Kuwa Gatatu, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane mu iyubakwa ry’imashini nto zitanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri rwagiranye n’ikigo Nano Nuclear Energy, isosiyete y’Abanyamerika. U Rwanda rwasabye abafatanyabikorwa benshi b’amahanga mu myaka yashize kugira ngo bategure gahunda yo gutunganya ingufu za nikeleyeri hagamijwe kuzibyaza amashanyarazi. Biraterwa n’iterambere rya vuba ry’ikoranabuhanga rya SMR, ridahenze.
Aya masezerano y’ubwumvikane na Nano agamije, nk’uko ikigo gishinzwe ingufu za kirimbuzi mu Rwanda kibitangaza, “koroshya itangizwa mu Rwanda rw’imashini nto zizwi nka small modular reactors (SMRs) “. Ni igisekuru gishya cya reacteurs zoroheje kandi zidahenze, kuri ubu zirimo gutezwa imbere muri Amerika, ariko no mu Burusiya, Argentine n’u Bufaransa nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Izi mashini zishobora gukora megawatt icumi n’izindi, zishobora kubakwa mu byiciro, hanyuma zikajyanwa aho zikorera. Iyindi nyungu, ni umutekano mwinshi no gusohora imyanda idafite ubumara.
U Rwanda mu bufatanye bwinshi
U Rwanda rushakisha amasoko atandukanye y’amashanyarazi, kimwe cya kabiri cyayo aboneka hifashishijwe ingufu zitisubiramo ikindi gice rukoresheje ingomero z’amashanyarazi, ubu rurashaka no gukoresha ikoranabuhanga ryo kubyaza amashanyarazi ingufu za nikeleyeri.
Kigali yamaze gusinyana amasezerano n’ikigo cy’Abarusiya kitwa Rosatom mu mwaka wa 2019. Kandi umwaka ushize, hasinywe amasezerano n’umushinga w’Abadage n’Abanyakanada, wo kubaka reacteur y’ “igerageza”. Iki kigo cy’Abanyamerika cyo cyizeza “reacteur yo kugerageza mu myaka iri imbere”.


