Mu gihe habura iminsi micye ngo igihe cy’umuhindo gitangire mu Rwanda, umujyi wa Kigali watangiye gushishikariza abatuye mu manegeka kwimuka bakava ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Gusa n’ubwo bimeze gutyo hari abatarumva iyo gahunda yo kwimurwa kuko usanga bitwaza ko aho hantu baba batuye baba barahabaye kuva na mbere bityo ngo imvura ntigire icyo ibahungabanyaho nyamara bakirengagiza ko ibihe bigenda bihinduka.
Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence ubwo yabitangarizaga radio10,aho yashishikarizaga abaturage batuye mu manegeka kureka imwe mu myumvire yo kumva ko aho batuye mu manegeka bahamaze igihe nta kibazo barahura nabyo biturutse ku mvura nyamara ibipimo by’imvura byafashwe bigaragaza ko yabagiraho ingaruka.
Yagize ati” Hari igihe umuntu yumva atunguwe cyangwa arenganye,akavuga ko iyo mvura mumbwira imaze igihe igwa akavuga ko ntacyo yamutwaye, tukamubwira tuti dore ibipimo birabigaragaza ko imvura ishobora kuba nyinshi.
Kugeza ubu miryango igera ku 4230 imaze kwimuka naho irenga 3000 niyo itarimuka.


