Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere taliki 22 Mata 2024, Rish Sunak, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yatangaje ko mu byumweru hagati ya 10 na 12 , abimukira ba mbere baribube bagejejwe mu Rwanda.
Yavuze ko Guverinoma yamaze kwitegura mu bijyanye nâingendo zâindege zizatwara abimukira ba mbere.Sunak yabihamije ashize amanga atangariza abanyamakuru ko noneho iyi gahunda itazakomwa mu nkokora n’ikintu icyaricyo cyose.
Yongeyeho ko abantu bagera kuri 500 bamaze guhabwa amahugurwa yo guherekeza abo bimukira ndetse n’abandi bagera kuri 300 bazahugurwa mu minsi micye iri imbere.
Ati: âByabindi byavugwaga ngo byagakwiye kugenda gutyaâ, cyangwa ngo âurabonaâ, byanga byakunda ingendo zâindege zerekeza mu Rwanda zigiye gutangira.â
Kugeza ubu ngo guverinoma yamaze gutanga isoko ryâinteguza ku ndege zâubucuruzi zizatwara aba mbere nk’ikimenyetso simusiga kigaragaza inozwa n’ishyirwa mu bikorwa ryo kohereza Abimukira mu Rwanda.
Sunak , yashimiye guverinoma y’u Rwanda ku bw’ubushake yerekanye mu kugira uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’abimukira binyuze mu gushyira ingufu mu bikorwa by’amasezerano yo kubohereza.
U Rwanda rwashyizeho komite yigenga ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, hiyongereyeho n’ikigo cy’ubujurire abimukira bashobora kujyamo mu gihe hari ikintu babona ko kibogamye.


