Rutsiro: Gitifu wavuzweho gusambanya umugore wa Sedo yasezeye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari tugize umurenge wa Kigeyo w’akarere ka Rutsiro washinjwaga na mugenzi usanzwe ari Sedo muri kamwe mu tugari tugize umurenge wa Mushonyi kumusambanyiriza umugore, yamaze gusezera ku mirimo ye. Mu ntangiriro za Werurwe BWIZA yabagejejeho inkuru y’abakozi b’akarere ka Rutsiro, ku rwego rw’Akagari bapfaga kuba umwe yarashinjaga mugenzi we kuba […]
Karongi: Abarokotse Jenoside barasaba ko amateka y’umusozi wa Gatwaro yabungwabungwa

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Gitesi ho mu karere ka Karongi, barasaba ko amateka y’umusozi wa Gatwaro yabungwabungwa ku gice kirebana n’urwibutso rwa Gatwaro, ndetse ugashyirwaho ubusitani ku buryo abaje kwibuka no kunamira ababo baharuhukiye bazajya bahicara, bakaganira ku mateka ashaririye n’inzira y’umusaraba banyuzemo. Umusozi wa Gatwaro uri hejuru y’ahahoze Sitade Gatwaro, […]
Gen. Mubarakh na Maj Gen Huneiti baganiriye uko RDF na JAF bashimangira ubufatanye
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ari mu bwami bwa Jordanie aho yagiriye uruzinduko rw’akazi. Igisirikare cy’u Rwanda kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa X yahoze yitwa cyatangaje ko Gen Mubarakh n’itsinda ry’intumwa ayoboye kuri uyu wa Mbere bakiriwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Jordanie (JAF), bakirwa n’Umugaba Mukuru wazo, Major General Yousef Huneiti. […]
Rubavu: Gatanya zavugutiwe umuti, hashyizweho inzu y’ubujyanama ku bagiye kurushinga

Nyuma y’uko umubare w’abashakanye kubana akaramata bikananirana, bakaka gatanya ukomeje kwiyongera, mu karere ka Rubavu hashyizweho inzu izajya itangirwamo ubujyanama ku miryango ibanye mu makimbirane, hatibagiranye n’urubyiruko rwitegura kurushinga. Umuryango Duhumurizanye Iwacu Rwanda, watangije iyi nzu uvuga koi je kugira ngo bajye baganiriza imiryango ku gucyemura amakimbirane, ndetse no gutegurwa kuzagira umuryango utekanye kubatararushinga. Raporo […]
Goma: Umusirikare wa FARDC yari yishwe n’abaturage nyuma yo kwica 1 agakomeretsa 5
Kuri iki Cyumweru, itariki ya 21 Mata, i Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, umusirikare mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) yarashe, ahitana umusivili ndetse abandi batanu barakomereka. Abatangabuhamya bavuze ko uyu muntu wambaye imyenda ye ya gisirikare, yasaga nk’uwanyweye inzoga ubwo yarasaga abahisi hafi ya Papyrus, hafi y’umuhanda wa Tshukudu, mu […]
Ubushinwa: Abagera ku 110.000 batuye mu ntara imwe bahungishijwe umwuzure
Mu Bushinwa abantu 110.000 bimuwe mu ngo zabo mu ntara ya Guangdong, nyuma y’uko iki gihugu kimaze iminsi cyibasiwe n’imvura nyinshi yateje umwuzure mwinshi by’umwihariko muri iyi ntara. Ibitangazamakuru bitandukanye bya Leta, bibitangaza ko abantu bane kugeza bapfiriye mu nkubi y’iyi mvura mu gihe 10 baburiwe irengero. Amashusho ku bitangazamakuru bya leta no ku muyoboro […]
Kigali ifite umutekano kurusha London: Minisitiri wungirije mu Bwongereza
Umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, ufite umutekano kurusha London, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije w’Ubwongereza, Andrew Mitchell. “” Mu gihe Ubwongereza bukiri kwiga ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije w’Ubwongereza yabwiye itangazamakuru ko burya Kigali ifite umutekano kurusha London. Ibi yabivuze ashimangira ko kohereza abo bimukira mu Rwanda […]
Mu mezi atatu Ubwongereza buraba bwatangiye kohereza abimukira mu Rwanda
Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere taliki 22 Mata 2024, Rish Sunak, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yatangaje ko mu byumweru hagati ya 10 na 12 , abimukira ba mbere baribube bagejejwe mu Rwanda. Yavuze ko Guverinoma yamaze kwitegura mu bijyanye n’ingendo z’indege zizatwara abimukira ba mbere.Sunak yabihamije ashize amanga atangariza abanyamakuru ko noneho […]
Mama Sava ntazasubira mu rusengero ukundi
Umunyana Annalisa uzwi nka Mama Sava, yarahiriye kutongera gusubira mu rusengero nyuma y’uko agiye gusenga bakamuhanurira ko agiye kurongorwa na Papa Sava usanzwe ari sebuja muri filime zitandukanye. Nyuma y’iminsi hakwirakwira inkuru zivuga ubuhanuzi bw’ubukwe bwa Papa Sava na Mama Sava, impande zombi zikomeje gutesha agaciro umukozi w’Imana wabagajejeho ubwo butumwa avuga ko bwaturutse ku […]
Braverman yahishuye ko azashyigikira iyeguzwa rya Sunak gahunda y’u Rwanda nimunanira
Suella Braverman ntiyatinye kwemeza ko azashyigikira umugambi wo kwirukana Rishi Sunak ku buyobozi gahunda ye n’u Rwanda ntitanyuramo. Uyu wahoze ari minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu yavuze ko “yiteze byimazeyo ko ” Sunak azayobora ishyaka ry’aba conservateurs mu matora rusange ataha ariko atazi niba atazashyigikira icyemezo kimurwanya. Abajijwe niba azashyigikira iki cyemezo mbere y’amatora […]
Rutsiro: Muhawenimana w’imyaka 32 yapfanye n’uwo yarimo abyarira mu rugo

Muhawenimana Josephine w’imyaka 32, wo mu karere ka Rutsiro yapfanye n’uwo yarimo abyarira mu rugo. Amakuru y’urupfu rwa Muhawenimana n’uwo yibarutse yamenyekanye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, tariki 21 Mata 2024. Ibi byabereye mu murenge wa Rusebeya, akagari ka Remera ho mu mudugudu wa Shyembe, akaba yari yaraje kuba munzu ituranye n’iyo ababyeyi be […]
Abantu 7 bishwe n’imodoka mu nkambi ya gisirikare
Abantu barindwi bapfuye abandi 21 barakomereka nyuma y’uko imodoka ikora amasiganwa ikoze impanuka ikomeye mu nkambi ya gisirikare muri Sri Lanka. Iyi mpanuka yabereye mu irushanwa rya Fox Hill Supercross ryabaga ku cyumweru tariki ya 21 Mata i Diyatalawa mu nkambi ya gisirikare. Ingabo zavuze ko mu bapfuye harimo abayobozi bane b’irushanwa n’abafana bari baje […]
Sudan: Serivise z’Ubuzima 80% zarahagaze
Intambara ibera muri Sudan ikomeje gutuma ubuzima buhagarara , aho kugeza ubu serivisi z’Ubuzima zimaze gucyendera zikaba zigeze kukigero cya 80%. Ibigo by’ubuvuzi byo mu gihugu byahagaritse serivisi, aho bifite ikibazo cy’ububiko bw’imiti ndetse n’ubushobozi bw’ingufu (Amazi n’amashanyarazi), byabaye iyanga. Minisitiri w’Ubuzima muri Sudan, Ahlam Abdel Rasoul avuga ko ibitaro hafi ya byose byasenyutse , […]
Imvura idasanzwe yibasiye amajyepfo y’Ubushinwa
Nyuma y’imvura nyinshi yibasiye ubushinwa mu cyumeru gishize, kuri iki icyumweru hongeye kugwa imvura nyinshi yateje imyuzure mu majyepfo y’ubushinwa igahitana abantu batatu, abandi cumi n’umwe bagakomereka .Umwuzure kandi wateje abantu ibihumbi n’ibihumbi kuva mu byabo. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’ubushinwa byatangarije urubuga france .fr dukesha iyi nkuru iyi mvura yatangiye kugwa ku wa kane w’icyumweru […]
Koreya ya Ruguru yarashe misile nyinshi hafi y’u Buyapani
Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyavuze ko Koreya ya Ruguru yarashe misile “ballistique” nyinshi kuri uyu wa Mbere yerekeza ku nyanja ku nkombe za yo z’iburasirazuba. Guverinoma y’u Buyapani n’abashinzwe umutekano ku nkombe na bo bavuze ko Koreya ya Ruguru yarashe ibisa na misile ya ballistique. Televiziyo ya NHK yavuze ko icyo gisasu gisa nk’icyaguye hanze […]
Alliah Cool yatanze miliyoni ku bana ba Jay Polly
Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yahaye Miliyoni 1 Frw n’ibikoresho by’ishuri abagore ba Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly, nyuma y’uko ayabemereye mu gitaramo cya Platini P. Ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, nibwo Alliah Cool yatanze Miliyoni 1 Frw n’ibikoresho by’ishuri abiha abagore ba Jay Polly nk’uko yari yarabyiyemeje. Alliah […]
Niger: Amerika mu nzira zo guhomba ikibuga cya ‘Drones’ cyayitwaye asaga Miliyoni 100$
Muri Niger , ishyamba si ryeru hagati y’igisirikare cy’Amerika n’abadashyigikiye ko kiguma muri iki gihugu nyuma yo gusanga ko ngo kurinda umutekano byarabananiye. Ejo ku cyumweru taliki 21 Mata 2024, abaturage babyukiye mu mihanda bamagana iki gisirikare, aho bavuga ko batabashaka ku butaka bwa Niger. Iyo myigaragambyo yatumijwe n’itsinda ry’amashyirahamwe y’imiryango ya sosiyete sivile 24, […]
Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe muri iki cyumweru
Hagati y’itariki 21-30 Mata 2024, hateganyijwe imvura iri hejuru y’iyari isanzwe igwa mu gihugu cyane cyane mu bice by’Amajyaruguru, Iburasirazuba n’Amajyepfo nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda). Iyi mvura biteganyijwe ko izaba iri ku gipimo kiri hagati ya milimetero 40 na 180. Ubusanzwe mu bice birimo Amajyaruguru n’Amajyepfo, hagwaga imvura iri hagati ya […]
Jya kubibaza inka Nyabugogo: Israel Mbonyi asubiza umufana we

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi, yateranye amagambo n’umwe mu bamukurikira ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter nyuma y’igitekerezo yari amaze gushyira kuri urwo rubuga. Nyuma y’ubutumwa Israel Mbonyi yari amaze gushyira kuri X, buburira abantu ku bigendanye n’imirire ituma bagira ibiro byinshi, yaje kwisanga ari guterana amagambo n’umwe mu bakoresha X. Mu butumwa […]
MINUBUMWE yagaragaje ko ipfobya n’ihakana rya Jenoside rifite inkomoko mu yahoze ari Gikongoro
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu( MINUBUMWE), yagaragaje ko gupfobya no guhakana Jenoside bifite inkomoko mu yahoze ari Gikongoro. Byagarutsweho na Minisitiri w’iyi Minisiteri Dr Bizimana Jean Damascène kuri iki Cyumweru taliki 21 Mata 2024 mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku rwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe yahoze ari Gikongoro. Uru rwibutso […]
Irengero rya kontineri z’imihoro u Burundi bwaguze mu Bushinwa
Umutwe wa M23 uravuga ko Leta y’u Burundi imaze iminsi yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imihoro ndetse n’Imbonerakure zo kuhakorera ubwicanyi. Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo ikinyamakuru Le Mandat cy’i Burundi cyanditse ko Leta y’iki gihugu imaze igihe yaratumije kontineri enye z’imihoro mu Bushinwa, ndetse ko ikimara kugera mu Burundi yahise ihabwa […]
Gaza: Abaganga barokoye uruhinja rwari mu nda ya nyina wari umaze kwicwa
Umwana w’umukobwa yatabawe n’abaganga bamuteruye mu nda ya nyina. Uwo munyepalestinakazi yari amaze kwicwa na bombe hamwe n’umugabo we n’umukobwa we mu gitero cya Isiraheli mu mujyi wa Rafah mu ntara ya Gaza. Aha, abantu 19 bahatakarije ubuzima mw’ijoro ryakeye, mu bitero byungikanyaga, nk’uko byavuzwe n’abayobozi bo mu rwego rw’ubuvuzi b’abanyepalestina. Bavuze ko abapfuye, bahitanywe […]
Umunyamakuru Jean Jules Mazuru wamenyekanye kuri radio Rwanda afungiwe i Mageragere
Umunyamakuru Jean Jules Mazuru wamamaye kuri Radio Rwanda mu ishami ry’amakuru mu rurimi rw’igifaransa, afungiwe mu igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure. Uyu munyamakuru wari umaze igihe atumvikana kuri radio , amakuru dukesha umuyoboro wa YouTube ‘Umuseke tv’ , avuga ko J. Jules Mazuru yafunzwe […]
Masisi: Wazalendo na FARDC basubiranyemo mu mirwano ikaze yahitanye bane
Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru Taliki 21 Mata 2024, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Teritwari ya Masisi mu gace ka Rubaya, habereye kwisubiranamo mu mirwano ikaze yahuje ingabo za Leta FARDC na Wazalendo isanzwe ikorera mu kwaha kw’izi ngabo, maze abagera kuri bane barakomereka maze batandatu barakomereka. Ni imirwano kugeza ubu bitaramenyekana […]