APR FC yatakaje amanota ya mbere kuri Marines FC

APR FC yatakaje amanota ya mbere muri shampiyona, nyuma yo kugwa miswi na Marines FC ibitego 2-2. Marines yari yakiriye APR FC isanzwe ifatwa nka mukuru wayo, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa mbere wa shampiyona. Ni umukino utarakiniwe ku gihe kuko Nyamukandagira yari ifite undi wa CAF Champions league yagombaga guhuriramo na Pyramids FC yo […]

Museveni yatangaje umusaruro w’umuriro w’ibisasu UPDF iheruka gusuka kuri ADF

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu giheruka kwica ibyihebe byinshi byo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF nyuma yo kubigabaho hakoreshejwe indege z’intambara. Ku itariki ya 16 Nzeri ni bwo indege z’intambara z’Igisirikare cya Uganda (UPDF) zagabye ibitero ku birindiro bya ADF biherereye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

Pierre Kayondo wahoze ari umudepite mu Rwanda yatawe muri yombi

Ubutabera bw’u Bufaransa bwataye muri yombi Pierre Kayondo wahoze ari umudepite mu Rwanda, akaba akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kayondo wanigeze kuba Perezida wa Kibuye yafatiwe i Paris ku wa Kabiri w’iki cyumweru, nk’uko Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa byabitabitangaje. Uyu mugabo akekwaho gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa mu karere ka Ruhango y’ubu. […]

Miss Muheto yarusimbutse

Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 Nshuti Divine Muheto, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka gusa Imana ikinga akaboko. Amakuru avuga ko ejo ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri ari bwo uyu mukobwa yakoze impanuka, ikaba yarabereye Kimironko mu mujyi wa Kigali. Ni impanuka yamuteye ibikomere byoroheje ku buryo yahise yahise ajya kuvurirwa mu bitaro bya ‘La […]

Ngororero: Mizero wishyuriye umusore Kaminuza azi ko azamurongora araririra mu myotsi

Mizero Rosine wo mu murenge wa Nyange w’akarere ka Ngororero, arashinja umusore witwa Uwizeyimana Jean Claude kumubenga nyuma yo kumurihira Kaminuza. Mizero w’imyaka 28 y’amavuko, avuga ko mbere y’uko yishyurira Uwizeyimana icyiciro cya kabiri cya Kaminuza uyu musore yari yaramwijeje ko bazabana nk’umugabo n’umugore akirangiza amasomo. Avuga ko uyu musore bakundanye kuva biga mu mashuri […]

FARDC Vs M23: Birashya bishyira indi mirwano karundura

Ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2023, Perezida Félix Antoine Tshisekedi yeruriye imbere y’Umuryango w’Abibumbye ko nta mishyikirano Leta ayoboye iteze kuzagirana n’umutwe wa M23. Uyu mutwe kuri ubu uracyagenzura bimwe mu bice bya za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo zo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Tshisekedi ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange […]

FERWAFA yamaganye amagambo umutoza w’Amavubi y’abagore yatangaje ku bakinnyi ba Ghana

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaganye amagambo Nyinawumuntu Marie Grà¢ce utoza Ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori aheruka gutangaza ku bakinnyi b’ikipe ya Ghana. Ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri ni bwo Amavubi y’abagore yanyagiwe na Ghana ibitego 7-0, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. […]

Zabyaye amahari hagati ya Ukraine n’incuti yayo Pologne

Pologne muri iki cyumweru yatangaje ko yahagaritse ubufasha bw’intwaro yahaga Ukraine, nyuma y’uko umwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi wadutse hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki, ku wa Gatatu yatangaje ko igihugu cye kigiye kwibanda ku kwigwizaho intwaro zigezweho kurushaho. Ni icyemezo ubutegetsi bw’i Warsaw bwafashe mu gihe ubushyamirane bushingiye ku binyampeke bukomeje […]