happy_love_day_-304b5

Shakib mu rukundo n’umunyarwandakazi 

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko umunyamideli Zari Hassan, uzwi nka The Boss Lady, atangaje ko yatandukanye na Shakib Cham Lutaaya nyuma y’imyaka itanu bari bamaranye, hatangiye kuvugwa amakuru mashya ku buzima bw’urukundo rwa Shakib.

Amakuru ari gukwirakwira agaragaza ko Shakib yaba ari mu rukundo n’umuhanzikazi Kin Bella, Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda. Aba bombi baherutse kugaragara bari kumwe i Nairobi muri Kenya, aho Shakib yari yagiye gukurikirana umukino w’iteramakofe, ibintu byarushijeho gukomeza ibihuha by’uko bakundana.

Amakuru aturuka ku bantu babakurikiranira hafi avuga ko koko aba bombi basanzwe bari mu mubano wihariye.

Kin Bella, amazina ye nyakuri akaba Belinda Niwabo, ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza muri Uganda. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Sente za Pill” na “Tonesipata”. Ni kandi umuvandimwe wa Blandy Starr, umunyamakuru wigeze gukorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Shakib, yavuze ko yatunguwe n’itangazo rya Zari ryemezaga ko batandukanye, ashimangira ko icyo cyemezo kitari cyarabanje kuganirwaho hagati yabo.

Kugeza ubu, nta n’umwe muri Shakib cyangwa Kin Bella uratangaza ku mugaragaro niba koko bari mu rukundo, nubwo amakuru akomeje kubahuza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *