukino wa mbere iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari ikinnye igaragaramo abanyamahanga, kuva mu myaka 11 ishize ubwo yafataga Politiki yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda […]

Nyamasheke: Babwiwe ko umusozi uvamo umuriro w’amayobera urimo ikiyoka

Uyu musozi bivugwa ko ari wo muremure kurusha indi mu cyitwaga Cyangugu

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke baturiye umusozi wa Nyakaningura wakamo umuriro uturuka imbere muri wo, uherereye mu murenge wa Shangi, akagari ka Burimba mu mudugudu wa Nyakagano baravuga ko babwiwe ko urimo ikiyoka kinini cyane kandi kirekire. Abatuye hafi y’uyu musozi batangarije BWIZA ko ubwo bawuhingagaho tariki ya 3 Gicurasi 2023, ari bwo babonye […]

Burundi: Hibutswe urupfu rwa Lt. Gen. Nshimirimana wari ukuboko kw’iburyo kwa Nkurunziza

Mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa gatatu, itariki ya 2 Kanama 2023, bibutse urupfu rwa Lt. Gen. Adolphe Nshimirimana wiciwe mu gitero cya rokete i Bujumbura mu 2015 mu gihe igihugu cyari mu mvururu zakurikiye igerageza ry’ihirika ry’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. Adolphe Nshimirimana wavutse kuwa 12 Nzeri 1964 (Yavukiye i Nyabiraba muri Komini ya […]

Nkore iki?Iyo nyirinzu nkodesha ari gutera akabariro nirangirizaho

Umusore aragisha inama nyuma y’uko ngo iyo nyirinzu abamo ateye akabariro n’umugore we bituma agira ubushake bukabije akirangirizaho.Arabaza niba byaba ari uburwayi cyangwa se niba ari ibisanzwe. Ati”Ndi umusore w’imyaka 26 nkora akazi ko muri Retaurent,ariko nkakunda gutaha bwije ari nabwo nsanga nyiri nzu mbamo aribwo atangiye gutera akabariro.Bitewe n’uko nawe akiri muto, iyo ari […]

Ethiopia: Hadutse imirwano hagati y’igisirikare n’umutwe wagifashije kurwanya TPLF

Kuri uyu wa Gatatu, Ingabo za Ethiopia zahanganye n’abarwanyi bo mu mutwe witwaje intwaro mu karere ka Amhara, mu bushyamirane bushobora gufata intera hagati y’abahoze ari abafatanyabikorwa barwanya inyeshyamba zo muri Tigray. Abantu basaga 10 bakomerekeye muri iyi mirwano. Fano, umutwe witwara gisirikare udafite imiterere y’ubuyobozi yemewe, washyigikiye ingabo za leta mu ntambara yamaze imyaka […]

Yatawe muri yombi nyuma yo kugwa gitumo asambanya ihene

Umugabo witwa Mwape Mwabela wo mu gihugu cya Zambia yaguwe gitumo asambanya ihene nyuma yo kumva ihebeba cyane mu gicuku. Umuyobozi w’intara ya Copperbelt, Peacewell Mweemba, yatangaje ko uyu ucyekwaho icyo cyaha yahise ajyanwa kuri polisi akaba ari naho agifungiye. Yavuze ko ibyabaye byabaye ku wa mbere, tariki ya 31 Nyakanga mu rugo rw’uwitwa Janerich […]

Tshisekedi yakoze impinduka mu butasi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakoze impinduka mu nzego z’umutekano mu gihugu cye zasize ashyizeho umuyobozi mushya w’urwego rw’ubutasi (ANR). Muri izi mpinduka Tshisekedi yirukanye Jean-Hervé Mbelu wari usanzwe akuriye ANR amusimbuza Lusadisu Kiamba. Tshisekedi kandi yashyizeho umujyanama we mushya mu by’umutekano yagize Jean-Louis Esambo Kangashe. Uyu wahoze ari Colonel […]

Sgt Robert yatangaje indi mpamvu avuga ko yatumye atoroka

Sgt Maj. Robert Kabera wari umusirikare w’icyamamare mu Rwanda kubera kuvanga akazi ke n’umuziki, yatangaje indi mpamvu yatumye atoroka igihugu mu Gushyingo k’umwaka w’2020. Uyu musirikare yatorokeye muri Uganda anyuze muri Nyagatare. Nyuma y’aho, ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’u Rwanda bwatangaje ko bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa. Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor ubwo yari […]

Tunisia: Perezida Kaà¯s Saà¯ed yirukanye ku mirimo Minisitiri w’Intebe Najla Bouden

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, itariki 01 Kanama 2023, Perezida wa Tunisia, Kaà¯s Saà¯ed, yafashe icyemezo cyo “guhagarika ku mirimo ye” Minisitiri w’Intebe, Najla Bouden, umugore wa mbere wayoboye guverinoma muri Tunisia. Nta bisobanuro byatanzwe nyuma yo kwirukanwa ku wa Kabiri, mbere gato ya saa sita z’ijoro, kwa Minisitiri w’intebe Najla Bouden. Perezida […]

