Muri Zambia ibintu bikomeje kudogera , nyuma y’uko icyorezo cya Cholera kirimo gukara umunsi ku wundi.
Guverinoma ya Zambia ikomeje gushyiraho ingamba zo guhangana nâindwara ya Cholera ikomeje kuba icyorezo, zirimo guhagarika ibikorwa byo guhazwa ndetse nâifunguro ryera, bisanzwe bikorwa nâamadini nâamatorero, ndetse ko bagomba gukaraba intoki no kutegerana.
Insengero kandi zategetswe kutarenza amasaha 2 basenga mu rwego rwo guhangana nâicyorezo cya Cholera gikomeje kuvuza ubuhuha muri iki Gihugu.
Guvernema ya Zambia yafashe uyu mwanzuro nyuma yâuko abandura Cholera nâabahitanwa na yo bakomeje kwiyongera.
Amabwiriza mashya yatanzwe na Guverinoma avuga kandi ko nta muntu ugomba kurira mu rusengero, bivuga ko guhazwa no guhabwa igaburo ryera na byo byakuweho.
Abakozi bâImana kandi banategetswe ko batagomba guhoberana no gusuhuzanya baherezanya intoki, ndetse ko batagomba kwegerana cyane mu buryo bwo kugabanya iki cyorezo.
Nanone basabwe ukaraba intoki nâamazi meza nâisabune mbere yo kwinjira mu rusengero, ndetse no gukoresha umuti wica udukoko two ku ntoki uzwi nka âhand sanitizersâ no kugira isuku muri rusange.
Ni nyuma y’uko mu minsi ishize Leta yafashe ingamba zo gufunga amashuli ibyumeru bitatu.


