UR: Barasaba ibisobanuro ku mafaranga batanze ngo bafotorwe akaburirwa irengero

Sangiza iyi nkuru

Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hari abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere basaba gukorerwa ubuvugizi ku mafaranga yabo bishyuye ngo bahabwe ibyangombwa byo muri uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, bikaza kugaragara ko ababashutse ari abayobozi b’abanyeshuri babahagarariye.

Bishyuye amafaranga 1000Frw ngo babafotore babone amakarita y’ishuri, nyamara barabashukaga kuko byarangiye ayo mafoto batayahawe nubwo bifotoje, ndetse bahomba n’amafaranga yabo nk’uko babidutangarije.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na BWIZA bamennye ibanga, bavuga ko ubwo bagezaga icyo kibazo ku bayobozi ba kaminuza bigamo bababwiye ko batagombaga kwishyura ayo mafaranga kuko ubusanzwe ayo bishyuye biyandikisha ‘Registration fees’ angana n’ibihumbi 60,000Frw haba hakubiyemo n’ay’amakarita y’ishuri.

Bivuze ngo aba banyeshuri bagombaga gufotorwa ntakindi kiguzi batanze. Ubuyobozi bw’abanyeshuri bubahagarariye bwakiriye icyo kibazo buricecekera ntibwakurikirana aho ayo mafaranga batswe yaba yararigitiye. Bibaza impamvu bafotowe ntibahabwe amafoto, cyangwa se ngo abe yashyirwa ku byangombwa bababwiraga ko ashakirwa.

Nyuma y’uko batanze ayo mafaranga, bavuga ko bafotowe nabo bishyuye ari bo abanyeshuri babahagarariye ‘Guild Council’, gusa ariko byabaye iby’ubusa kuko kaminuza nyir’izina yaje kubifotorera ibaha amakarita atariho y’amafoto yandi bishyuye mbere.

Ubuyobozi bugizwe n’abanyeshuri bahagarariye abandi (Guild Council), muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye nibwo bwishyiriyeho iyi gahunda yo kwishyuza abanyeshuri bashya bose biga mu mashami atandukanye amafaranga mu buryo abanyeshuri bavuga ko butari busobanutse. Iki kibazo cyaje gutuza ubwo manda y’aba bayobozi yarangiraga bagasimbuzwa abashya.

Aba banyeshuri icyo bahurizaho n’uko bashutswe biturutse ku kuba batari bamenyereye ibibera muri kaminuza. Bakomeza bavuga ko bari bafitiye icyizere abo bayobozi babahagarariye bumva ko batababeshya.

Aba banyeshuri bahamirije BWIZA ko iyo bitaba ubwambuzi, cyangwa se ubushukanyi bugambiriwe, bakabaye barasubijwe amafaranga yabo, kuko ngo uyateranyije yose hamwe ashobora gukabakaba miliyoni. Ikindi bashingiraho bemeza ko bambuwe n’uko bishyuye amafaranga babwirwa icyo bazakorerwa nyuma bakaza kubura byose nk’ingata imennye.

Barifuza ko iki kibazo cyakurikiranwa hakamenyekana aho amafaranga bishyuye yagiye n’ibyo yaba yarakoze, cyangwa se bakayasubizwa wenda byakumira ko umwaka utaha bitakongera kubabaho cyangwa se bikaba kuri bagenzi babo.

Umwe yagize ati “Twarabishyuye, baradufotora gusa ariko ntacyo byatanze kuko batubwiye ko tutakabaye twishyuye ayo mafaranga. Nkibaza impamvu bayatwatse ku ngufu, mbona byarafashe indi ntera, nonese kuki batayadusubije?” Uyu munyeshuri yagaragaje ko ubuyobozi bukuru bukwiye kubafasha bugakemura iki kibazo ahamya ko kibangamiye imibereho myiza y’abanyeshuri.

Twegereye umuyobozi uhagarariye abandi banyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Geofrey BUGINGO, yadutangarije ko aya mafaranga bayatse aba banyeshuri bose biga mu mwaka wa mbere mu rwego rwo kubafotora ngo babakorere amakarita abaranga.

Gusa ariko uyu muyobozi yemereye BWIZA ko amafaranga bayahaye uwafotoye abanyeshuri ‘cameraman’. Ikindi uyu muyobozi yavuze kandi n’uko ari ukuri ko bari baranayishyuye ubwo biyandikishaga ngo bemererwe kwiga. Iby’uko bitari bikwiye ko bishyuza ayo mafaranga, uyu muyobozi yabihakanye, nyamara ni mu gihe aba banyeshuri bishyujwe bo bavuga ko begerewe nyuma bagasabwa imbabazi n’aba bayobozi.

Ubusanzwe iyo umwaka w’amashuri utangiye buri munyeshuri asabwa kwishyura amafaranga akubiyemo ubwishyu bw’ibyangombwa biranga umunyeshuri nk’ikarita y’ishuri ndetse n’iy’ubwishingizi mu kwivuza. Iyo umunyeshuri yishyuye ayo mafaranga afotorwa nta kindi kiguzi asabwe gutanga.

Ubwo aba banyeshuri babazaga aba bayobozi babo impamvu batswe amafaranga ubugira kabiri, bavuga ko batanyuzwe n’ubusobanuro bahawe, ahubwo ‘babwiwe ko n’ubundi ari macye’ bityo bakwiye kwihangana. Abo bayobozi babatse amafaranga bararuciye bararumira, bituma babura uwo babaza.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri mu ishami rya Huye yatangarije BWIZA ko iki kibazo atakizi ati “Bibazwe abo bayobozi babo, ndumva bitabazwa ubuyobozi bwa kaminuza.”

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. UR: Barasaba ibisobanuro ku mafaranga batanze ngo bafotorwe akaburirwa irengero
    Erega UR Huye nta Buyonozi buhari.
    Uzarebe Principal nawe ntazi aho ari. N’imyigire ye iyo zaburayi ngo umenya atari shyashya. Nta ga Cravate niyo abakuru bateranye. Ariko ni uwacu ngo azi kuvuza ifikobwakobwa bya danger. Ente yange.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *