Manda y’abadepite bagize inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yongereweho umwaka

Manda y’abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yongereweho umwaka umwe, nyuma y’uko Guverinoma isabye ko amatora yabo yahuzwa n’ay’Umukuru w’Igihugu. Iby’izi mpinduka bigaragarira mu itegekonshinga rishya rya Repubulika y’u Rwanda ryasohotse mu gazeti ya Leta ku wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2023. Mu minsi yashize ni bwo hari hasabwe ko amatora y’abagize Inteko […]

CG Félix Namuhoranye muri Botswana

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, kuva ku wa Gatanu ari i Gaborone muri Botswana aho yari yitabiriye umuhango wo kwambika imidari abapolisi ba kiriya gihugu. Ni umuhango wayoboqe na Perezida Eric Mokgweetsi Masisi wa Botswana. Imidari abapolisi bambitswe irimo uhabwa abamaze igihe kirekire muri Polisi ya Botswana kandi baranzwe n’imyitwarire myiza, […]

Celine Dion ashobora guhagarika umuziki bya burundu

Umuhanzikazi Celine Dion ashobora kureka umuziki burundu nyuma y’uko akomeje kwibasirwa n’uburwayi bukomeye butuma atabona uko akomeza ubuhanzi. Umuvandimwe we witwa Claudette yabwiye ikinyamakuru cyandikirwa muri Canada ‘Le Journal’ yavuze ko uyu mukuru we ashobora kureka umuziki bitewe n’uburwayi afite. Mu kwezi k’Ukuboza, umuririmbyi uzwi mu ndirimbo’ my Heart will go on’ yatangaje ko bamusanganye […]

Ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare RDC yasinyanye na Kenya

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kenya ku wa Gatanu, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare. Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Goma. Congo Kinshasa yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ingabo zayo, Jean Pierre Bemba, mu gihe Kenya yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Aden Barre Duale. Mu byo impande zombi zigomba gufatanyamo harimo kuba Ingabo za Kenya […]

Abagaba bakuru b’Ingabo za CEDEAO banogeje umugambi wo kujya kwirukana abahiritse ubutegetsi muri

Abagaba bakuru b’Ingabo z’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO), bamaze kunoza umugambi wo kohereza ingabo z’uyu muryango muri Niger mu gihe byagera ku Cyumweru abahiritse ubutegetsi bwa kiriya gihugu batarubahiriza ibyo basabwe. CEDEAO ku Cyumweru gishize yahaye iminsi irindwi abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum ngo babe bamaze kubumusubiza, bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu za […]