Ibura mu ruhame rya Gatabazi JMV riribazwaho

Ibura mu ruhame rya Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru rikomeje kwibazwaho. Bigaragara ko ibintu bidasanzwe kuri Gatabazi kuko atagikoresha urubuga nkoranyambaga buri munsi nk’uko yari asanzwe abigenza, ahanini asubiramo amagambo Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga (quotes). Gatabazi yabanje kumara igihe adakoresha uru rubuga mu gihe byahwihwiswaga ko yaba […]

Félix Tshisekedi appoints Daniel Lusadisu Kiambi as head of National Intelligence Agency

President Félix-Antoine Tshisekedi appointed this Tuesday, August 1, new officials at the head of security institutions. Daniel Lusadisu Kiambi becomes new boss of the National Intelligence Agency. He replaces Jean-Hervé Mbelu in this position. Jean-Louis Esambo Kangashe has been appointed special security adviser to President Félix Tshisekedi, replacing Jean-Claude Kabongo. Dean of the Faculty of […]

Udukundi two mu banyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda tuzasenywa nande?

Itangazamakuru ni kimwe mu nkingi za mwamba mu gufasha igihugu gutera imbere ariko nanone iyo rikoze nabi usanga rishobora gusenya ibyagezweho mu kanya nk’ako guhumbya. Iyo ukubise icyumvirizo hirya no hino by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga no mu bakurikiranira hafi itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda, usanga bamwe barishinja kudakora kinyamwunga biturutse kuri bamwe mu banyamakuru bubatse udukundi. […]

Biashara kati ya Rwanda na Uganda imepata mabadiliko makubwa tangu kufunguliwa tena kwa mpaka

Biashara kati ya Rwanda na Uganda, haswa katika Wilaya ya Burera, imepata mabadiliko makubwa tangu kufunguliwa tena kwa mpaka kati ya nchi hizo mbili mnamo Januari 2022. Mpango mmoja wa hivi karibuni uliotekelezwa na wilaya hiyo unahusisha makubaliano yaliyofikiwa miezi miwili iliyopita na Kampuni ya Jari Investment Ltd kukodi Soko la Cyanika Cross Border, lengo […]

Abanyeshuri 200 bo muri Sudani bagiye gukomereza amasomo muri UR

Abanyeshuri bakabakaba 200 biga iby’ubuvuzi bw’amenyo n’ubuvuzi rusange biga muri kaminuza ya UMST (University of Medical Sciences and Technology) iba i Khartoum muri Sudani bagiye gukomereza amasomo muri kaminuza y’u Rwanda (UR) kubera intambara iri kuba muri iki gihugu. Umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didace, yatangarije televiziyo y’igihugu ati: “Abanyeshuri bagiye […]

USA na AU birasanga nta gisubizo cya gisirikare gikwiye mu gukemura ikibazo cyo muri Niger

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 1 Kanama 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken hamwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat bemeje ko nta gisubizo cya “gisirikare cyemewe ” mu gukemura ikibazo cya Niger. “Blinken yavuganye na Mahamat kuri telefoni kugira ngo […]

Burera: Umugabo aravugwaho gukubitwa azira ‘gusaba’ umugore w’umuturanyi

Umugabo witwa Gafaranga Donatien utuye mu mudugudu wa Ntwana, akagari ka Gafuka, umurenge wa Kinoni mu karere ka Burera, aravugwaho gukubitwa bikomeye azira gusaba umugore w’umuturanyi ko baryamana. Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko mu masaa tanu y’ijoro ryo kuri uyu wa 1 Kanama 2023, Gafaranga yagiye ku rugo rw’umuturanyi urwaje umuntu mu bitaro bya […]

RDC: General Major wa FARDC yagejejwe mu rukiko ashinjwa kunyereza imodoka y’akazi

Gen. Major Ilondo Efondo Hugo wahoze ayobora akarere ka 14 ka Gisirikare ka FARDC, akurikiranweho, hamwe n’abo bareganwa, imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare kunyereza imodoka yo mu bwoko bwa K-RAZ y’akarere ka 17 ka gisirikare muri Kongo Central . Umucamanza ukuriye urukiko rwa gisirikare yagize ati “Uregwa General Major Ilondo Efondo Hugo wahoze ayobora akarere […]

Henri Konan Bédié wabaye perezida wa 2 wa Cote d’ivoire yapfuye ku myaka 89

Henri Konan Bédié wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Côte d’Ivoire kuva mu 1993 kugeza Ukuboza 1999 akaba yari afite n’uruhare rukomeye mu buzima bwa politiki bw’igihugu kugeza uyu munsi, cyane cyane nk’umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi rya Côte d’Ivoire, ryashinzwe na Félix Houphouà«t-Boigny, yapfuye ku myaka 89 y’amavuko . Ku mugoroba wo kuri uyu wa […]

CG Dan Munyuza, Maj Gen Karamba na Ange Kagame mu bahawe imirimo mishya

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 01 Kanama 2023, yahaye imirimo mishya abarimo CG Dan Munyuza wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ndetse n’umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Kagame. Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko CG Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Undi […]