Pasiteri wari mu bakunzwe muri Uganda yapfuye arimo kwirukana amadayimoni

Muri Uganda mu gace ka Nakasongola, haravugwa urupfu rw’umushumba w’itorero rya pentekote ukomoka i Kampala nyuma yo gutwika ibintu bikekwa ko bifitanye isano n’imyuka mibi. Ibi byabaye ku wa kabiri, tariki ya 24 Ukwakira 2023, mu rugo rw’uwitwa Jessica Kyohairwe mu gace ka Lwabyata Sub County, mu karere ka Nakasongola. Uyu nyakwigendera uzwi nka Pasiteri […]

Igisasu cyishe umusirikare wa Kenya cyarashwe na FARDC: Umwe mu bayobozi ba EACRF

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri Congo Kinshasa (EACRF), bwanyomoje amakuru yavugaga ko igisasu cya mortar cyahitanye umusirikare wa Kenya cyaba cyarashwe n’Ingabo z’u Rwanda. Ku wa Kabiri tariki ya 24 ni bwo umusirikare wa Kenya yishwe n’igisasu cya mortar abandi benshi barakomereka, ubwo mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya […]

CG (Rtd) Gasana wayoboraga intara y’Iburasirazuba yongeye gukurikiranwa

Itangazo rihagarika Gasana ku mwanya wa Guverineri w'intara y'Iburasirazuba

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, bimaze gutangaza ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel wayoboraga intara y’Iburasirazuba kuva tariki ya 15 Werurwe 2021 yahagaritswe kuri iyi mirimo. Itangazo risohotse kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023 rirasobanura ko impamvu Gasana ahagaritswe ari uko hari ibyo akurikiranweho agomba kubazwa. Iri tangazo rigira riti: “CG (Rtd) Emmanuel Gasana […]

Umunyamakuru Manirakiza ThĂ©ogĂšne yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko umunyamakuru akaba na nyir’igitangazamakuru Ukwezi TV, Manirakiza ThĂ©ogĂšne, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha akekwaho birimo ibyo gukangisha gusebanya. Ku wa Kabiri taliki 24 Ukwakira 2023 nibwo yageze imbere y’Urukiko ku kubarana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko birangira kuri uyu munsi akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.Impamvu Urukiko rutanga, ni uko […]

Alliah Cool yasubije abamwibasiye bamuhora Icyongereza cye

Isimbi Alliance uzwi muri Cinema nka Alliah Cool, yasubije abamwibasiye bamuhora Icyongereza yavuze ubwo hatangwaga ibihembo bya Trace Awards biheruka gutangirwa i Kigali. Uyu mugore usanzwe ari umwe mu bagize itsinda ry’abagore rizwi nka Kigali Boss Babes, ni umwe mu batangaje amazina y’abahanzi begukanye ibihembo muri ririya rushanwa ryabereye muri BK Arena. Isimbi by’umwihariko ni […]

Urubanza rwa Dr Kayumba Christopher rugiye gusomwa

Urukiko rukuru rwa Kigali rugiye gufata umwanzuro ku rubanza ubushinjacyaha buregamo Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza kuri ubu ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya ku gahato abagore. Ni urubanza uru rukiko rwaburanishije mu bujurire ku wa 18 Nzeri 2023 rukazasomwa ejo ku wa 26 Ukwakira 2023. Ubushinjacyaha bwari bwarajuriye nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cy’Urukiko […]

Uganda:Anita uyobora Umutwe w’Abadepite aherutse kwibaruka ku myaka 49 bihinduka inkuru

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda Madamu Anita Annet ku myaka 49, aherutse kwibaruka impanga mu ntangiriro z’iki cyumweru bivugisha benshi amangambure. Bwana Thomas Tayebwa umwungirije mu nteko niwe watangaje ku rubuga rwa Twitter (X) ko uyu Anita yamaze kwibaruka impanga kandi ko ameze neza n’abana bakaba nta kibazo. Ati: “Turashimira byimazeyo abayobozi bacu bose […]

Liberia: Bagiye mu cyiciro cya 2 cy’amatora nyuma yo kubura uwatsinze mu cya mbere

