Bwa mbere Rayon Sports WFC yatsinze AS Kigali

Rayon Sports Women Football yatsinze AS Kigali ibitego 2-1, iba incuro ya mbere ishoboye gutsinda iriya kipe y’abanyamujyi. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’agapingane w’umunsi wa 13 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Ni umukino yaje gukina arwanira umwanya wa mbere, dore ko yanganyaga amanota 34 ndetse n’umubare w’ibitego yari azigamye (yombi yari […]

Masisi: M23 yaba yasubijwe inyuma na Wazalendo

Sosiyete Sivile yo muri Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iravuga ko imitwe ya Wazalendo yasubije inyuma inyeshyamba za M23. Ni nyuma y’imirwano imaze iminsi isakiranya impande zombi muri Teritwari ya Masisi. LĂ©on Mema wo muri Sosiyete Sivile i Masisi, yatangaje ko aba-Wazalendo birukanye M23 ahitwa Kobokobo winjira i Karuba, isantere y’ubucuruzi iri muri Masisi. […]

Abanyamategeko ntibashaka Perezida Ruto

Bamwe mu banyamategeko bibumbiye mu rugaga mu Mujyi wa Nairobi bavuga ko badashaka Ruto bitewe n’amagambo aherutse gutangaza asa n’anenga abacamanza. Ibi byagaragajwe n’imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, aho abahanga mu by’amategeko benshi biraye mu mihanda ya Nairobi, bamagana icyo bita iterabwoba rya Perezida William Ruto ryo kwanga ibyemezo […]

Minisitiri Utumatwishima yasohoje isezerano yahaye Bushali wari uzi ko ari ‘umu-mama’

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Ku wa Gatanu yakiriye ndetse anagirana ibiganiro n’Umuraperi Bushali. Aba bombi bahuye nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize Minisitiri Utumatwishima yari yagaragaje ko yifuza kuba yahura n’uriya muhanzi bakamenyana. Ku wa 28 Ukuboza Minisitiri w’Urubyiruko avuga ku butumwa bw’uwitwa No_ Brainer watumiriraga abantu kwitabira ibitaramo birimo […]

Impamvu u Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda kandi RDC ntabyo yakoze mu mboni za Minisitiri Shingiro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yatangaje ko igihugu cye cyihutiye gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda kuko gifite “ubwigenge” bucyemerera gufata ibyemezo gishaka. Minisitiri Shingiro yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama, ubwo yari yitabye Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu rwego rwo gusobanura zimwe mu ngingo zerekeye imigenderanire y’icyo gihugu n’ibihugu by’amahanga. […]

Bikomeje kuzamba muri Zambia ! Abantu babujijwe guhoberana no guhazwa

Muri Zambia ibintu bikomeje kudogera , nyuma y’uko icyorezo cya Cholera kirimo gukara umunsi ku wundi. Guverinoma ya Zambia ikomeje gushyiraho ingamba zo guhangana n’indwara ya Cholera ikomeje kuba icyorezo, zirimo guhagarika ibikorwa byo guhazwa ndetse n’ifunguro ryera, bisanzwe bikorwa n’amadini n’amatorero, ndetse ko bagomba gukaraba intoki no kutegerana. Insengero kandi zategetswe kutarenza amasaha 2 […]

U Rwanda rwahumurije Abarundi bafungiweho imipaka bari ku butaka bwarwo

Guverinoma y’u Rwanda yahumurije Abarundi bangiwe kwinjira mu gihugu cyabo nyuma yo gufungirwaho imipaka, ibasaba kuryama mu Rwanda bagasinzira. Ku wa Kane tariki ya 11 Mutarama ni bwo Leta y’u Burundi yafunze imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda, nyuma yo kurugaragaza nk’umuturanyi mubi. U Burundi bwafunze imipaka nyuma y’iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje […]

Biravugwa ko M23 yafashe mpiri abasirikare ba FARDC ikanica abiganjemo aba SADC

Umutwe wa M23 ubarizwa mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko wafashe mpiri abasirikare batatu ba FARDC. Ni amakuru yatangajwe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu habaye imirwano ikomeye mu gace ka Sake mu marembo ya Goma. Amakuru avuga ko aba basirikare M23 yafashe bari bari mu bayigabyeho igitero maze ihita ibafata […]