Hari gukorwa ibishoboka byose ngo Kagame na Tshisekedi bahurire mu biganiro vuba aha

Perezida JoĂŁo Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo mu gihe cya vuba ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babe bahurira mu biganiro. Perezida Lourenço yabitangarije i Abidjan muri CĂ´te d’Ivoire, aho ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi […]

Amerika yasabye Ruto kugabanya imbaraga z’umurengera abasirikare bakoresha mu bigaragambya

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony J. Blinken, yasabye perezida wa Kenya William Ruto kubuza abashinzwe umutekano gukoresha ingufu zikabije mu gukumira abigaragambya muri iki gihugu. Mu ijoro ryo ku wa gatatu, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko ingabo za Kenya zirimo gukoresha ingufu z’umurengera mu gutatanya abigaragambya bityo ko […]

Kenya: Abigaragambya bagaragaye bishimiye abasirikare boherejwe kubahashya

Kuri uyu wa Kane, abigaragambyaga i Nairobi bakomeye amashyi ingabo z’igihugu cya Kenya (KDF) ubwo zinjiraga mu karere k’ubucuruzi ka Nairobi. Muri videwo zabonywe na The Star, abasirikare ba KDF bari mu modoka zabo banyuze mu muhanda wa Tom Mboya aho bahuriye n’abigaragambyaga. Abigaragambya bahise batangira kwishima ubwo baherekeza abasirikare boherejwe gukumira ibikorwa nk’ibyabaye kuwa […]

Rwamagana: Urubyiruko rw’abayoboke ba PDI rwiyemeje gutora Kagame runamusaba Sitade

Urubyiruko rw’abayoboke b’Ishyaka Ntangarugero muri Demukarasi PDI rwo mu karere ka Rwamagana, rwasabye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuzabaha Sitade kugira ngo ifashe Abanya-Rwamagana guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ukunzwe na benshi mu mujyi wa Rwamagana. Ibi urubyiruko rw’abayoboke b’Ishyaka Ntangarugero muri Demukarasi PDI, babivugiye mu kagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro mu karere […]

Ubujurire bwa Gen Bunyoni bwakubise igihwereye

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwagumishijeho ibihano rwari rwarahaye Gen Alain-Guillaume Bunyoni, nyuma yo kujuririra ibihano rwari rwaramuhaye mu mpera z’umwaka ushize. Uru rukiko mu mwanzuro w’ubujurire bwa Bunyoni rwasomye rwategetse ko igifungo cya burundu Bunyoni yakatiwe mu Ukuboza umwaka ushize kigumaho, ikindi akamburwa imitungo ye yose ndetse akanatanga ihazabu ya miliyari 22.713 z’amafaranga y’Amarundi. Ni […]

Sudani y’Epfo: Komanda wa UNMISS yasuye icyicaro cya RDF i Juba

greemg3wwaaxret.jpg

Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’Ingabo z’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian, yasuye Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ku cyicaro cyazo, mu kigo cya Tomping cy’Umuryango w’Abibumbye (UN Tomping Base Camp) , i Juba. Yari aherekejwe n’abayobozi b’ingabo b’imirenge y’Amajyepfo ndetse n’Umurenge wa Juba. Umuyobozi w’ingabo za Rwanbatt-1, Lt Col Emmanuel […]

Inkoni za Panthères Noires zatumye Kagame ataha umupira utarangiye

Perezida Paul Kagame yavuze ukuntu mu 1978 yatembereye i Huye kureba umupira wahuzaga ikipe ya Mukura na Panthères Noires, ataha utarangiye atinya gukubitwa n’abafana bari aho. Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena 2024 imbere y’imbaga y’abaturage bagera ku bihumbi 300 bahuriye mu karere ka Huye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR […]

DR.Congo: SADC yongereye umubare w’Ingabo zigiye guhashya M23

Amakuru akomeje kuvugwa ni uko SADC Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo SAMIDR, wongereye ingabo zawo muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umubare w’aboherejwe kugeza ubu ubarirwa mu 9000, bakaba biyongereye ku bandi 5000 harimo 2900 ba Afrika y’Epfo iyoboye ubu butumwa, n’izindi ngabo 2100 zirimo iza Tanzania na Malawi, gusa […]

Ibyo muzantorera ni namwe muzabikora- Umukandida Kagame wa FPR

Mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda, ibihumbi by’abaturage biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by’iyi Ntara , bazindukiye kuri Site ya Huye aho bakiriye Umukandida w’uyu Muryango. Paul Kagame yagiye kuhakomereza ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, aho yabwiye abari bahateraniye ko ibyo bazamutorera nabo […]

Huye: Kagame yihanganishije imiryango y’abaguye mu mpanuka yajyaga aho yiyamamariza

Umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yihanganishije inshuti n’imiryango y’abantu bapfiriye mu modoka y’imodoka bari barimo bajya mu gikorwa cyo kumwamamaza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Abantu bane bapfuye abandi batatu barakomereka nyuma y’impanuka y’imodoka ya Bus yo mu bwoko bwa Yutong ya Sositeye itwara abagenzi ya Horizon yabereye, kuri uyu wa Kane, […]

