Ibisasu byatezwe Col Ruhinda wari ukuriye abakomando ba FDLR byamuhitanye
Col Ruvugayimikore Protogène Alias Ruhinda wari ukuriye umutwe w’Ingabo zidasanzwe za FDLR yishwe n’ibisasu yatezwe ku buriri. Amakuru avuga ko Col Ruhinda yapfuye saa munani z’ijoro ryakeye kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023 , mu bitaro by’i Goma, Nyuma yuko yakomerekejwe cyane nibi bisasu bya gerinade byamuturikanye mu buriri bwe yagiyemo avuye gutanga […]
RDC: Ingabo za EAC zatangiye kuzinga utwangushye
Ingabo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wari warohereje mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri iki cyumweru zatangiye gutaha. Ingabo za Kenya ni zo zabimburiye izindi, mbere y’iminsi itanu ugereranyije n’igihe izi ngabo cyo kuva mu burasirazuba bwa RDC. Kenya ni na yo yari yarohereje Ingabo zayo muri RDC mbere y’ibindi […]
Rubavu: Abaturage bicishije amabuye umugore bashinja kuba umurozi
Umugore witwa Mukarukundo Elina wo mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, yicishijwe amabuye n’abaturage bamushinjaga kuba umurozi. Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023, bibera mu mudugudu wa Makurizo, akagari ka Makurizo ho mu murenge wa Cyanzarwe. Amakuru BWIZA yamenye ni uko Mukarukundo w’imyaka 55 y’amavuko mbere yo kwicwa […]