Kuri uyu wa Kabiri, Komisiyo y’amatora muri Liberia yatangaje ko hazaba icyiciro cya kabiri cy’amatora mu kwezi gutaha nyuma y’uko Perezida George Weah n’uwo bahanganye ukomeye, Joseph Nyumah Boakai, bombi bananiwe kugira amajwi asabwa mu cyiciro cya mbere. Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (NEC) ivuga ko Perezida Weah yabonye amajwi 43.83% mu matora yo ku itariki […]

Rutangarwamaboko arabona ko gutandukira umuco nyarwanda biri mu byateje inzara

Umupfumu akaba n’umushakashatsi ku buzima bushingiye ku muco, Nzayisenga Modeste uzwi nka ‘Muganga Rutangarwamaboko’ arabona ko gutandukira indangagaciro z’umuco gakondo biri mu byateje ikibazo cy’ibura n’ihenda ry’ibiribwa gihangayikishije abatuye mu Rwanda. Mu kiganiro na New Times, Rutangarwamaboko yavuze ko mu Rwanda haterwaga ibiti bifite ibisobanuro bikomeye ku mibereho y’Abanyarwanda kandi byatumaga ubutaka burumbuka, imbuto butewemo […]

Burundi: Four judges in detention

Four judges from the high court of Gitega (political capital of Burundi) were arrested on Monday and then taken to the central prison of the province. They are all being prosecuted for corruption. These are Damien Manirakiza, president of the Gitega high court, as well as three other judges of the same court, namely Tharcisse […]

Une identification numérique sera délivrée aux nouveau-nés au Rwanda

DĂšs l’à±ge d’un nouveau-nĂ©, les Rwandais vont bientĂŽt acquĂ©rir des cartes d’identitĂ© numĂ©riques (ID), remplaà§ant les cartes d’identitĂ© physiques actuelles, alors que le Rwanda continue d’explorer des solutions technologiques. Auparavant, les responsables avaient dĂ©clarĂ© que le dĂ©veloppement Ă©tait limitĂ© aux enfants de cinq ans et plus. Le dĂ©veloppement a Ă©tĂ© annoncĂ© par Paula Ingabire, ministre […]

Bokota Labama yagizwe umutoza w’imwe mu makipe yo mu Rwanda

Kamana Bokota Labama wahoze akina nka rutahizamu muri Rayon Sports, APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yagizwe umutoza wungirije w’Ikipe ya Addax Sports Club. Iyi Addax ikina muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri hano mu Rwanda, yahoze yitwa Rugende FC mbere yo kugurwa na Mvukiyehe Juvenal wahise ayihindurira izina. Bokota azaba yungirije Ndemeye Jean Louis uzwi […]

Burundi: Abandi bacamanza bane bo muri Gitega batawe muri yombi

Abacamanza bane bo mu rukiko rukuru rwa Gitega (umurwa mukuru wa politiki w’u Burundi) batawe muri yombi kuwa Mbere nyuma bajyanwa muri gereza nkuru y’intara. Bose bakurikiranyweho ruswa. Aba ni Damien Manirakiza, perezida w’urukiko rukuru rwa Gitega, ndetse n’abandi bacamanza batatu bo mu rukiko rumwe, aribo; Tharcisse Ndikumasabo, Abel Sindayirwanira na Claude Nshimirimana. Icyemezo cyo […]

Brussels: Umugororwa yabwiye urukiko ko Interahamwe zasaga n’izasimbuye ubutegetsi

Mudahari Pierre CĂ©lestin ufungiwe mu igororero rya Rubavu yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko Interahamwe zasaga n’izasimbuye ubutegetsi bwite bwa Leta mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mugororwa wakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yahamijwe muri jenoside yifashishijwe nk’umutangabuhamya kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023, mu rubanza rwa Twahirwa […]

FARDC, M23 barashinjanya kwica umusirikare wa EAC no gukomeretsa benshi

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, n’umutwe witwaje intwaro wa M23 barashinjanya kwica umusirikare wari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Nyiragongo. Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023 ni bwo humvikanye amakuru y’uko igisasu kiremereye cyaguye mu kigo cy’ingabo za Kenya ziri […]

Ambasaderi wa Israel muri Loni yahamagariye Antonio Guterres kwegura

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 24 Ukwakira, Ambasaderi wa Israel mu Muryango w’Abibumbye, Gilad Erdan, yahamagariye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango, Antonio Guterres, kwegura. Gilad Erdan yashinje Guterres “kwerekana ko yumva” impamvu y’”iterabwoba n’ubwicanyi” ku bitero bya Hamas byo ku itariki ya 7 Ukwakira byibasiye Israel. Mu magambo yatangarije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kuri uyu wa […]

Minisitiri Lutundula yatakagije Wazalendo

Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 23 Ukwakira, Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo; Christophe Lutundula, yabajijwe ikibazo kuri “Wazalendo”, itsinda ry’inyeshyamba zishyize hamwe mu kurwanya M23; avuga ko batabuza abanyagihugu kurengera igihugu cyabo. Imbere y’inzobere mu itangazamakuru, umuyobozi wa diplomasi ya Kongo yibukije ko kurengera ubusugire bw’igihugu iyo bubangamiwe […]

Abanyarwanda 50,8% ntibashobora kwigondera inzu ziciriritse: MININFRA

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko umubare w’Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwigondera inzu ziciriritse ukiri muto cyane, ku buryo abarenga 50% nta bushobozi babifitiye. Byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, ubwo ku wa Kabiri yari yitabye abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo gutanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye muri gahunda yo kubaka […]

Nyabihu: Ihenda ry’imbuto z’ibirayi ryatumye bamwe mu babihingaga babihagarika

Mu gihe ubu imbuto z’ibirayi zahoze zigura hagati y’amafaranga 300 na 400 ubu zigeze ku mafaranga 1200, abahoze babihinga bo mu Murenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, aba bahinzi bavuga ko byatumye babireka kubera kudapfa kwigondera imbuto. Kuba imbuto y’ibirayi yarahenze, hari ababihinganga bahisemo kubireka ndetse n’abashakaga kubihinga bakererwa ihinga, mugihe muri aya mezi […]

Hari imiryango mpuzamahanga ishaka gufasha Manirakiza mu rubanza

Umunyamakuru Manirakiza Theogene wa Ukwezi Media Group yabwiye urukiko ko hari imiryango mpuzamahanga ishaka kumwoherereza abanyamategeko kugira ngo bamwunganire mu rubanza rwe. Tariki ya 11 Ukwakira 2023 ni bwo Ubugenzacyaha bwatangaje ko bwataye muri yombi uyu munyamakuru, nyuma yo kumufatira mu cyuho yakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 kugira ngo adatangaza inkuru. Mu rukiko […]

M23 yerekanye intwaro zirimo izigezweho na za drones yambuye FARDC

M23 ku wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira yerekanye intwaro zirimo n’izigezweho iheruka kwambura Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni intwaro uyu mutwe wafatiye mu mirwano ikomeje kuwusakiranya n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 2023. Mu ntwaro uyu mutwe werekanye harimo izigezweho zisanzwe zikoreshwa n’umutwe w’abasirikare barinda […]

Bangui: Perezida Kagame yoherereje ingabo z’u Rwanda ubutumwa

Minisitiri Biruta, Maj. Gen. Nzabamwita na Brig. Gen. Arcadius

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagejeje ku ngabo z’u Rwanda ziri i Bangui muri Repubulika ya Centrafrica ubutumwa bw’ishimwe ku bw’akazi zakoze mu butumwa bw’amahoro, bwaba ubushingiye ku masezerano y’ibihugu byombi n’Umuryango w’Abibumbye. Nk’uko Minisiteri y’ingabo ibisobanura, Minisitiri yari kumwe ry’abayobozi bavanye mu Rwanda ririmo Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza ryo […]

Gabon: Abanyeshuri birukanwe bazira indirimbo yubahiriza igihugu

Abanyeshuri hafi 10 ba lycĂ©e yitiriwe Nelson Mandela yo mu murwa mukuru wa Gabon, Libreville, birukanwe bazira kuririmba nabi indirimbo yubahiriza igihugu aho iki gihano cyateje urunturuntu mu gihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. Mu byumweru bibiri bishize, abasirikari bagize komite ishinzwe inzibacyuho no gusubizaho inzego, bayobowe na Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema, […]