Bruce Melodie yahuye na Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu yahuye n’umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie]. Uyu muririmbyi uri mu bayoboye umuziki nyarwanda yahuye n’Umukuru w’Igihugu, mbere yo gutaramira Abanya-Kigali mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda. Abanya-Nigeria, Tiwa Savage na Davido ni bamwe mu bandi bahanzi bari bwitabire […]
Champions league: APR FC yahagamwe na Gaadiidka FC, abafana baririmba Adil
APR FC kuri uyu wa Gatandatu yaguye miswi igitego 1-1 na Gaadiidka FC, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league. APR FC yari yakiriwe n’iriya kipe yo muri Somalia mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. Ni umukino iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu iheruka kunyagirwa na Rayon Sports itigeze igira ibidasanzwe igaragazamo. […]
Abagaba bakuru b’Ingabo za CEDEAO bemeje umunsi bazatereraho Niger
Abagaba bakuru b’Ingabo z’Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO), bamaze kwemeza umunsi bashobora guterera Niger mu rwego rwo kubohoza uwari Perezida wa kiriya gihugu, Mohamed Bazoum. Ni amakuru yemejwe na Abdel-Fatau Musah, Komiseri muri CEDEAO ushinzwe ibya Politiki, amahoro n’umutekano. Uyu waganiraga n’abanyamakuru bakorera i Accra muri Guana yatangaje ko Ingabo z’uriya muryango “ziteguye […]
Rubavu: Abahombeje SOSERGI mu mazi abira
Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba Sosiyete ya SOSERGI yateranye kuwa 15 Kanama 2023, abanyamigabane bayo bagarutse ku bihombo bagushijwemo n’abahoze ari abayobozi bayo, bemeza ko bagiye gutangira gukurikiranwa ngo babiryozwe. Iyi sosiyete ikora ubucuruzi butandukanye burimo gutwara abakozi ba BRALIRWA, gucuruza ibikatsi by’inzoga bihabwa amatungo (drĂ ÂŞche) ndetse banafite inyubako igeretse ikodeshwa mu mujyi wa Gisenyi […]
Kigali:Hari abinangira ntibashake kuva mu maneka bitwaje ko imvura yahozeho
Mu gihe habura iminsi micye ngo igihe cy’umuhindo gitangire mu Rwanda, umujyi wa Kigali watangiye gushishikariza abatuye mu manegeka kwimuka bakava ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Gusa n’ubwo bimeze gutyo hari abatarumva iyo gahunda yo kwimurwa kuko usanga bitwaza ko aho hantu baba batuye baba barahabaye kuva na mbere bityo ngo imvura ntigire icyo […]
Batukanye kuri ba nyina! Umutoza wa Rayon Sports na Bonheur bari bafatanye mu mashati
Umutoza Yamen Zelfani wa Rayon Sports n’umunyezamu Hategekimana Bonheur w’iyi kipe, bari bafatanye mu mashati biba ngombwa ko abakinnyi bafatafata. Rayon Sports mu ijoro ryakeye ni bwo yatsinze Gasogi United ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Ibitego Abagande Charles Bbaale na Joackiam Ojera batsinze mu gice cya […]
The Ben yapfushije umubyeyi
Umuhanzi Mugisha BĂ©njamin uzwi mu muziki Nyarwanda nka The Ben, ari mu gahinda ko gupfusha se umubyara. Mbonimpa John wari umubyeyi w’Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ndetse n’Umuraperi Green P, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu azize uburwayi. Abaturanyi ba Nyakwigendera babwiye Ikinyamakuru Inyarwanda ko yishwe n’uburwayi bwamufashe ku cyumweru […]
CEDEAO yatangiye gukusanyiriza ingabo zayo ku mipaka ikora kuri Niger
Umuryango b’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba CEDEAO kugeza ubu yamaze kohereza zimwe mu ngabo zibumbiye muri uyu muryango ku mipaka ihana imbibi n’igihugu cya Niger mu rwego rwo gushaka kugishozaho intambara. Ni amakuru yatangajwe na RIF avuga ko abasirikare barenga ibihumbi bitanu( 5000)bashyizwe ku mipaka yegeranye na Niger.Iyi mipaka harimo Ingabo zimaze gukusanywa ngo […]
UPDF yatangaje umubare w’ibyihebe bya ADF imaze kwivuganira muri Operation Shujaa
Igisirikare cya Uganda UPDF cyatangaje ko ibyihebe 548 byo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF ari byo kimaze kwicira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma y’imyaka hafi ibiri hatangiye ibitero byiswe ‘Operation Shujaa’ UPDF ifatanyije n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bagaba ku birindiro bitandukanye bya ADF, muri za Teritwari za BĂ©ni […]