Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA, muri iki cyumweru yageze i Moscow nta tangazo ryabanje, nta kamera, nta nama na Perezida Putin, nta bisobanuro birambuye ku byaganiriweho.
John Ratcliffe yahuriye n’abayobozi b’ubutasi bw’u Burusiya mu ruzinduko rw’ibanga rwamaze amasaha make, ariko impamvu nyayo y’uru ruzinduko ikomeje kuba amayobera.
Ese Washington yari ifite ubutumwa bwihariye bwo kugeza kuri Moscow? Cyangwa hari ikindi kibazo gikomeye cy’umutekano cyari cyatumye umukuru w’ubutasi bw’Amerika ajya mu murwa mukuru w’u Burusiya?
Icyatangaje kurushaho ni uko uru ruzinduko rwabaye mu gihe amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko Ratcliffe ashobora kuba yaragiye kuburira u Burusiya kutagaba igitero ku gihugu kigize NATO.
Icyakora, kugeza ubu Washington na Moscow ntibiremeza ku mugaragaro ko ubwo butumwa bwatanzwe.
Ratcliffe yageze i Moscow ku wa 25 Kanama 2026, mu ruzinduko rutatangajwe mbere, aho yabonanye na Sergey Naryshkin, umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bwo hanze rw’u Burusiya, SVR.
Naryshkin yemeje ko bagiranye ibiganiro, ariko impande zombi ntizatangaje birambuye ibyo baganiriyeho.
Ariko amakuru aturuka mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Amerika avuga ko uruzinduko rwari rufite ubutumwa burenze ibiganiro bisanzwe by’ubutasi.
Amerika yaba yaragiye kuburira Moscow?
The Wall Street Journal na CBS News byatangaje, bishingiye ku bantu bafite amakuru ku byabereye muri ibyo biganiro, ko Ratcliffe yari afite ubutumwa bwo kuburira u Burusiya kutagaba igitero ku gihugu icyo ari cyo cyose kigize NATO.
Ibyo bitangazwa nyuma y’uko amakuru y’ubutasi bwa Amerika agaragaje impungenge ko Moscow ishobora mu myaka iri imbere kugerageza kureba niba NATO koko yakwihutira kurengera umwe mu banyamuryango bayo.
Bimwe mu bikorwa bishobora kuba biri mu byo Amerika itinya ntabwo byanze bikunze ari intambara nini.
Byaba bishobora gutangirira ku bitero by’ikoranabuhanga, ibikorwa bya (sabotage) cyangwa igikorwa gito cya gisirikare kigamije kugerageza ubwitange bw’ibihugu bya NATO, cyane cyane mu karere ka Baltique.
Kuki ubu?
Iki kibazo kibaye mu gihe intambara yo muri Ukraine ikomeje kandi ibiganiro byo gushaka amahoro bikomeje kugorana.
Amerika kandi iri guhangana nundi mutwaro ukomeye w’umutekano ku Isi, ku buryo Washington ishobora kuba ishaka kumenya neza niba Moscow itabona umwanya wo gukoresha uko Amerika iri kwibanda ku zindi ntambara.
Ni muri uwo murongo bamwe mu basesenguzi babona uruzinduko rwa Ratcliffe nk’uburyo bwo gukomeza ibiganiro bikorwa inyuma y’amarido, aho abayobozi cyangwa intumwa z’ibihugu bavugana mu ibanga kugira ngo bashakishe umuti w’ikibazo, batabanje kubitangariza rubanda
(backchannel diplomacy).
Hagati ya Washington na Moscow, umuyoboro w’ibiganiro ushobora gukora n’igihe umubano wa dipolomasi usanzwe utameze neza.
Ariko Trump we aragabanya uburemere bw’uruzinduko
Perezida Donald Trump ntiyagaragaje uruzinduko rwa Ratcliffe nk’ikimenyetso cy’uko hari ikibazo cyihutirwa hagati ya Amerika n’u Burusiya.
Yarwise uruzinduko rutari igitaraganya “semi-routine” , mu gihe n’umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bwo Hanze bw’u Burusiya (SVR) Naryshkin, yavuze ko ibiganiro byabo byari inama y’akazi isanzwe.
Ibi bituma havuka ikibazo gikomeye: Ese Washington iri kuvuga ibintu bibiri bitandukanye?
Ku ruhande rumwe, ubuyobozi bwa Trump buragabanya uburemere bw’uruzinduko. Ku rundi ruhande, amasoko yo muri Amerika avuga ko umuyobozi wa CIA yari afite ubutumwa bukomeye bwo kuburira Moscow ku bijyanye na NATO.
Ratcliffe ntiyabonanye na Putin
Amakuru yatangajwe na Kremlin avuga ko Ratcliffe atabonanye na Putin.
Ibiganiro byabereye hagati ya Ratcliffe n’abayobozi b’ubutasi bw’u Burusiya, nyuma Putin aza kumenyeshwa ibyaganiriweho.
Umwuka w’Intambara y’Ubutita waba urimo kugaruka?
Uru ruzinduko rufite uburemere budasanzwe. Umuyobozi wa CIA kujya i Moscow ni ibintu bidasanzwe cyane.
Ni na yo mpamvu uru ruzinduko rwatangiye kugereranywa n’urw’uwahoze ayobora CIA, William Burns, wagiye i Moscow mu 2021 ubwo Amerika yari ifite amakuru ko u Burusiya bushobora gutera Ukraine.
Ubu, nyuma y’imyaka itanu, Ratcliffe yongeye kujya Moscow mu gihe Amerika ifite impungenge ku hazaza h’umutekano w’u Burayi.
Niba koko ubutumwa bwari ubwo kuburira Moscow kutagerageza NATO, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko Washington idashaka gutegereza ko ikibazo kiba intambara mbere yo gutanga umuburo.
Umurongo utukura
Ikibazo gikomeye wakwibaza ni iki: Ese Ratcliffe yari i Moscow kugira ngo akomeze ibiganiro bisanzwe by’ubutasi, cyangwa Washington itangiye kohereza ubutumwa budasanzwe kuri Kremlin kubera impungenge ko u Burusiya bushobora kugerageza umurongo wo kwihanganira kwa NATO?
Kugeza ubu, igisubizo cyuzuye ntikiratangazwa.
Ariko kuba umuyobozi wa CIA yaragiye i Moscow mu ibanga, akabonana n’umukuru w’ubutasi bw’u Burusiya, mu gihe intambara ya Ukraine ikomeje kandi Amerika ikavuga ku mpungenge z’uko NATO ishobora kugeragezwa, bituma uru ruzinduko ruba ikimenyetso gikomeye cyane ku hazaza h’umutekano w’u Burayi.
Ikibazo ntabwo ari gusa icyo Ratcliffe yavuze i Moscow, ikibazo gikomeye kurushaho ni icyo Amerika ishobora kuba yarabonye mu butasi bwayo cyatumye ibona ko ubu ari igihe cyo kuburira Moscow.


