Tanzania: Abari bahanganye na Magufuli mu matora ya 2015 bakomeje gupfa umwe ku wundi

image-2023-10-31t134034_612.jpg

Mu 2015, muri Tanzania habaye amatora rusange yabanjirijwe n’ibikorwa byo kwiyamamaza kuwa 22 Kanama, byarangiye umunsi umwe mbere y’amatora yo kuwa 25 Ukwakira, ariko abahatanye muri ayo matora baragenda bapfa umwe ku wundi, aho uheruka ari Edward Lowassa wapfuye kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Gashyantare 2024. Aya matora yo mu 2015 muri Tanzania ni […]

U Rwanda rwejeje toni ibihumbi 600 z’ibigori mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A

ggc7jjrwyaa5_w-.jpg

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi , Dr Musafiri Ildephonse yatangaje ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, u Rwanda rwejeje ibigori bigera kuri toni ibihumbi 600 kandi iyo imvura itagwa zari kurenga. Dr Musafiri yagize ati “Ibi bigori twari twejeje bigera kuri toni ibihumbi 600, ubwo kandi byegereye ibyo turya mu mwaka wose, iyo tutagira ikibazo […]

M23 yafashe Katsiru mu gihe Aba-Wazalendo bigamba gufata Ruhunda

Mu gihe imirwano ikomeje i Kibumba, muri Teritwari ya Nyiragongo, inyeshyamba za M23 zigaruriye agace gashya kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 10 Gashyantare, bityo amakimbirane arakomeza mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru aturuka i Rutshuru abitangaza, nyuma y’imirwano ikaze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, agace ka Katsiru gatuwe n’abaturage bagera ku […]

Kubera iki Louise Mushikiwabo yemeye kugumisha Gabon mu nzego za OIF ?

Nyuma y’amezi atari make yo gusuzuma umwuka wa politiki muri Gabon nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo, Umuryango mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) watangaje ko wanzuye kugumisha igihugu mu nzego zawo. Ibi ni ibyavuye mu nama ya 126 idasanzwe y’Akanama gahoraho k’umuryango, yabaye ku itariki ya 8 Gashyantare 2024, iyobowe n’Umunyamabanga Mukuru, Louise Mushikiwabo. […]

Umuryango w’Abibumbye wamaganye ibitero ku bakozi n’ibikorwa bya yo i Kinshasa

MONUSCO yasabye inzego z’ubucamanza za Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukora iperereza mu rwego rwo gukurikirana abagize uruhare mu bikorwa by’urugomo byibasiye ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye i Kinshasa. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MONUSCO kuri uyu wa gatandatu ushize, itariki 10 Gashyantare, havugwamo ko Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Congo ndetse n’umuyobozi wa MONUSCO, […]

Somalia: Abataramenyekana bapfuye abandi barakomereka mu kurasana mu kigo cya gisirikare

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Gashyantare, biravugwa ko hapfuye abantu barashwe mu kurasana kwabereye mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu. Umwe mu bashinzwe umutekano utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, Anadolu Agency ati “Kurasa kwakozwe n’umusirikare w’umurikiri (recruit) warashe warashe mu kigo cya gisirikare cya […]

Madamu Jeannette Kagame muri Namibia kwifatanya na Monica Geingos mu kababaro

gf_ybpgxcaaag20.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 10 Gashyantare 2024, umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yageze mu gihugu cya Namibia agiye kwifatanya n’umufasha wa nyakwigendera Perezida Hage G. Geingob, Monica Geingos n’igihugu cya Namibia muri iki gihe cy’akababaro . Madamu Jeannette Kagame yageze muri Namibia ku mugoroba aho amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yamugaragaje […]

UR: Barasaba ibisobanuro ku mafaranga batanze ngo bafotorwe akaburirwa irengero

Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hari abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere basaba gukorerwa ubuvugizi ku mafaranga yabo bishyuye ngo bahabwe ibyangombwa byo muri uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, bikaza kugaragara ko ababashutse ari abayobozi b’abanyeshuri babahagarariye. Bishyuye amafaranga 1000Frw ngo babafotore babone amakarita y’ishuri, nyamara barabashukaga kuko byarangiye ayo mafoto batayahawe nubwo […]