Ibisasu byatezwe Col Ruhinda wari ukuriye abakomando ba FDLR byamuhitanye

Sangiza iyi nkuru

Col Ruvugayimikore Protogène Alias Ruhinda wari ukuriye umutwe w’Ingabo zidasanzwe za FDLR yishwe n’ibisasu yatezwe ku buriri.

Amakuru avuga ko Col Ruhinda yapfuye saa munani z’ijoro ryakeye kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023 , mu bitaro by’i Goma, Nyuma yuko yakomerekejwe cyane nibi bisasu bya gerinade byamuturikanye mu buriri bwe yagiyemo avuye gutanga murali aho FDLR zikambitse hirya no hino.

Kuva ku manywa impande zombi zarimo zirwanira mu bice bya za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Uyu mugabo wari mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR yishwe, mu gihe kuva muri Nyakanga uyu mwaka yari yarafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibihano yafatiwe nyuma yo gushinjwa kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *