MINISANTE yatangaje umubare w’abarwayi b’ubushita bw’inkende bamaze kugaragara mu Rwanda

Abantu bane ni bo bamaze kugaragarwaho virusi y’Ubushita bw’Inkende mu Rwanda, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje kuri uyu wa Gatanu. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo bose baraherukaga kugirira ingendo hanze y’Igihugu. Minisiteri y’Ubuzima mu itangazo yasohoye yavuze ko ibikorwa byo gukurikirana abahuye n’abo barwayi bikomeje kugira ngo ugaragaje ibimenyetso apimwe kandi avuzwe akire, bityo hirindwe ugukwirakwira kw’iyi […]
Iyicwa ry’umuganga nyuma yo gufatwa ku ngufu ryahungabanyije imijyi ya Delhi na Mumbai
Mu ijoro ryo ku wa gatatu, ibihumbi n’ibihumbi by’abagore bo muri leta ya Bengal y’Iburengerazuba mu Buhinde, bakoze urugendo mu mihanda bamagana ifatwa ku ngufu n’iyicwa ry’umuganga wakoreraga bitaro bya leta i Kolkata mu cyumweru gishize. Uyu muganga w’imyaka 31 mu bitaro bya Leta by’ahitwa RG Kar Medical College umugangakazi yasanzwe yapfuye umubiri we wambaye […]
U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ikigo cy’Abanyamerika yo gutunganya ingufu za nikeleyeri
Kuwa Gatatu, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane mu iyubakwa ry’imashini nto zitanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri rwagiranye n’ikigo Nano Nuclear Energy, isosiyete y’Abanyamerika. U Rwanda rwasabye abafatanyabikorwa benshi b’amahanga mu myaka yashize kugira ngo bategure gahunda yo gutunganya ingufu za nikeleyeri hagamijwe kuzibyaza amashanyarazi. Biraterwa n’iterambere rya vuba ry’ikoranabuhanga rya SMR, […]
Sudan: Loni irashinja RSF kwiba ibiryo na telefoni
Umuryango w’Abibumbye urashinja ingabo za RSF gusahura ibiribwa by’abaturage bo muri Sudan no kurasa ku bakozi bawo mu gace ka Shambat , mu majyaruguru y’umurwa mukuru i Khartoum Bahr. RSF yagenzuye agace ka Shambat, ndetse no mu tundi turere twa Khartoum Bahri, kuva intambara yatangira. Kuva icyo gihe yagiye ishinjwa ubusahuzi no kwica abaturage basanze […]
Kigali: Amatora y’abajyanama yari ateganyijwe yasubitswe

Amatora y’abajyanama baharagarariye buri Karere kagize uyu Mujyi hamwe n’ay’Abajyanama bayobora Umujyi yari ateganyijwe kuri uyu wa Gatanu yasubitswe. Byari biteganyijwe ko hatorwa abajyanama 6 bari kuva mu turere tw’Umujyi wa Kigali binyuze mu buryo bw’amatora y’abagize Njyanama z’imirenge, hamwe n’amatora ya Biro Nyobozi ya Njyanama na Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa […]
Maroc igiye kugura ibyogajuru by’ubutasi bigezweho bikorwa na Israel

Maroc yagiranye amasezerano akomeye na Israel Aerospace Industries (IAI) kugirango igure satelite ebyiri z’ubutasi ziteye imbere. Aya masezerano afite agaciro ka miliyari imwe y’amadolari, agaragaza ingamba zifatika z’ubushobozi bw’ubutasi bwa Maroc kandi agaragaza ubufatanye bugenda bwiyongera hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano ateganijwe kumara imyaka itanu, ashimangira intego ya Maroc yo kongera ubushobozi bwayo mu bijyanye […]
Icyo RDF ivuga ku kuba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bazajya bakora ikosi
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko atari itegeko kuba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bajya bajyanwa gukora imyitozo ya gisirikare, bijyanye no kuba ayo masomo asanzwe atangwa. RDF yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Ni ikiganiro cyagarukaga ku gikorwa cyo kwinjiza mu ngabo, Inkeragutabara zakwitabazwa mu gihe bibaye ngombwa. Umuvugizi wa RDF, Brig […]
Rusizi: Muri Toni zirenga 7000 z’umuceri bejeje, bamaze kugurisha 2600 gusa
Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bamaze kugurisha toni 2600 gusa muri Toni zirenga 7000 bejeje muri iki gihembwe cy’ihinga B. Izi Toni 2600 z’umuceri, nizo zonyine zimaze kugurwa n’inganda ziwutonora kuri uyu mwero, bagasanga abanyenganda bagiranye amasezerano na bo baragiye biguruntege. Bavuga ko uyu muceri utarabonerwa isoko, ugiye kumara amezi atatu uri […]
Thailand: Umugore w’imyaka 37 yabaye Minisitiri w’Intebe muto wa mbere utowe
Inteko ishinga amategeko ya Thailand yatoye Minisitiri w’intebe mushya, Paetongtarn Shinawatra, umukobwa w’umutunzi Thaskin wigeze kuyobora igihugu . Ku myaka 37, yabaye Minisitiri w’intebe muto mu gihugu n’umugore wa kabiri kuri uyu mwanya, nyuma ya nyirasenge Yingluck. Itorwa rye rije nyuma y’iminsi ibiri gusa uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Srettha Thavisin, yirukanwe n’urukiko rushinzwe kurinda itegeko […]
Afurika y’Epfo yakuyeho ibirego byashinjaga Abanya Libya 95 kuhakorera imyitozo ya Gisirikare mu buryo butemewe
Kuri uyu wa kane, abashinjacyaha bo muri Afurika y’Epfo bakuyeho ibirego ku baturage 95 bo muri Libiya batawe muri yombi mu kwezi gushize bashinjwa gukora imyitozo ya gisirikare itemewe mu ntara ya Mpumalanga. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha cyavuze ko ibimenyetso bidahagije byo gukurikirana abo bagabo. Mu rukiko bashinjwaga kurenga ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka mu […]
Gen Muhoozi yijunditse bamwe mu bagize NRM, atabaza se Museveni
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye Perezida Yoweri Kaguta Museveni kumva amarira y’abanya-Uganda, akemera ko muri iki gihugu habamo impinduka. Uyu musirikare yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X atabariza Depite Michael Mawanda umaze igihe afunzwe azira ibyaha bya ruswa. Gen Muhoozi yavuze ko ikibabaje ari uko Mawanda ari we gusa […]
AS Kigali yateye Kiyovu Sports gapapu
Ikipe ya AS Kigali yateye Kiyovu Sports gapapu, iyitwara rutahizamu Emmanuel Arnold Okwi byari byitezwe ko ayerekezamo. Uyu rutahizamu w’Umugande yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe. Okwi yerekeje mu Banyamujyi mu gihe amakuru avuga ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yari yemereye abakunzi ba Kiyovu Sports ko agomba kugarura […]
Ingabo za Ukraine zafashe Umujyi wa Sudzha mu Burusiya
Ukraine yafashe umujyi wa Sudzha w’u Burusiya mu gihe ingabo zayo zigenda zerekeza imbere mu karere ka Kursk, nk’uko abayobozi ba Kyiv babitangaza. Waba ariwo mujyi munini w’u Burusiya waguye mu maboko ya Ukraine kuva yatangira ibitero mu Burusiya mu cyumweru gishize kirenga. Nubwo utuwe gusa n’abantu bagera ku 5.000, Sudzha ni izingiro ry’ubutegetsi bw’akarere […]
RDF iri kwandika abifuza kujya mu gisirikare ku rwego rw’Inkeragutabara
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko gusaba kwinjira mu ngabo z’inkeragutabara, rimwe mu mashami yacyo ane, byatangiye ku itariki ya 14 Kanama bikazarangira ku ya 19 Kanama. Hakurikijwe itegeko rigenga RDF, Ingabo z’inkeragurabara zigizwe n’abasirikare bari ku kazi bakora igihe cyose n’abandi bakora igihe gito, ariko bashobora guhamagarwa ku mirimo yabo igihe cyose bibaye ngombwa. […]
Ndayishimiye yahaye imbabazi umunyamakuru Irangabiye wafunzwe avuye mu Rwanda
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahaye imbabazi umunyamakurukazi Floriane Irangabiye wafatiwe i Burundi nyuma y’igihe aba mu Rwanda. Uyu Murundikazi yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cya Bujumbura mu mpera za Kanama 2022, ubwo yari avuye mu Rwanda aho yari amaze igihe kinini ahaba nk’impunzi. Icyo gihe yari agiye gusura umuryango we. Urukiko rwisumbuye rwa Mukaza tariki […]
Icyorezo cy’ubushita cyageze ku mugabane w’u Burayi
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 15 Kanama hanze ya Afurika, mu gihugu cya Suede havumbuwe umuntu wa mbere wanduye indwara y’ubushita ikomeje guteza akaga. Iri tangazo rije bukeye bwaho OMS itangije urwego rwayo rwo hejuru rw’ubuzima ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cyabanje ku mugabane wa Afurika. Minisitiri w’Imibereho Myiza n’Ubuzima […]
Rutshuru: Abaturage 16 biciwe mu gitero cya Wazalendo ku birindiro bya M23
Kuri uyu wa Kane, abaturage 16 bahitanywe n’imirwano hagati ya M23 n’umutwe wa Wazalendo muri Teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Umuyobozi w’iyi teritwari, Isaac Kibira, yabwiye itangazamakuru ko abarwanyi ba Wazalendo, ubusanzwe bafatanya na FARDC, bateye ibirindiro bya M23, abasivivili barindwi bahasiga ubuzima. […]