Museveni yatangaje umusaruro w’umuriro w’ibisasu UPDF iheruka gusuka kuri ADF

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu giheruka kwica ibyihebe byinshi byo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF nyuma yo kubigabaho hakoreshejwe indege z’intambara.

Ku itariki ya 16 Nzeri ni bwo indege z’intambara z’Igisirikare cya Uganda (UPDF) zagabye ibitero ku birindiro bya ADF biherereye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibirindiro byarashwe ni ibyari biherereye mu gace ka Mambasa, mu ntara ya Ituri.

Ni agace gafatwa nk’amatware akomeye y’umutwe wa ADF, kakaba gaherereye mu bilometero birenga 100 uvuye ku mupaka wa RDC na Uganda.

Museveni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko hari ibyihebe byinshi biciwe muri biriya bitero, birimo n’icyitwa Meddie Nkakubo wakunze kuyobora ibitero ADF yagabye mu mujyi wa Kampala.

Ati: “Nk’uko ubutasi bwakurikiyeho bubivuga, birasa n’aho ibyihebe byinshi byishwe, birimo na ruharwa Meddie Nkalubo wagabye ibitero by’ibisasu byinshi muri Kampala; urugero ibyagabwe iruhande rwa Sitasiyo ya Polisi ya Kampala, icy’iruhande rw’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’ibiheruka [ibisasu] kuboneka hafi y’urusengero rwa Kayanja i Bunamwaya.”

Museveni yavuze ko kuri ubu ntaho ADF ishobora guhungira ku Isi ngo UPDF inanirwe kubasangayo, mu gihe cyose yaba ifatanyije na za Guverinoma z’ibihugu bituranye na Uganda.

Yashimye by’umwihariko Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bwo kwemera gukorana na UPDF mu kubohora Uburasirazuba bwa RDC “bwari bwarigaruriwe na bano banyabyaha batagira ubwonko ndetse no kubahana ku bwo kwica abanya-Uganda.”

Yunzemo ko abagize uruhare mu bwicanyi butandukanye ADF yagiye ikorera muri Uganda na bo bazicwa, keretse nibafata icyemezo cyo kuyamanika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *