HQ4oy1nWsAAui8m_copy_1000x651

Museveni yemeje ko umwana umwami Oyo yabyaye hanze ari we ugomba kumusimbura

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yemeje ko Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV uheruka gupfa (cyangwa gutanga) yari yarabyaye ku ruhande umwana w’umuhungu, ndetse ko ari we ugomba kuzima ingoma ye.

Muri iki cyumweru ni bwo Umwami Oyo yapfuye ku myaka 34 y’amavuko, nyuma y’uko yari amaze igihe arwaye kanseri ikomeye.

Perezida Museveni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko Guverinoma ya Uganda yafashije umuryango we kumujyana kwivuriza mu Budage ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho yaguye.

Mu butumwa yageneye Abanya-Uganda, Museveni yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rw’uriya mwami wavuye ku Isi akiri muto.

Ati: “Mbabajwe cyane no kugeza ku Muryango w’Ubwami bwa Tooro no ku Banya-Uganda bose, mu izina ry’Abanya-Uganda, Maama Janet nanjye, ubutumwa bwacu bw’akababaro gakomeye ku bw’urupfu rw’umwuzukuru w’ikirangirire, Nyakubahwa Oyo, Umwami wa Tooro, wapfuye akiri muto ku myaka 34.”

Museveni yavuze ko urupfu rw’Umwami Oyo rwababaje cyane kuko ubuzima bwe bwabaye bugufi, kandi ko yari yarabaye imfubyi akiri muto.

Ati: “Mbega ukuntu ubuzima butatubanira! Yabaye imfubyi akiri muto, none na we yitabye Imana akiri muto.”

Mu butumwa bwe kandi Perezida wa Uganda yahishuye ko Oyo yasize umuhungu muto, ari na we uzaragwa ingoma ya se. Yavuze ko aya makuru yayamenye mu kiganiro yagiranye kuri telefoni na Nyina w’Umwami Oyo, Kemigisa.

Ati: “Ku bw’amahirwe, mu kiganiro twagiranye kuri telefoni, Kemigisa yambwiye ko Oyo yasize umuhungu muto uzaba umuragwa we, kandi ko azamenyeshwa rubanda mu gihe gikwiye.”

Museveni icyakora ntiyatangaje izina ry’uyu mwana, imyaka ye cyangwa igihe azatangarizwa ku mugaragaro.

Perezida Museveni yanategetse ko Umwami Oyo ahabwa icyubahiro cyihariye mu gihe cyo kumushyingura.

Yanasabye ko amabendera yose amanurwa akagera muri kimwe cya kabiri mu gihe cy’iminsi itatu, mu rwego rwo kunamira uyu mwami.

Museveni yasobanuye ko iyo minsi itatu ari umunsi ubanziriza uwo gushyingura, umunsi wo gushyingura n’umunsi ukurikiraho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply