Amakuru ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza impinduka zikomeye mu mubano w’ibyamamare bitatu. Mutesi Jolly na Saidi Lugumi bombi ntibagikurikirana kuri Instagram, ibintu byakuruye ibitekerezo byinshi mu bakoresha izi mbuga.
Ibi bibaye nyuma y’uko Saidi Lugumi agaragaje ku mugaragaro amarangamutima afitiye Alliah Cool, aho yamwise “rukundo rwanjye” mu gitekerezo yashyize ku ifoto ye. Uyu mushoramari kandi aherutse no gutangira kumukurikira kuri Instagram, ibintu bitari bisanzwe kuri we kuko ubundi yakurikiraga konti nke cyane.
Ku ruhande rwa Mutesi Jolly, biragaragara ko atakiri mu bantu Lugumi akurikira, ndetse n’uyu mukobwa na we ntiyongeye kumukurikira. Ikindi cyagaragaye ni uko kuva muri Nyakanga 2025, Lugumi atongeye kugira icyo atangaza ku mafoto cyangwa amashusho Jolly yashyiraga kuri Instagram.
Nubwo nta ruhande na rumwe ruratangaza ku mugaragaro iby’iyi mihindukire, ibi bimenyetso byatumye benshi bakeka ko umubano wa Jolly na Lugumi ushobora kuba wararangiye, mu gihe uwa Lugumi na Alliah Cool wo waba uri gukura.