Umukinnyi wa APR wakubise umutoza we yahawe inyoroshyo

untitled-3-2.jpg

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu na APR VC, Gisubizo Merci wari wahagaritswe mu bikorwa bya volleyball byose umwaka wose nyuma y’imyitwarire mibi yagize mu irushanwa rya Zove V riherutse ku bera mu Rwanda, yagabanyirijwe ibihano. Ku wa 24 Ugushyingo 2024 nibwo uyu mukinnyi yandikiwe ibaruwa na federasiyo y’umukino wa volleyball mu Rwanda amenyeshwa ko yamaze gufatirwa ibihano […]

Kanyabayonga: M23 iravuga ko ibirindiro byayo bitandukanye byaterewe icyarimwe

Imirwano ikaze cyane hagati y’inyeshyamba za M23 n’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, gifatanyijwe n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye bafatanya, yongeye kubura i Kanyabayonga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 27 Kamena 2024, aho M23 ivuga ko ibirindiro byayo byatewe. Ni imirwano bivugwa ko iri kubera hagati ya Teritwari za Lubero na […]

Goma: Suminwa yashimangiye umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda

Minisitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tuluka Suminwa, yatangaje ko abateye igihugu cye bazabakurikirana kugera iwabo; ibyashimangiye umugambi wa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wo gutera u Rwanda. Suminwa yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena, ubwo yari i Goma mu ruzinduko rwe rwa mbere yagiriraga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi ntara […]

Minisiteri ya Siporo ntikozwa ibyo guhindura izina ‘Amavubi’

untitled-1-3.jpg

Nyuma y’uko bamwe mu bakunzi b’umupira babisabye ndetse n’umukandida ku mwanya wa Perezida, Mpayimana Philipe abishyize mu byo yakora mu gihe yaba atowe, Minisiteri ya Siporo yo ntikozwa ibyo guhindura izina ry’ikipe y’Igihugu. Minisiteri ya siporo ivuga ko kugeza ubu nta gahunda ihari yo guhindura izina ry’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, rikaba ’Intare’, nyuma y’uko bamwe mu […]

Korea ya Ruguru yagerageje uburyo bwo gusenya ibipimo bitandukanye irashe igisasu kimwe

Kuri uyu wa Kane, Ibiro Ntaramakuru bya Leta, KCNA, byatangaje ko Koreya ya Ruguru yakoze igerageza rya misile mu rwego rwo gushaka guteza imbere ubushobozi bwayo bwo gusenya ibipimo bitandukanye irashe igisasu kimwe. Koreya ya Ruguru itangaje ibi nyuma y’umunsi umwe Ingabo za Koreya y’Epfo zitangaje ko icyasaga nka hypersonic missile irashwe n’Amajyaruguru igaturikira mu […]

Abigaragambya bahaye Ruto amasaha 48 yo kuba yamaze kwegura

Abanya-Kenya bari mu myigaragambyo basabye Perezida William Ruto kwegura, nyuma y’amasaha make yemeye gucubya imvururu zimaze icyumweru mu gihugu. Abigaragambya kuri ubu baravuga ko batagifata Ruto nka Perezida wabo. Itangazo ryasohowe n’ababahagarariye rivuga ko “Twebwe abaturage ba Repubulika ya Kenya, dutangaje ko tutagifata William Ruto nka Perezida wa Kenya. Turamuhamagarira guhita yegura hanyuma ibiro bye […]

Kenya: Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza yasabwe kwegura

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yanenze ku mugaragaro ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza n’umuyobozi wacyo avuga ko yananiwe kumenyesha Perezida ku gihe ibijyanye n’imyigaragambyo ikaze yategurwaga yaje kugwamo abantu ku wa Kabiri. Gachagua yavuze ko umuyobozi wa NIS, Noordin Haji yananiwe kumenyesha Perezida ubukana bw’iyi myigaragambyo ku gihe ngo hakumirwe ubwicanyi butigeze bubaho ndetse no […]

Rutsiro: Baracyamara amasaha ane mu nzira bajya kwivuza kandi baregerejwe ivuriro

Ivuriro rito (Poste de Sante) rya Remera rimaze umwaka ridakora, none bituma bamwe mu batuye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, bakora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu, mu gihe bari bishimye cyane ubwo ryubakwaga. Mukantabana Rachel utuye mu Mudugudu wa Kaganza, Akagari ka Remera mu Murenge wa Boneza, umunyamakuru […]

Bolivia: Polisi yataye muri yombi Jenerali wagerageje gukora Coup d’Ă©tat

Polisi yo muri Bolivia yataye muri yombi Jenerali wagerageje gihirika ubutegetsi bw’iki gihugu, nyuma y’amasaha make Perezidansi yacyo yazengurutswe n’abasirikare. Gen. Juan JosĂ© Zúñiga watawe muri yombi yari yabanje gutangaza ko ashaka “kugarura demukarasi mu gihugu”, ndetse ko n’ubwo asanzwe yubaha Perezida Luis Arce, Guverinoma ye igomba kuvaho. Ni Perezida Arce waherukaga kumwirukana mu nshingano […]

Biden yababariye abasirikare bari barirukanwe bazira ubutinganyi

Perezida Biden yemeje ko yakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko mu guha imbabazi abasirikare b’abatinganyi birukanywe bazira ubutinganyi. Ibi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangaje ku munsi w’ejo kuwa Gatatu aho, yavuze ko yakosoye ikosa ry’amateka. Ati: “Hatitawe ku butwari n’ubwitange bwabo, bararenganyijwe. Ibi birareba icyubahiro cya muntu n’ikinyabupfura, no gukora ku buryo ingabo z’igihugu […]