Tooro

Perezida Museveni yahishuye icyishe Umwami wa Tooro

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko kanseri ariyo yishe Umwami wa Tooro, Rukirabasaija Omukama Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Museveni kuri uyu wa 29 Kanama 2026, yavuze ko ari inkuru y’akababaro kandi ko ari igihombo kuri Uganda n’Ubwami bwa Tooro.

Yagize ati “Ni agahinda kenshi, mu izina ry’Abanya-Uganda bose, njye na Maama Janet, mbagejejeho akababaro kacu kenshi, twifatanyije n’Ubwami bwa Tooro ndetse n’Abanya-Uganda bose, kubera urupfu rwa Nyiricyubahiro Oyo, Umwami wa Tooro, witabye Imana akiri muto cyane, afite imyaka 34 gusa. Mbega ukuntu ubuzima bushobora ku kwigirizaho nkana! Yabaye imfubyi akiri muto, none na we yitabye Imana akiri muto.”

Museveni yavuze ko ” Mu buzima bwe bugufi hano ku isi, yagaragaje ubushobozi bwo gukorana neza na Guverinoma Nkuru ndetse n’Ubutegetsi bw’Inzego z’Ibanze mu guteza imbere Tooro. Mbega igihombo gikomeye kuri Tooro no kuri Uganda!Mu mezi make ashize, Nyiricyubahiro Kemigisa, Nyinomukama, yaje kumbwira ko Oyo yari arwaye kanseri ikaze kandi iri gukura cyane. Guverinoma yarabafashije ajyanwa kuvurirwa mu Budage, nyuma ajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari na ho yaguye.”

Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, yitabye Imana ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, ahagana saa yine z’ijoro ku isaha yo muri Amerika.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply