Polisi ya Uganda yataye muri yombi umwe mu bapolisi bayo ukekwaho kurasa umumotari akamwica, nyuma y’uko yanze gukora umuganda.
Ibi byabereye mu gace ka Ndejje Kanaaba, mu Karere ka Wakiso, mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, ahagana saa moya n’igice.
Umupolisi ukekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa ni Police Constable Allan Okello, akaba ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje.
Polisi yavuze ko umumotari witwa Ronald Juuko Kizito, wari ufite imyaka 38, yari atwaye moto ubwo yageragezaga kunyura ahari hashyizwe bariyeri mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yari yashyizweho ku munsi w’umuganda.
Amakuru ya mbere avuga ko habayeho gushyamirana hagati y’umumotari n’abapolisi bari bashinzwe kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa. Muri uko gushyamirana, Okello yarashe isasu rikomeretsa bikomeye Kizito kugeza apfuye.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, ACP Rusoke Kituuma, yatangaje ko uwo mupolisi yahise atabwa muri yombi, ndetse hatangira iperereza rigamije kumenya impamvu n’imiterere nyayo yatumye akoresha imbunda.
ACP Kituuma yibukije abapolisi ko gukoresha ingufu bigomba kuba byemewe n’amategeko, bikenewe kandi bikajyana n’uburemere bw’ikibazo bahanganye na cyo.


