Antonio Rà¼diger yashinjijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba wa ISIS wazengereje Uburusiya

Sangiza iyi nkuru

Myugariro wa Real Madrid, Antonio Rà¼diger yavuze kubyaha ashinjwa n’umunyamakuru Julian Reichelt byo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa ISIS ugendera ku matwara akaze ya Islam.

Mu ntangiriro z’uko kwezi nibwo Antonio Rà¼diger, yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto ari mu musigiti yagiye mu masengesho atangira igisibo.

Iyo foto, Rà¼diger aba yazamuye ikiganze cye yatunze agatoki mu kirere. Ubwo yayisohoraga yasohotse iherekejwe n’ubutumwa uyu myugariro yari yageneye abayisilamu bari batangiye igisibo.

Nyuma y’uko iyo foto igiye hanze, umunyamakuru Julian Reichelt yayisamiye hejuru maze asobanura ko uburyo yayifotojemo ari ubw’iterabwoba.

Julian yashinjije Rà¼diger kuba mu mutwe witerabwoba wa ISIS kuko ibyo yakoze ari insuhuzanyo yabo ndetse akaba ari n’ikimenyetso cyiranga abayoboke w’uyu mutwe w’iterabwoba.

Mu kwisobanura, Rà¼diger avuga ko gutunga agatoki mu kirere ari ibisanzwe mu Bayisilamu b’Isi yose aho babyita ‘Tawhid finger’ bisobanuye ubunwe n’uguhambara mu mbaraga kw’Imana.

Akomeza avuga ko we ahamya ibyo yemera kandi ashyigikira amahoro no kwihangana. Ikindi kandi kuri we ntiyemera iterabwoba aho riva rikagera.

Rà¼diger ashimira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage ryamufashije gusobanura ko ibyo yakoze ntaho bihuriye n’iterabwoba yashinjwaga

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *