Rwanda-RDC: Umubano mwiza w’abakuru b’ibihugu uzongera gushoboka?
Bavuga ko nta banzi nta n’inshuti zibaho by’iteka muri politiki. Abakundanaga uyu munsi ejo barashwana aho umwe aciye undi akahanyuza umuriro, abanganaga bakongera bagahurira hamwe bakicarana, imbere y’ibitangazamakuru bakavuga amagambo mashya yibagiza icyitwa amateka, ukababona baseka, bavuga byiza nubwo wenda ukuri k’umutima imbere kwaba kuvuga ibindi. Nta myaka ibiri ishize abanyarwanda n’abagande bibaza bati “ese […]
Urwibutso rwa Pamella Uwicyeza kuri Nyirakuru w’umugabo we wapfuye

Umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella yavuze kuri nyirakuru w’umugabo we witabye Imana kuri uyu wa Kane azize uburwayi. Mu butumwa Pamella Uwicyeza yashyize hanze yagize ati: ”Uruhukire mu mahoro Nyogokuru.” Yagarutse ku byo azahora amwibukiraho ati: ”Iteka wagiraga amashyengo ukanatetesha, tuzahora tugukunda mukundwa.” Ibi yabivuze mbere gato yuko The Ben agaragaza ko ababajwe cyane […]
Gen. Muhoozi yatangiye inshingano nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda wa 13
Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Kane yatangiye inshingano ze nshya nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF). Byari nyuma yo gukora ihererekanyabubasha na Gen. Wilson Mbadi yaherukaga gusimbura kuri izo nshingano. Ni umuhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya diviziyo ya kane y’Ingabo za Uganda giherereye i Gulu, […]
Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine ziravuga ko zahanuye drones 26 z’u Burusiya
Kuri uyu wa Kane, ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko zahanuye indege zitagira abadereva 26 zoherejwe n’u Burusiya mu bice by’iburasirazuba, amajyepfo n’amajyepfo y’uburasirazuba. Ingabo zirwanira mu kirere zavuze ko u Burusiya bwohereje indege 28 zitagira abaderava, zakozwe na Iran hejuru ya Odesa, Kharkiv, Dnipropetrovsk na Zaporizhzhia. Guverineri w’akarere ka Zaporizhzhia yavuze ko […]
Utekereje ku ikipe ya hano ngo irusha izindi, wasanga uri umuswa nk’azo: Uwayezu Jean Fidèle kuri APR FC yiratana ibikombe
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yasubije Perezida wa APR FC, Col Richard Karasira uherutse gutangaza ko badafata Rayon Sports nk’umukeba ko ahubwo bamufata nk’uwo bari buhure mu kibiga. Mu minsi yashize nibwo Perezida wa APR FC, Col Richard Karasira yamaganiye kure abavuga ko APR FC y’ibikombe 20 ari umukeba wa Rayon Sports y’ibikombe […]
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique yasuye icyicaro cya RDF muri Mocimboa da Praia

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Werurwe 2024, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, HE Donath Ndamage yasuye mu ruzinduko rw’umunsi umwe icyicaro cy’ingabo z’u Rwanda n’abapolisi mu Karere ka Mocimboa da Praia. Icyari kigamijwe muri urwo ruzinduko kwari ugusabana n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda no kubona amakuru afatika ku bijyanye n’ibibazo by’umutekano mu Ntara ya Cabo […]
Antonio RĂ ÂĽdiger yashinjijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba wa ISIS wazengereje Uburusiya
Myugariro wa Real Madrid, Antonio RĂ ÂĽdiger yavuze kubyaha ashinjwa n’umunyamakuru Julian Reichelt byo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa ISIS ugendera ku matwara akaze ya Islam. Mu ntangiriro z’uko kwezi nibwo Antonio RĂ ÂĽdiger, yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto ari mu musigiti yagiye mu masengesho atangira igisibo. Iyo foto, RĂ ÂĽdiger aba yazamuye ikiganze cye yatunze agatoki mu […]
Kenya:Polisi irigushakisha umugabo wahigiye kwica abantu 10
Polisi yo muri Kenya iri guhiga bukware umugabo wahize kwica abantu icumi bitazwi niba hari icyo bapfa. Uyu mugabo bivugwa ko yamaze kuba imbata y’ubwicanyi ngo abarizwa mu ntara ya Murang’a, ari naho Polisi irimo kumushakishiriza. Bivugwa ko afite urutonde rw’abantu azica ndetse muri abo 10 yamaze kwicamo babiri hasigaye abandi umunani nkuko Polisi yabitangarije […]
Nangaa yemeje ko M23 igiye gufata Goma anibasira Perezida Tshisekedi bikomeye
Corneille Nangaa, Umuyobozi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo n’umutwe witwaza intwaro wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko iri huriro rigiye gufata umujyi wa Goma mu gihe kitarambiranye hanyuma bagakomerezaho berekeza no mu bindi bice byose by’icyo gihugu kugeza ubwo bazasoreza ku murwa mukuru Kinshasa bagahirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi. Nangaa […]
Fizi: Imirwano ihuje Mai Mai Biloze Bishambuke na Red-Tabara kuva ku wa Mbere imaze kugwamo 11
Nibura inyeshyamba 11 zishwe abandi benshi barakomereka mu mirwano ihuje kuva ku wa Mbere, itariki ya 25 Werurwe, inyeshyamba za Mai Mai Biloze Bishambuke n’abarwanyi bo muri Red-Tabara (umutwe witwaje intwaro ukomoka mu Burundi), nk’uko bivugwa na sosiyete sivili yo muri ako gace, bafatanije na irindi tsinda rya Mai Mai Ngomanzito. Iyi mirwano ibera ahitwa […]
Guverinoma ya Uganda yahaye abahanzi Miliyari 8
Binyuze mu ishyirahamwe ry’Abahanzi muri Uganda riyobowe na Eddy Kenzo, Guverinoma y’iki guhugu yahaye abahanzi amafaranga yo kubafasha mu iterambere ryabo. Aganira na televiziyo zo muri Uganda, Eddy Kenzo yemeje ko nk’umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe ry’abahanzi yamaze kubo amafaranga Leta yari yarabemereye. Avuuga ko ayo mafaranga yahawe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu azagabanywa abahanzi bagiye batandukanye bo muri […]
Sudani: Indege zahaye isomo inyeshyamba za RSF zashakaga guhagarika imfashanyo ijya i Darfur
Ku uyu wa Gatatu, itariki 27 Werurwe 2024, indege z’intambara zagabye igitero ku murongo w’imodoka z’inyeshyamba za RSF hafi y’umujyi wa Mellit mu majyaruguru ya Darfur, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mu ngabo zihuriweho z’abashyize umukono ku Masezerano y’amahoro ya Juba. Inyeshyamba za RSF ngo zageragezaga guhagarika imodoka zitwaye imfashanyo muri El Fasher. Ibi ngo byerekana intera […]
CAF igiye kubakira u Rwanda sitade mpuzamahanga
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF), igiye gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa byo kubaka sitade nshya izaba iri muri esheshatu zizaba zunganira sitade Amahoro iri kugana ku musozo wo kuzura. Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ya Siporo, iri kurebe uko yakubaka izindi sitade nshya zigera kuri Esheshatu zizaza zunganira Sitade Amahoro. Mu kubuka izo […]
DR Congo yasabye Loni guhana u Rwanda
Uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, (DRC),mu muryango w’abibumbye (Loni), ZĂ©non Mukongo,yahamagariye akanama gashinzwe umutekano gufatira u Rwanda ibihano. Ambasaderi ZĂ©non Mukongo yavuze ko ibiganiro , by’inyabutatu hagati ya DRC-Angola n’u Rwanda , ntacyo byamaze ahubwo ko u Rwanda rwabirenzeho rukajya muri Congo gucukura amabuye y’agaciro. Mukongo asaba aka kanama ka L’ONI ko ka gomba […]
Ibyo wamenya ku musore wiyahuye nyuma yo “guhira muri betting”
Ku wa kabiri, 26 Werurwe 2024, umusore w’imyaka 32 y’amavuko yiyahuye asimbutse mu igorofa rya kane ryo mu nyubako Promise House iherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ahita ahasiga ubuzima. Amakuru yacicikanye ku bitangazamakuru bitandukanye avuga ko umusore yiyahuye nyuma y’uko yari yariwe amafaranga ye agera kuri miliyoni 5Frw mu mukino w’amahirwe. […]
Nyirakuru wa The Ben yapfuye
Nyirakuru wa The Ben ubyara nyina, Mukangarambe Yunia yatabarutse ubwo yajyanwaga kwa muganga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane itariki 28 Werurwe 2024 nibwo uyu mubyeyi wari umaze amezi 2 arwaye yapfuye. Uyu mubyeyi ufite umwuzukuru ukunzwe cyane mu Rwanda, yatabarutse ubwo yajyanwaga kwa muganga kugira ngo […]
Menya Bassirou Diomaye Faye, Prezida watsinze amatora amaze iminsi 10 avuye mu buroko
Bassirou Diomaye Faye, perezida mushya wa Senegal, yavutse taliki ya 25 Werurwe 1980 avukira i Ndiaganiao mu gace ka Thiès muri Senegali. Yize amategeko muri UniversitĂ© Cheikh-Anta-Diop y’I Dakar aho yavuye ajya kwiga mu ishuri ry’imiyoborere rya Senegali rizwi nka Ecole Nationale d’Integration du Senegal. Yakoze cyane mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’imari ya Leta. Akaba impirimbanyi […]
Ba Defence Attachés muri za ambasade bakorera mu Rwanda bakiriwe ku cyicaro cya RDF

Abashinzwe ibijyanye n’igisirikare (Defence AttachĂ©s) 30 bakorera muri za ambasade zitandukanye mu Rwanda hamwe n’intumwa z’abashyitsi kuwa Gatatu bakiriwe ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura mu nama y’umutekano y’igihembwe. Abitabiriye amahugurwa bahagarariye ibihugu makumyabiri na bine aribyo; Algeria, u Bubiligi, Canada, u Bushinwa, Repubulika ya Czech, Danemark, Misiri, u Bufaransa, u Budage, u Buyapani, […]
Eddy Kenzo yahuye na Perezida Museveni mbere yo kuza i Kigali – Aamafoto

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahuye na kimenyabose mu muziki, Eddy Kenzo wari waherekeje Phiona Nyamutooro uheruka guhabwa inshingano nshya muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro, ubwo yarahiriraga izi nshingano. Kuwa 22 Werurwe 2024 ni bwo Phiona Nyamutooro wari usanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Uganda yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu […]
Uganda:Mbabazi wigaga muri Kaminuza yaciwe umutwe abanje guterwa imisumari mu birenge
Polisi y’i Mbarara muri Uganda yataye muri yombi Gloria Mwesigye, wa kaminuza mu karere ka Mbarara, n’umugabo we nyuma y’uko umunyeshuri wari wabasuye yasanzwe yapfuye. Uyu nyakwigendera wamenyekanye nka Kelleti Mbabazi, umunyeshuri mu mwaka wa mbere mu byerekeye ubuhinzi mu burezi muri kaminuza ya Musenyeri Stuart i Mbarara. Byose byatangiye ku ya 29 Gashyantare 2024 […]
Gitega: No mu buroko ngo Gen. Bunyoni aracyabatera ubwoba
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, imfungwa yo muri gereza nkuru ya Gitega, Chartier Irankunda, uzwi ku izina rya Mvugusi, yahaswe ibibazo no OPJ (officier de police judiciaire)ku bijyanye na simcard bivugwa ko yahaye Gen. Alain Guillaume Bunyoni ufungiye muri iyi gereza. Ibazwa ryabereye muri Gereza Nkuru ya Gitega mu murwa mukuru wa politiki. Yabajijwe ibijyanye n’ikarita […]
Luis Rubiales wasomye umukinnyi muri sitade, yasabiwe gufungwa imyaka 2.5

Umushinjacyaha wo muri Espagne yasabiye uwahoze ari umuyobozi w’ishyirshsmwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, Luis Rubiales gufungwa imyaka ibiri n’igice nyuma yo gusoma umukinnyi ku karubanda kandi batari babyumvikanyeho. Luis Rubiales aregwa ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Espagne y’abagore, Jenni Hermoso ubwo batwaraga igikombe cy’Isi muri 2023. Hermoso n’abakinnyi […]
Nta Gitifu w’umurenge ukumiriwe gutanga amakuru: Guverineri Dushimimana

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert asanga nta Gitifu w’umurenge ukwiriye kudatanga amakuru y’ibyabereye mu ifasi ayoboye, mu gihe hari icyo ari cyo cyose ayasabwe n’umunyamakuru cyangwa umuturage. Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’intara kugeza kuri ba Gitifu b’imirenge, Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Legal Aid Forum n’Abanyamakuru […]
IGP Namuhoranye yakiriye intumwa z’umutwe wa EASF

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe, yakiriye Umuyobozi w’ubunyamabanga bw’Umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EASF), Brig. Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema n’intumwa yari ayoboye, ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru. IGP Namuhoranye na Brig. Gen (Rtd) Kahuria baganiriye […]
Venant Rutunga ukurikiranweho ibyaha bya jenoside yasabiwe igifungo cya burundu
Kuri uyu wa Gatatu ubushinjacyaha bwasabiye Venant Rutunga ukurikiranweho ibyaha bya jenoside igifungo cya burundu. Uyu ashinjwa ko yagiye kuzana abajandarume kuri Perefegitura ya Butare bakica Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya ISAR Rubona yari akuriye. Ubushinjacyaha bwasabye abacamanza kuzamuhamya ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya jenoside no kurimbura imbaga. Uyu wahoze ayobora ikigo […]
U Rwanda rwasabye ko FDLR yamburwa intwaro igataha
Guverinoma y’u Rwanda yongeye kugaragaza ko itewe impungenge n’umutwe wa FDLR, isaba ko abagize uyu mutwe bakwamburwa intwaro, bagasubizwa mu buzima busanzwe mbere yo gutahuka. Guverinoma yabisabye biciye muri Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda muri Loni, ubwo yagezaga ijambo ku kanama Gashinzwe Umutekano muri uyu muryango. Ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC […]
Amajyaruguru:Burera iri ku gipimo cyo hejuru mu kugwingiza abana
Intara y’Amajyaruguru ifatwa nk’ikigega cy’ibiribwa, niyo ifite uturere tuza imbere mu kugwingiza abana aho ibipimo bigaragaza ko kugwingira biri hejuru ya 30%. Byagarutsweho mu nama iteraniye mu Karere ka Musanze ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yagiye ifatwa ku bibazo byugarije umuryango. Muri iyi nama […]
Tanzania: Abana b’impunzi z’Abarundi hafi 6500 bavuye mu ishuri ngo badacyurwa ku ngufu
Abana b’impunzi z’abarundi ziba mu nkambi ya Nduta mu gihugu cya Tanzania bavanywe mu mashuri batinya ko bazasubizwa mu Burundi ku gahato. Ni abana biga mu mashuli abanza yo mu nkambi ya Nduta muri Tanzaniya, aho bashimangira ko kugeza ubu batagikozwa ishuri batinya ko gusubizwa mu gihugu baturutsemo. Umubare w’aba banyeshuli bava mu ishuri urushaho […]