Manda y’abadepite bagize inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yongereweho umwaka

Sangiza iyi nkuru

Manda y’abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yongereweho umwaka umwe, nyuma y’uko Guverinoma isabye ko amatora yabo yahuzwa n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Iby’izi mpinduka bigaragarira mu itegekonshinga rishya rya Repubulika y’u Rwanda ryasohotse mu gazeti ya Leta ku wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2023.

Mu minsi yashize ni bwo hari hasabwe ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ahuzwa n’ay’Umukuru w’Igihugu, ku mpamvu zirimo iyo kugabanya ikiguzi atwara haba ku ruhande rwa Leta ndetse n’urw’imitwe ya Politiki iyitabira.

Mu busanzwe byari byitezwe ko muri uyu mwaka wa 2023 ari bwo hazaba amatora y’abadepite, mu gihe ay’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka utaha wa 2024.

Kuba amatora yombi yamaze guhuzwa bisobanuye ko Manda y’abagize Inteko Ishinga Amategeko igomba kwiyongeraho umwaka umwe.

Mu zindi mpinduka zabayeho ni uko kuva mu mwaka utaha manda y’Umukuru w’Igihugu igomba kuva ku myaka irindwi ikagera kuri itanu; nk’uko ku y’abadepite bisanzwe bigenda. Ni impinduka zitezweho koroshya ihuza ry’amatora y’impande zombi.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemererewe kubamo abadepite 80.

Iyi nteko cyakora kuri ubu ifite abadepite 77, kuko harimo batatu beguye muri uyu mwaka.

Aba barimo Gamariel Mbonimana wari uhagarariye ishyaka Liberal Party (PL), Jean-Pierre Celestin Habiyaremye wari uhagarariye RPF-Inkotanyi Ernest Kamanzi wari uhagarariye urubyiruko.

Igihe umutwe w’abadepite ushobora guseswa

Ingingo ya 79 y’itegekonshinga rishya iteganya ko Perezida wa Repubulika, amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe, ba Perezida b’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ashobora gusesa Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’ibibazo bikomereye Igihugu.

Nyuma yo gusesa gusesa Inteko itegekonshinga riteganya ko itora ry’Abadepite rikorwa mu minsi itarenze 90 ikurikira iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’ibibazo bikomereye igihugu.

Abadepite batowe barangiza igihe cya manda gisigaye.

Perezida wa Repubulika nk’uko ingingo ya 133 ibivuga, ntashobora gusesa Umutwe w’Abadepite inshuro zirenze imwe muri manda ye ku mpamvu z’ibibazo bikomereye Igihugu.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Manda y’abadepite bagize inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yongereweho umwaka
    Abadepite batoye ihinduka ly’itegekonshinga ku nyungu zabo. Ibi ni uguhonyora ilyo tegeko. Hari abanyarwanda benshi babyibazaho. Akari kera bizasabirwa ibisobanuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *